Hari Ikirema
1. Har'ikirema ku kidendezi cyahoranaga kwiganyira, iy'amazi yajyaga hinduka ngo kigemo cyasangag'undi yagitanze Kujyamo.
chorus
Ntuveyo nshuti yanjye gumayo Ntuzave ku kidendezi, iminsi nubwibaye myinshi komeza......... Har'ubwo watahana intsinzi ukaba umwe mubakijijwe.
2. Yabuze umuntu wamugirir'impuhwe ngw'amujugunye mw'ayo mazi kuko bose bari bifitiye ibyabo bibazo byo kwitaho nshuti byari bibabaje.
3. Umwami w'abami anyuze muri iyo nzira ababazwa nuwo murwayi, haguruka wikorere uburiri bwawe ugende ujye gushima umwami wagukijije.
Spotify: open.spotify.c...
Boomplay: boomplay.com/a...
Deezer: deezer.com/en/...
Amazon music: music.amazon.c...
11 окт 2024