Тёмный
No video :(

Fidel Castro - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP157 

DASH DASH TV
Подписаться 449 тыс.
Просмотров 80 тыс.
50% 1

Fidel Castro wategetse Cuba imyaka 49 akayigira igihugu kigendera ku matwara ya gikominisiti yatabarutse mu ijoro ryo ku wa 25 rishyira ku wa 26 Ugushyingo 2016
Castro, watabarutse ku myaka 90 y’amavuko, azwiho kuba yari intavugirwamo itaratinye igitsure cya Leta Zunze Ubumwe z’Amarika (USA).
Yubatse Leta ya gikominisite mu marembo y’iki gihugu gihatse ibindi kifuzaga ko isi yose yagendera ku mahame ya gikapatalisiti.
- Ni uwa gatatu ku Isi mu bayoboye igihe kirekire
Castro ari ku rutonde rw’abayobozi bategetse mu bihugu byabo igihe kirekire, babiri bamuri imbere bakaba ari umwamikazi Elisabeth II uyobora u Bwongereza guhera muri Gashyantare 1952 n’Umwami Bhumibol Adulyadej wa Thailand, witabye Imana mu Ukwakira 2016 ayoboye imyaka 70. Muri Nyakanga 2006 nibwo yatangaje ko agiye guha ubuyobozi murumuna we Raul Castro kubera uburwayi.
- Yashyizeho agahigo k’imbwirwaruhame ndende
Castro yitabye Imana afite umwanya mu gitabo cyandikwamo uduhigo, Guinness Book of Records, aho yavuze imbwirwaruhame ndende mu Muryango w’Abibumbye, yamaze amasaha ane n’iminota 29, icyo gihe hari kuwa 29 Nzeri 1960.
Ni nawe wavuze imbwirwaruhame ndende muri Cuba, ubwo hari mu nteko rusange y’Ishyaka ry’aba- communiste mu 1960, yo ikaba yaramaze amasaha 7 n’iminota 10.
- Yarokotse abagambiriye kumuhitana inshuro zisaga 600
Uyu mugabo wabaye Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Cuba, yivugiye ko yarokotse imigambi y’abashakaga kumwivugana inshuro 634, inyinshi muri zo bikavugwa ko zabaga zapanzwe n’Urwego rw’Iperereza rwa Amerika, CIA.
Harimo aho byavugwaga ko hari ubwo yaterwaga ibinini birimo uburozi, isegereti irimo ubumara, ibifwera bishobora guturika, imyambaro cyangwa bakamutega agafu bisiga karimo ubumara bushobora kumupfura ubwanwa bwose, mu rwego rwo kugambirira kumutesha ikuzo mu gihe kumwica binaniranye.
Castro ubwe yigeze kuvuga ati "Iyaba kurokoka ubwicanyi bwateguwe byabarwaga nk’igikorwa Olimpiki, nagombaga kwegukana umudali wa zahabu.’’
- Ubwanwa bwe bwari ikirango gikomeye
Castro ntiyajyaga abura ubwanwa ku mubiri we, kandi yari afite impamvu zihariye zituma bimera bityo, kuko bwari burenze kuba ikimenyetso cy’indwanyi ikomeye. Yigeze kuvuga ati “Iyo ubaze iminota 15 ukoresha wogosha ubwanwa buri munsi, ni iminota 5000 uba utakaje mu mwaka uri kwiyogosha.’’
