Тёмный

ABAMINISITIRI 30🇷🇼: Bize he? Bize iki? Bavutse ryari? Ni bantu ki muri rusange 

Intsinzi TV
Подписаться 419 тыс.
Просмотров 79 тыс.
50% 1

Guverinoma y’u Rwanda igizwe n’Abaminisitiri 21 n’abanyamabanga ba Leta icyenda. Ubwo bivuze ko bose hamwe ari 30. Intsinzi TV twiherereye tugukusanyiriza amakuru menshi utari uzi cg utibukaga ku buzima bwite n’amateka rusange by’aba Banyacyubahiro bacu bayoboye Minisiteri 21. Nkiri aha, ndibaza ko na we wajyaga wibaza uti Ministiri uyu ‘uyu yavutse ryari, ababyeyi be ni bande, yavukiye he se? Yize hehe? Yize ibijyanye n’iki se? Ese yaminuje ku rwego rungana rute? Ese ubundi mbere yo kugirwa Minisitiri yakoraga iyihe mirimo? Yayikoreraga he se? Ese Ministiri hanze y’ibiro akoreramo ni muntu ki?
Ndabizi hari bake bahora bibaza bati ko Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ifite Minisitiri 1 n’Abanyamabanga ba Leta 2 ubundi inshingano zabo zitandukanira he? Zuzuzanya zite se? Ese ko Minisitiri w’Intebe ari we ukuriye abaministiri bose, ubundi agira uruhe ruhare mu kubashyiraho?
Mu itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 ryivugururwa mu 2015 cyane cyane mu ngingo za 115,116,117 ndetse na 118 risobanura ikijyanye na Guverinoma,aho isobanura Guverionoma abayigize ndetse n’uburyo barahira.
Ingino ya 115 ivuga ko Guverinoma igizwe na Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bashobora kugenwa na Perezida wa Repubulika bibaye ngombwa.
Ingingo ya 116 isobanura ibijyanye no gushyiraho aba bagize Guverinoma. Aho ivugako Minisitiri w’Intebe ashyirwaho kandi akavanwa ku mirimo na Perezida wa Repubulika.
Naho Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe.
Kandi iyi ngingo ivugako Minisitiri w’Intebe ashyirwaho bitarenze iminsi 15 nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika. Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi 15 nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.
Ingingo ya 117 isobanura noneho inshingano za Guverinoma aho ivuga ko
Guverinoma ishyira mu bikorwa politiki y’Igihugu Perezida wa Repubulika yumvikanyeho n’Inama y’Abaminisitiri
Kandi Guverinoma ibazwa ibyo ikora na Perezida wa Repubulika n’Inteko Ishinga Amategeko. Uburyo Guverinoma ibazwamo ibyo ikora n’Inteko Ishinga Amategeko buteganywa n’iri Tegeko Nshinga.
Ingingo ya 118 yo Isobanura ko Mbere yo gutangira imirimo, Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma barahirira mu ruhame imbere ya Perezida wa Repubulika.
Nkuko biteganywa n’itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda rero ndetse Nkuko byari bitegerejwe na benshi mu ijoro ryo kuwa kabiri President wa Repubulikia Paul Kagame wari umaze iminsi itatu arahiriye kuyobora u Rwanda mu Yindi mandat y’imyaka itanu yashyizeho Minisitiri w’Intebe Dr Edouard NGIRENTE wahise arahira ku munsi wakurikiyeho.
Nkuko itegeko ribivuga President Kagame amaze kugisha Inama Minisitiri w’intebe Dr Edouard NGIRENTE President Kagame hashinze iminsi itanu arahiriye kuyobora u Rwanda yashyizeho abagize Guverinoma.
muriyi Guverinoma nshya igiye gukomeza inshingano muri mandat nshya y’imyaka 5 yo kuva mu 2024 kugeza mu 2029.
Iyi Guverinoma Nshya yashyizweho na President wa Repubulika Paul KAGAME igizwe n’Abaminisitiri 21 n’abanyamabanga ba leta icyenda bose hamwe bagera kuri 30.
Aba rero nibo bagiye gutangirana n’ikiragano gishya cyo gushyira mu bikorwa Ibyo Nyakubahwa President wa Repubulika yemereye abaturage,ubwo yiyamarizaga kongera kuyobora u Rwanda.
Abangaba nibo bashinzwe guteza imbere u Rwanda n’umunyarwanda agakomeza kuba ku isonga Isi Yose Ikumirwa nkuko byagenze mu myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe n’inkotanyi za RPF.
Reka aba bagize Guverinoma rero baba baminisitiri ndetse n’abanyamabanga ba Leta mu buryo bwincamake reka tubavugeho,Ni bande?,baciye he? Bafite ubuhe bunarararibonye,muri make amateka avuga iki kuribo?.
Uwo Mperaho ari nawe uri imbere y’abandi no ku rutonde ni uko byari bimeze ndetse yewe bisa naho binumvikana ukurikije ibiro Akoreramo.

