Umwanditsi wa zaburi 148 ahamagarira ibintu byose byaremwe gushima Imana. Ibiri mu ijuru byose n’abamarayika, n’ijuru ubwaryo, ikirere n’ibikirimo byose izuba n’ukwezi n’inyenyeri, ingabo zose, ibihe byose( methelogical), inyamaswa zose, ibikururuka, isi n’ibiyuzuye bindi. Abantu, abasore n’inkumi abasaza n’abana, abami n’abantu bose.
Hari impamvu itera ibyo byose gushima “nuko ari Imana yonyine yategetse bikabaho kandi niyo ibibeshejeho. Hakaba n’impamvu yihariye kubantu ku murongo wa 14 YASHYIRIYE HEJURU UBWOKO BWE IHEMBE. Iri hembe yadushyiriye hejuru ni Yesu Krsito kuko muri we arimo tuneshereza. Twese hamwe twishimire Izina ry’Uwiteka, turyogeze hose mu bihe byose tukiriho. Amen
18 сен 2024