Julien RUBAYIZA ni umucuranzi wa Guitar, akaba umwarimu wa Muzika n'inzobere mu mateka y'umuziki Nyarwanda. Kuba abana n'ubumuga bwo kutabona, byamuhaye umwanya munini wo kwerekeza ibitekerezo bye ku muziki nyarwanda, akaba afite uburyo bwihariye bwo kwigisha guitar ashingiye cyane cyane ku ndirimbo za Karahanyuze, abantu benshi bakunda cyane.
IGA GUITAR, MENYA AMATEKA YA MUZIKA, HAMWE NA KARAHANYUZE, Kuri iyi Channel ya Julien Menya Guitar