Surprise for New: bit.ly/3rIyloI
#Lyrics_in_description
#Guhimbaza_Imana
Komeza udushyigikire ukora Subscribe niba utarayikora, Comment, like & share
Reach us on +250784840173
MWAMI NDUMVA IJWI RYAWE - SDAH 117
----------------------------------------------------------
1. Mwami ndumv’ ijwi ryawe, Rindarika ngo nze,
Nuhagizwe ya maraso, Wamviriye kera.
Gusubiramo: Mukiza ndaje, Ubu nj’ ah’ uri!
Nyejesha ya maraso, Wamviriye kera.
2. N’ ubwo nje nahindanye, Ntunyirengagize;
Ahubw’ umboneze rwose, Mb’ umweru waka de.
3. Yesu niw’ unkomeza, Niw’ umpa gutsinda;
Ng’ urukundo n’ amahoro, Binsabemo rwose.
4. Mwese nimwishimire! Ya maras’ akiza,
Yatwujuje na Rurema, Ngo tub’ abana be.
NDUMVA UMUKIZA AMBWIRA - SDAH 118
-------------------------------------------------------------------
1. Ndumv’ Umukiz’ ambwira, Ko mbuz’ imbaraga;
Ngo: Njye museng’ iteka, Ntacyo nzamuburana.
Gusubiramo: Yanndihiriye imyenda yose;
Yambabariy’ ibyaha, Bihinduk’ umweru.
2. Niw’ ufit’ imbaraga, Zihagije rwose;
Zo gukiz’ ababembe, Zikoroshy’ umutima.
3. Ubwo nta cyiza nkora, Nibesherejweho;
N’ ubuntu bwawe gusa, Ni wowe nkesha byose.
4. Imbere ya ya ntebe, Nzahahagarara;
Nzaba njyany’ iminyago, Nyishyikirize Yesu.
21 сен 2024