Тёмный

Ese mbaze nde ? (+lyrics) - Rwanda 1994 

Murage Mwiza
Подписаться 128 тыс.
Просмотров 341 тыс.
50% 1

Ayiiiii - Ngire nte, nkore iki ?
Ese mbaze nde, ko uwo nabajije atakiriho.
Mpingutse i Rwanda nyoberwa aho ndi
Umutima urankuka mba igishushungwa
Maze amabere yikora ntosa
Ayi weee !
Inzira zose zabaye ibigunda
Na ya misozi myiza yuzuye amatongo
Ahakinaga abana harakina inkona
Ayi weee !
Amalira y’imfubyi ntatuma usinzira
Umubyeyi wabyaye bamugize incike
Abapfakazi benshi barwaye intimba
Ayi weee !
Ayiiiii
Ngire nte, nkore iki ?
Ese mbaze nde, ko uwo nabajije
atakiriho.
Kiliziya z’Imana zuzuye imirambo
Mu gihugu ahenshi hatabye Mines
Iyo bukeye ntumenya uko bwira
Ayi weee !
Bashoreye abantu uboshye ibitungwa
Bajya kubica nk’abagome
Ngo kuba umututsi ni icyaha kibi
Ayi weee !
Umuhutu utishe ngo ntakabeho
Ngo ni icyitso cy’Inkotanyi akwiye gupfa
Mu muryango we hasigaye ngerere
Ayi weee !
Ayiiiii
Ngire nte, nkore iki ?
Ese mbaze nde, ko uwo nabajije
atakiriho.
Babakiniyeho biteye isoni
Barabacuje aho ku gasozi
Iyo nzira yabaye iya Gologota
Ayi weee !
Babishe urubozo ntacyo bishisha
Bivuga cyane babihiga
Utishwe n'umupanga yazize ifuni
Ayi weee !
Kwicwa n'isasu ngo banza urihe
Niba utabaguriye ubwo ucagagurwe
Iryo ni ishyano ryabuze gihanura
Ayi weee !
Ayiiiii
Ngire nte, nkore iki ?
Ese mbaze nde, ko uwo nabajije
atakiriho.
Intego yabo ni ugutsembatsemba
Ali umubyeyi ukwiye kubabyara
N'igisekeramwanzi nticyarokotse
Ayi weee !
Nambaje Uhoraho ngo bibe inzozi
Aliko biranga bimbera impamo
Mbuze uwo ndilira ndayamira
Ayi weee !
Abacu Imana irabafite
Twirinde kwiheba ni bibi
Turwanye urwango dutsinde ishavu
Ayi weee !
Ayiiiii
Ngire nte, nkore iki ?
Ese mbaze nde, ko uwo nabajije
atakiriho.
( 'Ese mbaze nde' ~ S. Nyiranyamibwa & Isamaza, Rwanda)

Опубликовано:

 

19 сен 2024

Поделиться:

Ссылка:

Скачать:

Готовим ссылку...

Добавить в:

