Тёмный

Alexander the Great (Igice Cya 2) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP352 

DASH DASH TV
Подписаться 464 тыс.
Просмотров 14 тыс.
50% 1

#IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA #DASHDASH #ISIMBI
Yayoboye igisirikare kirwanira ku mafarashi ku myaka 18, aba umwami ku myaka 20, arwanya ubwami bwabaperesi ku myaka 26, azenguruka imbibi zubuhinde ku myaka 30, Alexander the great apfa mbere yuko yizihiza isabukuru y’ imyaka 33.
Uyu azwi cyane muri ya nkuru nabagejejeho we n'umuphilosophe witwa Diogenes.
Alexandre the Great yabayeho mbere y'imyaka ibihumbi 5000 ishize , ni Umwe mu bami bakoze amateka yo kwigarurira isi yose, bararwanaga aho bafashe hose bakahiyomekaho, baruhukaga aruko babonye ko ntahandi hasigaye ho gufata bakibwira ko isi yose bayifashe.
Bimwe mu bintu Diogenes azwiho ni uguhangara akubahuka umwami Alexandre le Grand wari igihanganye mubihe bye.
Bivugwa ko Diogene na Alexandre le Grand bapfiriye umunsi umwe mu mwaka wa 323 BC.
Aba bombi bakozweho inkuru zitabarika, bandikwaho ibitabo byinshi, iby'inkuru zabo zabaga zitangaje .
Bivugwa ko Alexandre le Grand yumvise iby'imitekerereze ya Diogenes wari icyamamare ategura inama yo guhura nawe, aza kumusura i Corino.
Ahageze asanga Diogenes yibera mu gice cy'ingunguru, arangije aramubaza ati nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha, Diogenes aramusubiza ati icyo nshaka Nta kindi mfite cyo gusaba uretse ko wava ku rundi ruhande, kugira ngo utabuza izuba kungeraho, ukanyambura ibyo udashobora gutanga.
Alexandre yabaye nk'ukubiswe n'inkuba, yibaza uwo muntu uko ateye biramucanga, yibaza ukuntu umuntu udafite ikintu nakimwe yamusuzugura arumirwa, arangije arahindukira areba abantu bari bashungereye baseka cyane kubera ibyo Diogens yarasubije umwami.
Umwami aravuga ati : " Nibyo ariko, iyo nza kuba ntari Alexandre nakifuje kuba ndi nka Diogenes'.
Alexendre le Grand yavukiye i Pella mu gihugu cy’ubugiriki Mu kwezi kwa Nyakanga 356 BC, yitabye Imana muri Kamena 323 BC, apfira i babuloni.
Alexandre le Grand ,umuhungu wa Phillipe II na nyina Olympias yifashishije igisirikare cye cyari ku rwego ruhanitse, aho yamaraga gufata bagombaga kwiga umuco wa kigiriki.
Mu mikurire ye nyina yamutoje ko akomoka ku mana yitwa Zeus na nyina akaba ari imana yitwa Achille.
Bitewe nuko umuhanga mu mitekerereze witwa Aristote yakundaga kuvuga ku muyobozi mwiza uko yagakwiye kuba ameze, byatumye ise nawe wari umwami Phillipe II amushakira Aristote ngo amubere umwarimu, yamwigishije Filozofiya, Siyanse, Ubuvanganzo n'ubuvuzi.
Alexendre yaje kuba umuhanga mu bwenge ndetse aba n’umuhanga mu bya gisirikare.
Hakiri kare umwami yamugabiye ku butegetsi bwe , amuha umutwe wa gisirikare wo kuyobora,maze Alexandre yiyerekana atsemba ingabo z’Abatebe mu mwaka wa 336,nyuma umwami Philipe II yaje kwicwa maze umuhungu we Alexendre ahita amusimbura.
Alexandre le Grand yima ingoma ku myaka ye 20
Alexendre akimara kwima yahise atangira gukorera mu murongo wa se.
Mbere yuko Abanyatebe babyutsa umutwe yagombaga kubanza kugaragaza imbaraga z’ubutegetsi bwe.
Igisirikare cye cyari gifite ingabo 35000 zirwanira ku butaka n’abasirikare 5000 bagendera ku mafarashi.
Afite imyaka mirongo itatu yaremye bumwe mu bwami bunini bw'isi ya kera kuva mu Bugereki kugera mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'Ubuhinde.
Yakomeje kudatsindwa kandi yibukwa nk'umwe mu bayobozi bakuru b'ingabo mu mateka.
Mugihe yaragitekereza ku mishinga yo gutera ibindi bihugu nibwo yaje gufatwa n’indwara y’umuriro(forte fièvre) yahise imuhitana mu minsi 10 gusa.
Ubwami bukomeye Alexendre le Grand yari yarigaruriye mu myaka 10 ntago bwakomeje kubaho.
Gusa yibukwa ko yari Umwami ukomeye w’ubugereki , Egiputa n’Aziya nubwo yaje gupfa italiki ku myaka 33.
Amaze gupfa ubwami bwe bwigabanyije abajenerali be,maze inzozi ze zo kwigarurira isi zishirira aho.
Igituro cya Alexander the Great ni kimwe mu bintu bya kera byakururaga abakerarugendo.
Abami bayoboye roma harimo nka Pompey, Julius Caesar, na Caligula bafashe urugendo bajya Alexandria guha Alexander the Great icyubahiro nk’ umwami w’ igitangaza; kandi bivugwako Augustus igihe yasuraga igituro cya Alexander yaba yarakuye izuru ku mugogo wa Alexander the Great igihe yararimo kumwunamira.

