Ndagushimiye kuli iyi commentaire yawe nukuli. Mpora mbivuga, nzabivuga igihe cyose nkiliho kuko ariko kuli nuwaba ari ikigoryi mu mutwe yareba akisobanulira ukuli kugaragara. Ibyo ababiligi bakoze mu Rwanda, bazana liliya vangura mu Rwanda aho abarutuye bari abavandimwe, basangira bahana inka, bashyingiranwa etc, ni nka virus bateye kandi bayishyira muli Politik yabayeho kuva 1960-(1990-1994).Iriya Politik ya kayibanda na Habyarimana nimubitekereza neza mugakora analyse, yamaze gucyura igihe ku buryo itazongera kugaruka mu Rwanda ukundi.Urwanda rwarahindutse byararangiye. Ahubwo Politik yazanwe na Prezida Paul Kagame 1990 -(1994-2024). Rero ni concept muli Politik nziza yazanwe na Prezida Paul Kagame itazigera iva mu muteka y, u Rwanda kuko ntizongera guhinduka ukundi. Abibwira ngo bazaza kumena amaraso y, abanyarwanda bundi bushya, ngo bategeke u Rwanda, nabagira inama yo gusubiza amerwe mu isaho nkuko bivugwa mu kinyarwanda. Utabona ko u Rwanda Paul Kagame yaruhinduye ukundi nuko yaba ari ikigarasha ku mugani wa Magashi. Amateka arikora iyo Imana Yavuze biraba.