Мой плейлист
Посмотреть позже
Комментарии : 53   
@marygracemukamana9639
@marygracemukamana9639 3 года назад
Mubyeyi warakoze guhimba iyi ndirimbo Uwiteka azabikwibukire Gusa jye sinjya ntibasha mpita mba indembe ibyo nabonye byose bikagaruka Imana niyo yo kutwomora intimba Ntibyoroshye
@PrayerMountain2023
@PrayerMountain2023 3 года назад
Impore muvandimwe, ntibyoroshye ni ukwizera Imana yo ifite amagambo ahumuriza imitima yakomeretse.
@joelkaremera440
@joelkaremera440 3 года назад
Listening to this song, my heart filled with sorrow n my eyes with tears! But be comforted it will never happen again. Mfurq zi Rwanda
@UmuhirewaseSylivie-iu1xz
@UmuhirewaseSylivie-iu1xz 5 месяцев назад
Mpore maama ndagukunda ❤️❤️🌹🍎🌹
@cestlaviecestlavie4073
@cestlaviecestlavie4073 4 года назад
Mama na papa aho muri hose Imana ikomeze kubaha iruhuka ryiza amiin 😒😥😭☝️🙏🤲🏽
@piloteswatts1470
@piloteswatts1470 4 года назад
sorry muvandi
@mukashyakaeugenie8299
@mukashyakaeugenie8299 4 года назад
Impore ntukazime hari icyo Imana yagusigarije
@ndahirobosco1988
@ndahirobosco1988 5 лет назад
Never again Genocide. Nifurije imfura z'u Rwanda gukomera mubihe nkibi twibuka abacu bazize uko bavutse. Mukomere kd Twibuke twiyubaka.
@metherejado7970
@metherejado7970 4 года назад
Urakoze
@umuhirejoyeuse7979
@umuhirejoyeuse7979 4 года назад
Hora Rwanda nibizongera kubaho ukundi😭😭😭😭😭
@joliejoie2010
@joliejoie2010 5 лет назад
wa mubyeyi we genda uraririmba! ngize ntya ndayifungura,none rwose ndacwanyutse. merci pr cette chanson! lmana ikurinde,ukomeze ukomere, je t'me bku.... pr toujour
@ndinzwenayoemmy2559
@ndinzwenayoemmy2559 4 года назад
Rungano rwange nakundaga twakinanaga iby'abana ubu simbabona ngo twongere dukine namwe babyeyi banjye nasabaga ibyo nkeneye ntawe mfite wo kubaza kuko mwe nakabajije ntimukiriho gusa imana ibatuze aho nzababona mu ntore zayo
@theodosianyiramugisha3931
@theodosianyiramugisha3931 4 года назад
Indirimbo yawe ni igihozo cyiza Suzanne we ! Urakoze. Kuva génocide yakorewe abatutsi mu Rwanda ,iyi ndirimbo yababaje kandi yahojeje benshi ndimo,Imana iguhe umugisha .
@hirwajeaneric3117
@hirwajeaneric3117 3 года назад
Ihorere Rwanda ntibizongera!!!
@fulgencehategekimana5640
@fulgencehategekimana5640 7 лет назад
Genoside ntizongere ukundi Kuko yadusigiye ibikomere byinshi cyane
@newpatron7052
@newpatron7052 5 лет назад
indirimbo y'umwimerere!
@marygracemukamana9639
@marygracemukamana9639 3 года назад
Reka ndekere kuyumva ndebe ko nahumeka. Ahwii
@marygracemukamana9639
@marygracemukamana9639 3 года назад
Hasigaye ngerere ariko ntibashira Imana ntiyabyemera
@sindayigayaathanase4212
@sindayigayaathanase4212 4 года назад
cyakoza nkotanyi waziye igihe
@rusaroful
@rusaroful 5 лет назад
Muruhukire mu mahoro ya Nyagasani,tuzahora twibuka abacu.
@Ndiumukristo
@Ndiumukristo 6 лет назад
This lyrics is really emotional
@muhimpundushalom2071
@muhimpundushalom2071 5 месяцев назад
💖
@manzijoshua8544
@manzijoshua8544 4 года назад
Tuzahora twibuka abacu bazize ukobaremwe Mana ukomeze ubane nabo
@alicemushimiyimana9092
@alicemushimiyimana9092 6 лет назад
nigesekeramwanzi nticyarokotse ayi weeee.
@marygracemukamana9639
@marygracemukamana9639 3 года назад
Ni uwari mu nda atavuka ayiweee!!!
@tesire
@tesire 3 года назад
My heart melts in sorrow
@shukuruumutesi5049
@shukuruumutesi5049 10 месяцев назад
Never again 😢
@fulgencehategekimana5640
@fulgencehategekimana5640 7 лет назад
Abaduhekuye Imana izabibaze
@marygracemukamana9639
@marygracemukamana9639 3 года назад
Intagondwa zihane zegere Imana Naho ubundi zarimbuka Mana jya utuba hafi
@cyubahirosimeon5640
@cyubahirosimeon5640 5 лет назад
Muruhukire mumahoro 😭😭 😭
@umuhozakabirigisarah2468