Опубликовано:

 

15 сен 2024

Поделиться:

Ссылка:

Скачать:

Готовим ссылку...

Добавить в:

Мой плейлист
Посмотреть позже
Комментарии : 63   
@jeanrwayitare9517
@jeanrwayitare9517 День назад
Ikikiganiro nicyiza cyane murakoze mukomeze kutumenyesha amakuru yabayobozi bacu .
@NdabashimyeGratien
@NdabashimyeGratien 2 дня назад
Eric urakoze cyane kuki abandi utavuze Aho bize nibyo bize nimyaka yabo koko iyo ubikora nkuko wabikoze kuwa mbere
@janviersemana1870
@janviersemana1870 11 дней назад
Le Rwanda pays de référence dans tout les domaines ❤
@janviersemana1870
@janviersemana1870 11 дней назад
Toujours la bonne gouvernance au Rwanda ❤
@claudetwagirimana6856
@claudetwagirimana6856 13 дней назад
Urakoze cyane Eric Kukiganiro kiza uba waduteguriye
@nshimiyimanaanaclet6630
@nshimiyimanaanaclet6630 13 дней назад
Urakoze cyane rwose, icyegeranyo kiza wadukoreye
@bigirimanavenuste145
@bigirimanavenuste145 9 дней назад
Gratitude à toute l’ équipe d’ Intsinzi Tv !
@uwimanajeandedieu257
@uwimanajeandedieu257 5 дней назад
Iki cyegeranyo nicyiza cyane ariko harabo utagiye uvuga ahobavukiye ubutaha nabyo uzabishake urakoze cyane
@BonifaceUZABAKIRIHO
@BonifaceUZABAKIRIHO 13 дней назад
wabuze uwambere aho yavukiye, imyaka afite, abana afite, ibyo yize muri secondaire no muri kaminuza. Abandi kubera iki utabivuze???
@WibabaraScovia
@WibabaraScovia 13 дней назад
Afande James hejuru ✊
@kabandafred3121
@kabandafred3121 13 дней назад
Murakoze cyane. Ariko hari ibibazo wibajije utigezevusubiza. Ndetse har benshi tutasobanukiwe ibyabo
@karuhangasulaiman
@karuhangasulaiman 13 дней назад
Asante sana Eric
@janviersemana1870
@janviersemana1870 13 дней назад
Merci bien ❤
@hatungimanaclaude3327
@hatungimanaclaude3327 8 дней назад
Eric Safari urakoze cyane kabisa uri umuhanga
@janviersemana1870
@janviersemana1870 11 дней назад
Bon travail à tous ❤.
@HakizimanaJeanp
@HakizimanaJeanp 10 дней назад
Thankx brother
@NdabashimyeGratien
@NdabashimyeGratien 2 дня назад
Ark abaminisitiri bose bize muri kaminuza nkuru y'u Rwanda
@ZawadiLove
@ZawadiLove 12 дней назад
Asante brother 👍
@prudencerubonezambuga1462
@prudencerubonezambuga1462 8 дней назад
Murakoze ❤
@rukundolukatony5064
@rukundolukatony5064 13 дней назад
Urakoze Eric mwana wange
@NyiraziberaElianne
@NyiraziberaElianne 10 дней назад
Is this what we consider to be " the right person in the right place"? The Education of Mpambara is missing?
@Hirana-l6b
@Hirana-l6b 13 дней назад
Erick urakora pe ❤❤❤❤❤❤❤
@mukandekezirosine8829
@mukandekezirosine8829 13 дней назад