Опубликовано:

 

22 сен 2024

Поделиться:

Ссылка:

Скачать:

Готовим ссылку...

Добавить в:

Мой плейлист
Посмотреть позже
Комментарии : 16   
@jeanclaudenduwimana9733
@jeanclaudenduwimana9733 3 года назад
Komerezaho
@ericseneza3702
@ericseneza3702 3 года назад
Thanks Dashimu 🙏 Wazatugejejeho Igice cya 2 k' ijambo ryahindura ubuzima rya Karl max
@niyongabochretien2171
@niyongabochretien2171 3 года назад
Jah bless ma braza in South African halla
@baastertrump98
@baastertrump98 3 года назад
Dash maze imyaka 5 niruka kunzozi zanjye ark bikomeje kwanga gusa kuva natanjyira kukumva nagaruye ibyiringiro ngomba kuba munini kuruta ibibazo kandi one nzabigeraho thx
@intaragahangakurimurandasi5986
@intaragahangakurimurandasi5986 3 года назад
👍👍
@dusingizimanainnocent4751
@dusingizimanainnocent4751 3 года назад
Bro! Komez udufash kbx
@jacquesirakiza2804
@jacquesirakiza2804 3 года назад
Ubuzimza nigisobanuro
@uzakundabosco969
@uzakundabosco969 3 года назад
Mwijambo ryahindura ubuzima uzatugarukire kuri kadafi urakoze
@tangaratv5662
@tangaratv5662 3 года назад
Mwaduhaye rocky kirabiranya koko🙏
@riserdouglas
@riserdouglas 3 года назад
Turashaka ijambo ryahindura ubuzima ry umuyahudi Theodore washinze Sionism abayahudi bagataha Islael
@comediansydzm
@comediansydzm 3 года назад
from lusaka we love u
@PeteraAvite
@PeteraAvite 6 месяцев назад
Mutama uruwamateka kbx arik nashaka kuwahoze Ari president was Zambia Edger chagwa lungu wa zambia
@sekatv810
@sekatv810 3 года назад
Uzadutumirire lock kirabiranya umwe kumubumbe yagira ijambo
@patrickntezirizaza1390
@patrickntezirizaza1390 3 года назад
Dashim Muraho! Ukomeje kudufasha kubaho nka twe ba nyabo binyuze mu ijambo ryahindura ubuzima Wazaduhaye ijambo ryavuzwe na Zenobi
@placidiauwiragiye5310
@placidiauwiragiye5310 3 года назад
Ijambo ryahindura ubuzima ryavuzwe na Martin King
@gilbertgasasira5994
@gilbertgasasira5994 3 года назад
Courage
Далее
Marcus Aurelius - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP676
17:12
Confessions d'Histoire - Alexandre le Grand partie 1/4
28:20
«По каверочку» х МУЗЛОФТ❤️
00:21
Alexander the Great - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP107
15:00
Diogenes (E) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP739
13:33
Просмотров 21 тыс.
Pythagoras (E) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP759
18:43