@umuhozakabirigisarah2468 3 года назад
Mana ukomeze imitima abo bose babonye aya mahano 😭😭😭😭 (Genocide) ubahe gukomera kd ubahumurize
@pierreclaverhakizimana4038
@pierreclaverhakizimana4038 3 года назад
Hora nkwihoreze
@tonyshaffy4868
@tonyshaffy4868 7 лет назад
never never again
@gakunde_prayer
@gakunde_prayer 4 года назад
Ahakiniraga abana harakinira inkona ayiwe
@seanngira8635
@seanngira8635 5 лет назад
Mpore mama shenge
@hassanbukuru2399
@hassanbukuru2399 4 года назад
Never again .
@robertgasanahabineza4722
@robertgasanahabineza4722 5 лет назад
abakaritasi bari bazi ko bazica abatutsi bagashira ariko wapi gusa ikibabaje muzakimbaze
@niyotwizeradieudonnee818
@niyotwizeradieudonnee818 4 года назад
Tuzahora tubibuka
@ephraimdivix6892
@ephraimdivix6892 6 лет назад
ese mbaze nde ukonukuri
@dianeneza3632
@dianeneza3632 5 лет назад
Ese mbaze nde ko uwo nabajije atakiriho?
@alfredmulinda
@alfredmulinda 3 года назад
My heart is with all those of you who lost your loved ones in this unimaginable france funded human tragedy
@christelle_u
@christelle_u 5 лет назад
Tuzahora tubibuka Iteka ryose
@mugiranezasabrina5363
@mugiranezasabrina5363 5 лет назад
Never ever again
@nkurikiyimanajeanpaul1610
@nkurikiyimanajeanpaul1610 5 лет назад
plus jamais,vous les victimes soyez reposes en paix de Dieu!
@marygracemukamana9639
@marygracemukamana9639 3 года назад
Never again genocide
@noblemarara9059
@noblemarara9059 3 года назад
🕊😭🕯😭🕯😭🕯😭🕯😭🕯😭😭🕯😭🕊
@n.martin2235
@n.martin2235 5 лет назад
genocide never again
@kanzayireeugenie5291
@kanzayireeugenie5291 3 года назад
Genocide irakagenda izahere
@mariemutoniarnesen4475
@mariemutoniarnesen4475 5 лет назад
Does someone know where i can find the lyriske translated to english? Or sant to translate some of it for me?
@ifranz4781
@ifranz4781 3 года назад
Ayiii....( it's a moaning sound) what do i do? what can I do? the person I would ask is not there anymore. I came up to Rwanda and couldn’t believe where i was. i felt my heart being ripped out and becoming a vegetable, my chest in twists Ayii weeee…. All the roads have become rubbish bins the beautiful hills are now ruins where kids played is now desolate the cries of orphans don’t let me sleep they made parent’s childless widows are sick with sorrow God’s churches are filled with dead bodies they have buried mines all around the country when it dawns you don’t know how it will dusk they put people in queues as though they were animals callously taking them to slaughter being a Tutsi had become a bad sin a Hutu that doesn’t kill shouldn’t exist he is a spy for the rebels he should be killed and have no family left they’ve done shameful things to them as they held them up on the hills that road has become like that of Golgotha they killed them viciously with no inhibitions talking loudly and proudly whoever doesn't die by the machete, will die by the hoe to die by the bullet you have to pay if not you'll be dismembered this as bad as atrocities can get their goal is to exterminate a parent or child will have offsprings I prayed to God that it would be a nightmare but it was the reality lacking one to cry to I swallowed my tears our families God has them let’s not give up hope it’s bad let’s remove hate to stop the sadness
@shukuruumutesi5049
@shukuruumutesi5049 10 месяцев назад
Never again 😢
Далее
🧙‍♀️☃️💥 #ice #icequeen #winter
00:14
Просмотров 72 тыс.
CECILE KAYIREBWA - None Twaza ( audio)
7:09
Просмотров 1,9 млн
Twarabakundaga by Munyanshoza Dieudonné Mibirizi
7:15
Humura Rwanda (+lyrics) - Kamaliza
5:53
Просмотров 100 тыс.
KAMONYI IRIBUKA|| MUNYANSHOZA DIEUDONNE MIBIRIZI
10:00
🧙‍♀️☃️💥 #ice #icequeen #winter
00:14
Просмотров 72 тыс.