Тёмный

ABAROMA 8:GUTSINDISHIRIZWA KUBWO KWIZERA BIDUHA AMAHORO N'IMANA-UBUZIMA TUVANA MU GUKIRANUKA TWAHAWE 

Gospel Community Church
Подписаться 626
Просмотров 615
50% 1

Abaroma 5:1-11 BYSB
[1] Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo, [2] wadushyikirije ubu buntu dushikamyemo ku bwo kwizera, ngo tubone uko twishimira ibyiringiro byo kuzabona ubwiza bw'Imana. [3] Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, [4] kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro. [5] Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw'Imana rwasābye mu mitima yacu ku bw'Umwuka Wera twahawe. [6] Tukiri abanyantegenke, mu gihe gikwiriye Kristo yapfiriye abanyabyaha. [7] Birakomeye kugira ngo umuntu apfire umukiranutsi, nkanswe umunyabyaha. Icyakora ahari byashoboka ko umuntu yatinyuka gupfira umunyangeso nziza, [8] ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. [9] Nkanswe none ubwo tumaze gutsindishirizwa n'amaraso ye, ntituzarushaho gukizwa umujinya w'Imana na we? [10] Ubwo twunzwe n'Imana ku bw'urupfu rw'Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kūngwa na yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw'ubugingo bwe? [11] Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira Imana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo ukiduhesha kuzura na yo na bugingo n'ubu.
bible.com/bibl...
Umwigisha: Ngabo Espoir Mwungura

Опубликовано:

 

16 сен 2024

Поделиться:

Ссылка:

Скачать:

Готовим ссылку...

Добавить в:

Мой плейлист
Посмотреть позже
Комментарии : 3   
@uwajenezagrace7445
@uwajenezagrace7445 28 дней назад
Amen,God bless you
@bigirimanaelie1717
@bigirimanaelie1717 14 дней назад
Amen🙏
@EstherNarayitegereje
@EstherNarayitegereje 28 дней назад
🙏
Далее