African 🌍 💙 kumutima. Icyo maze kubona cyo nuko ntahantu hakurutira iwanyu Kandi ibyishimo byose aho biva bikagera nibimwe iyo wishimye uba wishimye. Let make us proud of ourselves. Wherever you are, u can be happy let use what we have first. I see ntabwo wiyemeye nkabandi bigamba yo. They just want show us they are great Kandi ntacyo bimaze gupfiramo birica cyane kubi
Mbega umusore ubeshya! Yenda haba imirimo ukora ukavunika kuko n'abazungu barakora cyanee ariko uhashakira inoti kdi zikaboneka gusa imyaka ibiri ni mike kuba wamenya uko bikorwa, pole kabisa
Ibyo uvuga ndakumva cyane kko nange maze imyaka 7 mba hanze ya Africa mu ibihugu bitandukanye but LIFE IS NOT EASY AS U SAID....gusa ikiganiro nki kirakenewe especially to the new generation!........
Ahubwo c mu Rwanda ko kabona bake kdi mwese mwarize n amashuri menshi,uzi kujya ahantu icyo usabwa arukwiga gusa nabyo for free bakanaguha akazi ntako bisa,na za PHD waziga da
Hubwo wagirango nibyo bigezweho kwirirwa bavuga ko bakoropye. Uyu mwanya ariguta aribwo akigerayo yakabaye arikuwigamo ejo ejobundi akabivamo kubona fr biragoye ariko akahita yose ayategamo akaza murda ngo akore za interview? Let me mind my own business 🤐
Niba waravuye Kigali uri sans diplome nta mwuga uzi gukora utazi indimi ntumenye integration,uzaguma nyine inyuma.Please wibeshya abantu Finland Education System yabo iri muri top 5 za mbere ku isi kandi iri open Masters na PhD batanga bourses nyinshi kandi biga in English,nanjye narindiyo.Kandi Mbayeho neza ntuka generaliser ibyakubayeho niba uri sans papier na sans diplome kuko iyo wize mu Rwanda diplome bayikorera reconnaissance muri Ambassade yabo Kigali basanga koko uyifite ukayikoresha bakabyemeza ukayikoresha.
Sabin ibirebana na diplome ni hose no muri Africa hari ibihugu byinshi bikoresha système za equivalence iyo processus ni mondial nabwo uva iwanyu ngo bucye winjire mwishuli.
Aba batype ntibakababeshye baba bagira ngo baduhabure. Ngaho se byibuze nagume aho byibuze umwaka urebe ukuntu aba rubebe. Urabona ukuntu ayaga. Iburayi nta kazi kabi kahaba. Baba baratese bari aho botsa inyanya gusa. Uwampa ibyangomba nanjye nkajya gukoropa
Abanyarwanda ntibishimira ko benewabo batera imbere...koko iburayi bisaba gukora cyane na discipline yo murwego rwo hejuru ibyo bindi bavuga nukubeshya kk abandi banyamahanga iyo bageze iburayi bahamagara bene wabo...ariko rwose iyo ushoboye gukora ama frs urayabona pe
Erega icyo tutazi nuko hariya ari amahanga abariyo rero bakamenye ko n'abazungu iyo Bari hano iwacu niko baba babibona icyingenzi nukumenya icyakujyanye
Mbega injiji: intégration yaramunaniye akabyegeka ku gihugu cy'abandi. Kuba muri Europe si imishinyiko: bisaba ubwenge no kugira gahunda ihamye. Sigaho gusebanya, ntubeshye abantu bataragera Europe.
ISIMBI TV uyu mutipe yavuze ukuri kubijyanye na Finland mbese iyo niyo experience ye muri Finland. Naho uwo wundi wavuze ko Finland ari nka paradizo nukuvuga ngo we yarahageze biramuhira ahita yi adapta kumuco climat nibindi kuburyo bworoshye. Naho Dupaul we buriya yahuye nicyo bita culture shock akigera Finland.
Uri ikigwari, umunebwe cg intégration yarakunaniye, Finland igihugu kiri mu myanya 5 ya mbere ku isi, ngo nta buzima bubayo ? 😁😁😁 Ururimi biga 6mois cg un an rwarakunaniye? Nonese wumva uzabona akazi utize?
Ariko mumwumve ari muri phase ya integration igendana na déprime iyi bame tuyirenga nta kibazo ariko hari nabo biva kuri déprime bikaba bibi bigahinduka dépression. Nibaza impamvu umugore we (niba ari umunya Finlande atamuteguye ) mu mutwe mbere yo kumujyana. Ariko nyuma yiyo myaka 8 wavuze bishoboka ko uzajya wibuka ibi wavuze muri iyi interview ukiseka nawe kuko uzaba waramenyereye wumva biryoshye kuhaba.
Gukora business ino byo biragoye, uzitegereze neza uzasanga harabirabura b'abaganga abashoferi ,... Urenda wajya muri police yabo umenya amabanga yabo Kubera iki? Uzabare cash za pension zi burayi nizo muri africa uzatubwire. Gucuruza mu Rwanda na ho Bisaba cash nyinshi.
C est vrai hari ni byiza nka mashuli ya abana utariha. Kwivuza no kurya. Suetout nkumuntu icRwanda atabasha kurya mayonaise nu umugati witeka na frites confiture aho ni sawa. Aliko obiryo byiwanyu biruta byose. Ni kuba gusa ku izuba. Uwo mugabo ibyo yavuze ni ukuri benshi bahisha ubuzima babamo naho batuye.
@@3mtvdignite565 none c uremerako ukora wabura ayuzigama ese abandakora bo ntibabaho ese ntibazigama? None c kwatavuze ubufasha abadakora bahabwa? Tujye tuvuga ibibi tuvuge nibyiza plz
Ngo ni uko iwabo bagiraga ababoyi 😄 mu Rwanda ni utagira akazi gafatika agira umuboyi ,si Finland yonyine ncuti yanjye ndumva ari ibihugu byinshi muri Europe ,ariko aho kudasuhuza abanyeshuri byo ndumva Finland ari hatari ,nibyo koko ukorana ni abantu imyaka myinshi ariko mwahurira muri supermarkt markt , ukagirango ntimuziranye ,i burayi haba irungu kbs 😭 gusa uko imyaka ishira natwe abirabura tubaho nkabo ndavuga kwibana ,sha uyu muhungu niwe uvuze ibiri byo by imibereho y iburayi Finland ariko yo noneho irampamije , ibintu byo kuyoba sha umvugiye ibintu 🤔🤔
Ariko se wamugani imyaka 2 gusa amazeyo arashaka ngo abe iki? Ahubgo se burya ni ururimi se araruvuga da kuko ubanza kwiga ururimi rwaho. Uri mushya rwose ihangane wige ubundi ubuzima ni bgiza da ntiwabugereranya ni KGLI da.
Ibi mbifata nkubutesi; ESE BURIYA BABANTU 5000 BIRIWE CONVETION GUFATA 197$ harya nuko BAHAZE, uwabaha Visa zokujya gukorera AMA EURO NAMA DOLLARS HARUWABYANGA#JUST SAYING