Ayiiiii - Ngire nte, nkore iki ?
Ese mbaze nde, ko uwo nabajije atakiriho.
Mpingutse i Rwanda nyoberwa aho ndi
Umutima urankuka mba igishushungwa
Maze amabere yikora ntosa
Ayi weee !
Inzira zose zabaye ibigunda
Na ya misozi myiza yuzuye amatongo
Ahakinaga abana harakina inkona
Ayi weee !
Amalira y’imfubyi ntatuma usinzira
Umubyeyi wabyaye bamugize incike
Abapfakazi benshi barwaye intimba
Ayi weee !
Ayiiiii
Ngire nte, nkore iki ?
Ese mbaze nde, ko uwo nabajije
atakiriho.
Kiliziya z’Imana zuzuye imirambo
Mu gihugu ahenshi hatabye Mines
Iyo bukeye ntumenya uko bwira
Ayi weee !
Bashoreye abantu uboshye ibitungwa
Bajya kubica nk’abagome
Ngo kuba umututsi ni icyaha kibi
Ayi weee !
Umuhutu utishe ngo ntakabeho
Ngo ni icyitso cy’Inkotanyi akwiye gupfa
Mu muryango we hasigaye ngerere
Ayi weee !
Ayiiiii
Ngire nte, nkore iki ?
Ese mbaze nde, ko uwo nabajije
atakiriho.
Babakiniyeho biteye isoni
Barabacuje aho ku gasozi
Iyo nzira yabaye iya Gologota
Ayi weee !
Babishe urubozo ntacyo bishisha
Bivuga cyane babihiga
Utishwe n'umupanga yazize ifuni
Ayi weee !
Kwicwa n'isasu ngo banza urihe
Niba utabaguriye ubwo ucagagurwe
Iryo ni ishyano ryabuze gihanura
Ayi weee !
Ayiiiii
Ngire nte, nkore iki ?
Ese mbaze nde, ko uwo nabajije
atakiriho.
Intego yabo ni ugutsembatsemba
Ali umubyeyi ukwiye kubabyara
N'igisekeramwanzi nticyarokotse
Ayi weee !
Nambaje Uhoraho ngo bibe inzozi
Aliko biranga bimbera impamo
Mbuze uwo ndilira ndayamira
Ayi weee !
Abacu Imana irabafite
Twirinde kwiheba ni bibi
Turwanye urwango dutsinde ishavu
Ayi weee !
Ayiiiii
Ngire nte, nkore iki ?
Ese mbaze nde, ko uwo nabajije
atakiriho.
( 'Ese mbaze nde' ~ S. Nyiranyamibwa & Isamaza, Rwanda)
19 сен 2024