Wakoze ku byo utugejejeho ariko ujye ubavugabo uniformement, bose uvuge amazina y'ababyeyi babo, igihe bavukiye, aho bavukiye,.... Naho kubataka ngo bafite uburanga, uba utera inkota abadafite uburanga kdi nta ruhare babigizemo ngo bagire uburanga cg ntibabugire. Uzamparize ese kuki bashyiraho PS bake? Hari Ministère ifite 2PS izindi nta PS zifite. Ese 7PS bashyizweho bazakora inshingano za PS muri 21 ministères
@helenemarierobert8557
@helenemarierobert8557 9 дней назад
Umwiza arahenda umubi ntitwamurenganya! Jye nemera ko abantu bose ari beza kuko baba babyiyumvamo! Wa mbwira ko ndi mubi gute?
@uwizerwafrancoise805
@uwizerwafrancoise805 10 дней назад
Turamwera cyane
@MélanceNSABIMANA
@MélanceNSABIMANA 3 дня назад
Izi ntwaro nka zose mubihugu byishii ntaho ndabona bashiramwo aba jeunes ( ndavuga les Célibataires) .kuberi iki??
@JeromeIshimwe
@JeromeIshimwe 13 дней назад
Bravo
@AdolphLes-x2m
@AdolphLes-x2m 4 дня назад
Perez Brian Jackson Kimberly Anderson Ronald
@uzaribaraleonidas7168
@uzaribaraleonidas7168 11 дней назад
Gusa ni abahanga nibabasubize kwigisha zakamenuza
@emmanuelnduwayezu2804
@emmanuelnduwayezu2804 5 дней назад
Arrêté présidentielle ishyiraho Ministre w'intebe isinywe na Président ko itaboneste?
@charlottekayiganwa8569
@charlottekayiganwa8569 7 дней назад
Urakoze cyane, benshi ayamakuru ntayobazi👍
@theodorengabonzizangarambe2205
@theodorengabonzizangarambe2205 13 дней назад
Ukosore Md Uwizeye judith afite abana 3 abakobwa 2 numuhungu!!!!!
@uzaribaraleonidas7168
@uzaribaraleonidas7168 11 дней назад
Ndabona kuba ministrie bisaba kwiga nohanze yigihungu dushiremo inkifu twige tumenuze
@nzimbirindagaston1698
@nzimbirindagaston1698 10 дней назад
UTUBEIRE N,AHO PREZIDA KAGAME YIZE
@Rwanda_youth_Volunteer1
@Rwanda_youth_Volunteer1 12 дней назад
Amahirwe masa kubayobozi bacu
@klauskarrtofeln6919
@klauskarrtofeln6919 10 дней назад
Niba bachelar degree ari impamyabushobozi y'icyiciro cya 2, iy'icyiciro cya mbere yitwa ngo iki?
@clementinemahoro1437
@clementinemahoro1437 21 час назад
BOSE NI INKANDAGIRABITABO😂😂😂😂😂🤭🤭🤭🤭🤭KUKO NTACYO BAMARIYE ABANYARWANDA
@niyonsengajeandamascene9690
@niyonsengajeandamascene9690 6 дней назад
Amashuri yize yayizehe bitubwire
@senamik9026
@senamik9026 13 дней назад
Harashaka impigi n akiyihatse. Ahaaa
@emmytvyacu333
@emmytvyacu333 13 дней назад
Nkandiro twibere incuti
@rjd4088
@rjd4088 9 дней назад
Izi nkuru ntcya zigeza ku banyarwanda. Byaba byiza ugiye utubwira icyo bakora kugirango bateze umunyarwand imbere. Benshi bicwa n'inzara barushaho kugushima
@uwayezubeatrice9883
@uwayezubeatrice9883 9 дней назад
