Ariko nkawe koko wumva gukwirakwiza inyigisho z' urwango byamarira iki société nyarwanda. Ese ibyo uvuga kuri uwo mubyeyi Dusabe Thérèse, ko icyaha cya génocide ko gishobora kuregerwa n' inkiko z' aho, aherereye habuze iki ngo aregwe ? Ikigaragara ni uko uvuga ari ibinyoma bidashobora kugera mu nkiko z' i burayi , kuko iyo biba ari ukuri ntazindi mpuwe yakabaye agirirwa. Rero umenye ko igihe cyose hazaba hashobora guhimbwa inkuru n' ibimenyetso bidashinga bigamije kubuza bamwe mu banyarwanda amahoro n' umudendezo mu nyungu za politique, usibye ko bidindiza ubumwe n' ubwiyunge, no kubaka u Rwanda uvuga ntibyashoboka muri uwo mujyo , ahubwo ni ugusinya imisingi mizima igihugu cyubakirwaho ariyo : Ukuri, Ubutabera butabogamye kandi bwunga, Itangazamukuru ridakwirakwiza ibinyoma n' ibihuha ......
Ubu buhamye uvuga ni ubwo wabwiwe cg ni ubwo wabayemo ? Es-tu un temoin aucueur? Niba uri umunyamakuru cukumbura neza niba koko uwo mugore yari aho hantu jenoside iba koko? Ndabibona ko ubabaye ariko mu byo uvize nta kimenyetso kigaragara ko ibyo uvuga kuri uwo mugore uvuga aribyo? Ntakereza ko habayeho investigations zigagije kuri we kandi zakozwe n'impuguke zitabogama zavuye mu Buholandi ziza aho nyine zibaza abantu bari bahatuye binyangamugayo ,bajyana amakuru atariho ivumbi none se wowe ibyo byabaye uhari cg warabibwiwe? Simpakanye ariko sinanemeza ibyo uvuga ko ari ukuri kuko amarangamutima no gushaka kwambika umuntu wese ufite akayihayiho kuri politiki ikoti rya jenoside ni indwara yateye i Rwanda! Dore impamvu mbivuga ntya: 1.Nyina wa Ingabire Victoire yatangiye gushinjwa ibyaha bya jenoside ari uko umukobwa we yahandagaje akiyerekana mu ruhando rwa politiki itarya indimi 2.Mbere y'ibyo ntaho nyina wa Ingabire yigeze ashinjwa ,wakwibaza uti ni ukubera iki? Ibyo byose byatuma nkemenga ibivuga ubu n'ubwo bigisaba ubushakashatsi bwimbitse