Icyo gihe Castro yongeyeho ko we yifuza gukoresha icyo gihe akora indi mirimo ifite akamaro aho kugikoresha ku bwanwa.
- Ibaruwa yatumye atandukana n’umugore we
Castro yaje gushyingiranwa na Mirta Diaz Balart, umukobwa wo mu muryango w’abaherwe wari ufitanye isana na Fulgencio Batista wayoboye Cuba kuva mu 1933 kugeza mu 1940, ari nawe waje guhirikwa ku butegetsi na Fidel Castro mu 1959.
Baje kubyarana umuhungu witwa Fidelito mu 1949, gusa Mirta yaje gusaba gatanya ubwo Castro yari muri gereza.
Castro yaje kwandikira abagore babiri amabaruwa y’urukundo, harimo iy’umugore we Mirta n’indi yari yageneye undi mugore witwaga Natalia Revuelta. Ayo mabaruwa araguranwa buri umwe ahabwa iyari igenewe mugenzi we, nubwo nyuma Revuelta yaje gutangaza ko umuyobozi wa gereza Castro yari afungiyemo yaba ari we wapanze ibusanywa ryayo.
- Castro yayoboranye abaperezida icyenda ba Amerika
Perezida Fidel castro yabaye ku butegetsi adacana uwaka na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko icyo gihugu ku buyobozi bwe, cyagize abaperezida icyenda, umwe atorwa akarinda avaho Castro agasigara, nubwo bitakunze ko Obama aba uwa 10 ngo nibura abe yitabye Imana uwa 11 amaze gutorwa, ariwe Donald Trump.
Bagiye basimburana kuva kuri Eisenhower kugeza kuri Clinton, nubwo bitaburaga kuvugwa ko CIA iba icura imigambi y’urudaca yo kumwivugana, hakaba harimo n’imyaka isaga 40 igihugu cye cyabayeho ku bihano cyafatiwe na Amerika, birimo iby’inkunga n’ikumirwa ry’ingendo, bikaba byari bitangiye koroshywa na Barack Obama usoje manda.
- Yagize umwihariko wo gutumura isegereti
Castro yamenyekanyweho cyane gutumura ibitabi birebire bizwi nka ‘Cigars’ mbere y’uko abizibukira ahagana mu 1985. Ubwo yabazwaga ku ngaruka mbi ashobora guhura nazo bitewe no kunywa itabi, yarasubije ati “ikintu cyiza kuruta ibindi wakora ni uguha aka gakarito k’amatabi umwanzi wawe.’’
- Ubre Blanca:Inka yasize amateka
Inka yahawe izina rya Ubre Blanca, ikaba yari umwe mu mishinga ya Castro, yaciye agahigo ku Isi mu gutanga umukamo mwinshi ku munsi, aho yashoboraga gukamwa litiro 110.
Iyo nka kimwe n’ubuhinzi bwa Kawa n’imishinga inyuranye yo kuhira, bifatwa nka bimwe mu byifashishwaga mu icengezamatwara ryo gutanga icyizere cy’impinduka mu bukungu n’ubuhinzi bw’icyo gihugu, ahagana muri za 80.

