Guverinoma y’u Rwanda igizwe n’Abaminisitiri 21 n’abanyamabanga ba Leta icyenda. Ubwo bivuze ko bose hamwe ari 30. Intsinzi TV twiherereye tugukusanyiriza amakuru menshi utari uzi cg utibukaga ku buzima bwite n’amateka rusange by’aba Banyacyubahiro bacu bayoboye Minisiteri 21. Nkiri aha, ndibaza ko na we wajyaga wibaza uti Ministiri uyu ‘uyu yavutse ryari, ababyeyi be ni bande, yavukiye he se? Yize hehe? Yize ibijyanye n’iki se? Ese yaminuje ku rwego rungana rute? Ese ubundi mbere yo kugirwa Minisitiri yakoraga iyihe mirimo? Yayikoreraga he se? Ese Ministiri hanze y’ibiro akoreramo ni muntu ki?
Ndabizi hari bake bahora bibaza bati ko Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ifite Minisitiri 1 n’Abanyamabanga ba Leta 2 ubundi inshingano zabo zitandukanira he? Zuzuzanya zite se? Ese ko Minisitiri w’Intebe ari we ukuriye abaministiri bose, ubundi agira uruhe ruhare mu kubashyiraho?
Mu itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 ryivugururwa mu 2015 cyane cyane mu ngingo za 115,116,117 ndetse na 118 risobanura ikijyanye na Guverinoma,aho isobanura Guverionoma abayigize ndetse n’uburyo barahira.
Ingino ya 115 ivuga ko Guverinoma igizwe na Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bashobora kugenwa na Perezida wa Repubulika bibaye ngombwa.
Ingingo ya 116 isobanura ibijyanye no gushyiraho aba bagize Guverinoma. Aho ivugako Minisitiri w’Intebe ashyirwaho kandi akavanwa ku mirimo na Perezida wa Repubulika.
Naho Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe.
Kandi iyi ngingo ivugako Minisitiri w’Intebe ashyirwaho bitarenze iminsi 15 nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika. Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi 15 nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.
Ingingo ya 117 isobanura noneho inshingano za Guverinoma aho ivuga ko
Guverinoma ishyira mu bikorwa politiki y’Igihugu Perezida wa Repubulika yumvikanyeho n’Inama y’Abaminisitiri
Kandi Guverinoma ibazwa ibyo ikora na Perezida wa Repubulika n’Inteko Ishinga Amategeko. Uburyo Guverinoma ibazwamo ibyo ikora n’Inteko Ishinga Amategeko buteganywa n’iri Tegeko Nshinga.
Ingingo ya 118 yo Isobanura ko Mbere yo gutangira imirimo, Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma barahirira mu ruhame imbere ya Perezida wa Repubulika.
Nkuko biteganywa n’itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda rero ndetse Nkuko byari bitegerejwe na benshi mu ijoro ryo kuwa kabiri President wa Repubulikia Paul Kagame wari umaze iminsi itatu arahiriye kuyobora u Rwanda mu Yindi mandat y’imyaka itanu yashyizeho Minisitiri w’Intebe Dr Edouard NGIRENTE wahise arahira ku munsi wakurikiyeho.
Nkuko itegeko ribivuga President Kagame amaze kugisha Inama Minisitiri w’intebe Dr Edouard NGIRENTE President Kagame hashinze iminsi itanu arahiriye kuyobora u Rwanda yashyizeho abagize Guverinoma.
muriyi Guverinoma nshya igiye gukomeza inshingano muri mandat nshya y’imyaka 5 yo kuva mu 2024 kugeza mu 2029.
Iyi Guverinoma Nshya yashyizweho na President wa Repubulika Paul KAGAME igizwe n’Abaminisitiri 21 n’abanyamabanga ba leta icyenda bose hamwe bagera kuri 30.
Aba rero nibo bagiye gutangirana n’ikiragano gishya cyo gushyira mu bikorwa Ibyo Nyakubahwa President wa Repubulika yemereye abaturage,ubwo yiyamarizaga kongera kuyobora u Rwanda.
Abangaba nibo bashinzwe guteza imbere u Rwanda n’umunyarwanda agakomeza kuba ku isonga Isi Yose Ikumirwa nkuko byagenze mu myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe n’inkotanyi za RPF.
Reka aba bagize Guverinoma rero baba baminisitiri ndetse n’abanyamabanga ba Leta mu buryo bwincamake reka tubavugeho,Ni bande?,baciye he? Bafite ubuhe bunarararibonye,muri make amateka avuga iki kuribo?.
Uwo Mperaho ari nawe uri imbere y’abandi no ku rutonde ni uko byari bimeze ndetse yewe bisa naho binumvikana ukurikije ibiro Akoreramo.
15 сен 2024