Munyamakuru ndagukunze cyane kuko ukoz,ikintu kimpora kumutima.Uzanshimir,uwo mutumirwa kuko numva turi kuri fréquences zimwe.Nkunda Rayons kuva 1976 ariko natangiye kuyireba kuva1977.Yakiniye APR na Rayons ariko amafaranga ya let,ahabw,ikipe za leta nkahw,ar,ikipe z,igihugu niyo yic,umupira kuko bituma zigira suprématie(ubwikanyize) kuzigomba kwirwariza.Iyo nayo ni manque de profëssionalisme(kutagir,ubunyamwuga) kuko i Burayi hatabay,ikipe zifashwa na leta.Zakagombye gufashwa zose kimwe kuko hari nyinshi zizamur,abana zidafashwa.Ahubwo hakwiye gufashwa za académies aho kuba iz,aba génerali bafit,imitungo myinshi.Mvuze gutyo kuko ikipe ya leta ari amavubi.None APR ni amavubi ya club? HE atekerez,ibyagutse kandi ni byiza ariko nk,uko umwana Gilbert yabisabye hakwiye kwitabwa kubana bato mumashuri nk,uko bose bakingizwa bagakurikiranwa kuva bakiri bato tukigira.Hubakwa stades nini zihenze kandi nta bibuga mutugari.Aba ba legends bakwiye bose kujya bahugurwa bakab,abatoza b,abana bagashyirwa mumashuri yose kandi bagahabw,inshingano zo gukora détéction de talents. Sport ikab,itekeko n,umuco kuko igabanya stress no kwiyahura ikaba passe-temps n,akazi kinjiza menshi ahembw,abarundi bajyan,iwabo akaguma mugihugu.Abatoza bose bab,abaswa kuko basabwa gutoz,abadafite notions de base. Urebye stade nshya ya Real Madrid n,Amahoro yac,irakaze cyane murwego rwacu.HE azac,ubusumbane no gutonesh,amakipe ya leta kandi adufashe twe aba Rayons tuzamuha ibyishimo tumusazishe neza we watuzuye twes,abanyarwanda.Ndi Jean de Dieu muri Nyamasheke.