.duhe igitekerezo ninde wabuzi twibagiwe Kora like subscribe sangiza abandi video shyiraho kuri status yawe #talksportsbuzima #talksportsbuzima
Abanyempano 10 bakuriye i Burayi bashobora kuba abakinnyi bashya b'Amavubi
Umwe mu mimaro ndetse n'inshinganzo z'umutoza ufite izina rikomeye utegerejwe, ni ukugerageza guhamagara abakinnyi b'abanyempano bakuriye ku mugabane w'u Burayi, bafite uburenganzira bwo gukinira u Rwanda cyangwa ibindi bihugu.
Gukinira igihugu cy'inkomoko n'iyo waba utarakivukiyemo cyangwa utaragituyemo na rimwe, ni ibisanzwe kandi byemewe n'amategeko y'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi (FIFA).
Uretse ibihugu byo muri America y'Epfo bikoresha umubare muto cyane w'abakinnyi baba atari abenegihugu karemano, ahandi hose ku isi, amakipe y'ibihugu ahamagara umubare uhindagurika w'abakinnyi bashakiwe ubwenegihugu kubera gukina.
Hari umubare muto w'abakinnyi bafitanye isano n' u Rwanda, bakina ku mugabane w' u Burayi kandi muri shampiyona z'ababigize umwuga, bashobora kuza gutanga umusanzu wabo mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda (Amavubi), mu gihe byaba byumvikanyweho.
InyaRwanda.com yakusanyije amazina y'abakinnyi 10 bakina i Burayi, batarahamagarwa mu ikipe y'igihugu nkuru iyo ari yo yose kandi bemerewe gukinira Amavubi.
10. Chance Mihigo: Ni umukinnyi ufite inkomoko mu Rwanda, aho asanzwe akina mu kibuga hagati mu ikipe ya Thisted FC muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Denmark.
9 turahasanga nde byandike muri commentaires
15 окт 2024