Опубликовано:

 

28 авг 2024

Поделиться:

Ссылка:

Скачать:

Готовим ссылку...

Добавить в:

Мой плейлист
Посмотреть позже
Комментарии : 38   
@ericnshize7531
@ericnshize7531 3 года назад
Uri umuntu ukomeye mu mpinduramyumvire y'abanyarwanda benshi batabona uburyo bwo gusoma ibitabo by'aba scientifiques, benshi tutize hari ibyo tutari tuzi, Imana ikomeze kugushoboza.
@rurangirwathierry8635
@rurangirwathierry8635 4 года назад
Yooooo pp nkwemera bikaze icyijyihe iyo cyijyez nkukurikiran bikaz bro gusa nari narakubuz 44👌👌👌👌💝💝
@user-bx3gx8xe9b
@user-bx3gx8xe9b Год назад
Ndakwemera muguhindura ubuzima bwabeshi bituma twiha icyizere pe
@irakizageovanis2039
@irakizageovanis2039 2 года назад
Kbs ubawakoze akazikatoroshye!!! Gusa gukoresha ubwenge nibyo bikomeye kurusha gukoresha force Knd igihe ni None apana next tomorrow
@hegmanruhumuriza9958
@hegmanruhumuriza9958 4 года назад
Thanks biratwubaka
@DusengimanaThierry-yk6sd
@DusengimanaThierry-yk6sd 9 месяцев назад
Nice
@alberttwiringiyimana8496
@alberttwiringiyimana8496 Месяц назад
good
@sindayigayachadrack7995
@sindayigayachadrack7995 3 года назад
Urakoze
@williamtong771
@williamtong771 4 года назад
dashim ndakwemera kbs
@jeanpaulhakizamungu4530
@jeanpaulhakizamungu4530 4 года назад
Soo good bro keep it up
@nicintijetheodomilw4983
@nicintijetheodomilw4983 Год назад
Hi are you ok
@habimanajeremy2084
@habimanajeremy2084 4 года назад
Dashimu uduha amagambo yubaka kbx
@rurangirwathierry8635
@rurangirwathierry8635 4 года назад
Fidel ndamwemera kubi kbs 💪💪
@husseinkabera5179
@husseinkabera5179 4 года назад
Waza dushakiye Woodrow Wilson
@nambajimanaoscar8426
@nambajimanaoscar8426 4 года назад
For sure easy come easy go, Fidel Castro is a good man!
@petergasigwa2070
@petergasigwa2070 4 года назад
Kbs
@gilbertniyitegeka6900
@gilbertniyitegeka6900 4 года назад
Ndamukunda
@ntakirutimanajules3754
@ntakirutimanajules3754 4 года назад
Ndashaka kumenya uyu Dashimu ninde??abaheh??atubwira ibintu bizima😪😪😪
@user-qp4or3qs6j
@user-qp4or3qs6j Год назад
Turakwe mera
@intaragahangakurimurandasi5986
@intaragahangakurimurandasi5986 4 года назад
👍
@hagumakubahorouben479
@hagumakubahorouben479 4 года назад
kweri
@gilbertniyitegeka6900
@gilbertniyitegeka6900 4 года назад
Dashimu urakoze urumuntu wumugabo
@merchiadendikubwimana1364
@merchiadendikubwimana1364 Год назад
amateka ya cliton turayakeneye
@user-gp2rc7hz8h
@user-gp2rc7hz8h 6 месяцев назад
Ndi Eloge mu Burundi ndabakund can ndashak Mumbarir ubuzima be a Christophe colon
@thierrydusengimana4733
@thierrydusengimana4733 Год назад
rambacane sindavake nshaka kujamuri gurupe yijambo ryahindura ubuzima
@DilovesWorld
@DilovesWorld 4 года назад
Ryaranyuze ahubwo reka ndisangize nabandi #share
@banamwanasandrine9531
@banamwanasandrine9531 4 года назад
Ndakwemera kd ufitiye Impano (babinoxi) THE
@princetazama8746
@princetazama8746 2 года назад
Wowe usoma abagabo 🤣🤣🤣🤣
@chrisblazapatrick8561
@chrisblazapatrick8561 3 года назад
irijambo ni xw kbx
@shyiramberejbatiste34
@shyiramberejbatiste34 2 года назад
Uruwambere dashimu! Amagambo uvuga aranyubaka.
@tuyishimecyprien4897
@tuyishimecyprien4897 4 года назад
dash urarenz
@dianeuwamahoro6220
@dianeuwamahoro6220 2 года назад
Aaawwaaa
@petergasigwa2070
@petergasigwa2070 4 года назад
Cyakor
@mugabojean5792
@mugabojean5792 Год назад
Urakaze msz
@JeancloudeEmmy-rt7nr
@JeancloudeEmmy-rt7nr Год назад
Che Guevara
@banamwanasandrine9531
@banamwanasandrine9531 4 года назад
None ninonaha kbs (babinoxi) THE
@alinemamaww3809
@alinemamaww3809 3 года назад
Arakaze
Далее
Thomas Sankara - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP112
14:49
Просмотров 140 тыс.
Mike Tyson - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP452
19:29
Просмотров 78 тыс.
Fidel Castro (2) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP664
16:43
Jim Caviezel (YEZU) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP274
14:54
Che Guevara - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP114
14:56
Просмотров 119 тыс.
Pablo Escobar (E) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP728
19:43
Albert Schweitzer - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP282
14:59