Ujye uvuga utikanira 😮
@klauskarrtofeln6919
@klauskarrtofeln6919 11 дней назад
wikomrza kumena abantu amatwi ngo kanaka yagizwe ministre na president paul Kagame kuko ntawundi wamushyiraho!
@munganyinkachristine8120
@munganyinkachristine8120 7 дней назад
😂😂😂🤭
@mutijimapatrick4266
@mutijimapatrick4266 День назад
Israel mbonye
@hitamungujeandamascene5710
@hitamungujeandamascene5710 13 дней назад
N'uwanga urukwavu yemera ko ruzi kwiruka.wa munyamakuru we uranyemeje
@KalisaClaude-c1j
@KalisaClaude-c1j 13 дней назад
Urumuhanga kbs ark ntago uba wabavuzeho neza inkomoko yabo
@NiyihaboseZacharie
@NiyihaboseZacharie 11 дней назад
Uwizeye afite abana 3 ntabwo ari babiri
@AkimanaJeanPierre
@AkimanaJeanPierre 9 дней назад
Ko hari abo utatubwiye amashuri buze?
@DukuzimanaMarie
@DukuzimanaMarie 13 дней назад
Aba KO utatubwiye igihe bavukiye?
@masengeshojonathan9082
@masengeshojonathan9082 6 дней назад
Hari abo utatubwiye Degree zabo
@nshimiyimanaanaclet6630
@nshimiyimanaanaclet6630 13 дней назад
Ines MPAMABARA yize hehe, nimwene nde? Yavukiye he?
@jaykar-issa706
@jaykar-issa706 13 дней назад
Ni umuvantara, mubaduhekuye bica Kizito Mihigo... ndibaza nta kindi abanyarwanda bakeneye kumumenyako!😮😮😮
@jaykar-issa706
@jaykar-issa706 13 дней назад
Naje kubona yuko mutavuze aho abenshi bavukiye kubera ari abavantara 😅😅😅
@alphonasinemukayisire1519
@alphonasinemukayisire1519 13 дней назад
Reka imyumvire ya giterahamwe!!!
@jeandedieumunyengabe3627
@jeandedieumunyengabe3627 13 дней назад
Bikuveba ntako utagize urabavuze rwose
@user-cb8qv8hm1x
@user-cb8qv8hm1x 13 дней назад
Yewe wakoze akazi gakomeye pe. Aya makuru yababantu ubwo ntiyatuma nawe wifuza koko.
@EustacheMurenzi
@EustacheMurenzi 12 дней назад
✓✓✓✓✓✓✓
@wilsongafurero4284
@wilsongafurero4284 10 дней назад
Abahutu nibangahe? Abatutsi nibangahe? Abatwa nibangahe? Murakoze.
@byiringirotheogene
@byiringirotheogene 9 дней назад
Zana irangamuntu zabo nidusanga byanditswemo turabamenya.
@nshimiyimanaanaclet6630
@nshimiyimanaanaclet6630 13 дней назад
Urakoze cyane rwose, icyegeranyo kiza wadukoreye
@bigirimanavenuste145
@bigirimanavenuste145 9 дней назад
Gratitude à toute l’ équipe d’ Intsinzi Tv !
@MélanceNSABIMANA
@MélanceNSABIMANA 3 дня назад
Izi ntwaro nka zose mubihugu byishii ntaho ndabona bashiramwo aba jeunes ( ndavuga les Célibataires) .kuberi iki??
Далее
9월 15일 💙
1:23:23
Просмотров 1,1 млн
Amateka y’Abana 4 ba Perezida Kagame
27:54
Просмотров 126 тыс.
Ibaruwa utazi yandikiwe Abahutu bo mu Nduga
53:31
Просмотров 90 тыс.
IBINTU 13 BIRANGA UMUGORE NYAWE
19:22
Просмотров 61 тыс.