Тёмный

Ibango ry'ibanga (+lyrics) - Dieudonné BIZIMUNGU & Agnès UWIMBABAZI - Rwanda 

Murage Mwiza
Подписаться 121 тыс.
Просмотров 348 тыс.
50% 1

Gira abana shyaka ry'imanzi
Ubaheke mukebwamanzi
Ngwino...
Ngwino,
Ngwino se nkwizihize/nkwizihire
Mutima utuje ugira urugwiro
Urakoze, umpoberanye urukundo
Maze numva igishyika gishize
Mureshyankwano umaze ikizizi
Ngwino...
Ngwino,
Ngwino se nkwizihize/nkwizihire
Musore utiriranwa amatindi*
Ngo bucye uyabyukane ku museso
Mpora numva bakuvuga
Ntore yuzuye umushyikirano
Ngwino...
Ngwino,
Ngwino se nkwizihize/nkwizihire
Mwiza wirabye inono zera
Nsanze ali wowe umbereye
Ndashaka ko untegera urugoli
Ukambara impumbya ndemye urugamba
Ukampa impundu ntabarutse
Ngwino...
Ngwino,
Ngwino se nkwizihize/nkwizihire
Ese ko bakuvuze ibigwi
Mudahara ababo nkubwire iki ?
Ibyo unsabye ubwo, njye ndabyemeye
Ubaze ababyeyi ahasigaye
Ngwino...
Ngwino,
Ngwino se nkwizihize/nkwizihire
Reka abakubyara batahe ibande (*BAMBE*)
Naje igitondo gitangaje
Bankomye intera, ngira ikiringo
Mbwira ijambo rinyuze umutima
Ngwino...
Ngwino,
Ngwino se nkwizihize/nkwizihire
Ntugatahane ikije-ibararo
Nzakubera umutima w'urugo
Nawe urubere umutwe w'ingenzi
Ntore yizihiwe n'inkindi
Ngwino...
Ngwino,
Ngwino se nkwizihize/nkwizihire
Naje nsanga uboha imitako
Duhuje amaso turaseka
Inseko yawe ikubita uturabyo
Dutaha neza ku mutima
Ngwino...
Ngwino,
Ngwino se nkwizihize/nkwizihire
Ishime shenge rebero ry'inyamibwa
Nzabwira Mama uko bimeze
Abwire Data ko nanyuzwe
Na we abimenyeshe abavandimwe
Ngwino...
Ngwino,
Ngwino se nkwizihize/nkwizihire
Rurabo rwakuze rukaranda
Rugakira izuba ry'amanywa y'ihangu
Imvura yagwa rugasagamba
Mukebwamanzi uli igicu cyera
Ngwino...
Ngwino,
Ngwino se nkwizihize/nkwizihire
Shyaka ry'imanzi nkugire nte
Nguhaye ikibanza mu mutima
Ngo uhubake inyumba y'urutare
N'imitingito y'isi ntizayisenya
Ngwino...
Ngwino,
Ngwino se nkwizihize/nkwizihire
Wirirwe mwali warezwe neza
Urakoze taba ritatse iraba
Data na Mama bashaje neza
Bo bakubonyeho umukazana
Ngwino...
Ngwino,
Ngwino se nkwizihize/nkwizihire
Ugereyo amahoro shyaka ry'imanzi
Aho uzamanuka bukwe
Nzahaterera bugeni
Nakurimbiye bunyenyeli
Maze ushimire abandeze
Ngwino...
Ngwino,
Ngwino se nkwizihize/nkwizihire
Mutima wagotomeye amahoro
Nzakubera umudakemwa
Nzaguhimba imivugo ubyaye
Ntashye nsanga uvumera ishya
Ngwino...
Ngwino,
Ngwino se nkwizihize/nkwizihire
Musore utwaza nk'uwa Rugamba
Mwana wuzuye ubunyarwanda
Nzakubyalira abo musa
Twambaze Imana babe imponoke
Ngwino...
Ngwino,
Ngwino se nkwizihize/nkwizihire
Ngwino...
Ngwino,
Ngwino se nkwizihize/nkwizihire.
[Nk'uko bisanzwe, ni ugukosora no kuzuza aho nanditse ibifutamye; murakoze, murakarama!!!]
(Ibango ry'ibanga ~ Dieudonné Bizimungu n'umufasha we Agnès Uwimbabazi, Rwanda )

Видеоклипы

Опубликовано:

 

24 янв 2018

Поделиться:

Ссылка:

Скачать:

Готовим ссылку...

Добавить в:

Мой плейлист
Посмотреть позже
Комментарии : 72   
@IbrahimKazimbaya
@IbrahimKazimbaya Месяц назад
Ndasaba indirimbo zose za bizimungu dieudonne na uwimbabazi agnes
@IbrahimKazimbaya
@IbrahimKazimbaya Месяц назад
Ndasaba indirimbo zose za bizimungu dieudonne na uwimbabazi agnes😊
@jeankamali4861
@jeankamali4861 2 года назад
Bizimungu twiganye Muri college I Rulindo. 1976-1979. Yari umukristu .Yadushyize muri groupe yo gusenga turi abana 15 years old. IMANA imuhe iruhuko ridashira.
@IbrahimKazimbaya
@IbrahimKazimbaya Месяц назад
Urakoze cyane nawe ibyo unyifurije nawe uwiteka azabigukorere
@blaisebizimana9992
@blaisebizimana9992 5 лет назад
Wowe washyizeho iyi ndirimbo ngusabiye kujya mu ijuru udapfuye nka Eliya. Maze imyaka irenga 8 nshakisha iyi ndirimbo narayihebye. Ubu niyo ndiho numva amanywa n'ijoro
@Muragemwiza
@Muragemwiza 5 лет назад
Blaise, urakoze. Urakomeze unogerwe n'uwo murage mwiza badusigiye ! Tubizihize.
@hirwaignicious1022
@hirwaignicious1022 4 года назад
Imana imuhe imigisha mwinshi Adushakire iyindi bita mama maria
@espeuwera9359
@espeuwera9359 2 года назад
Ntabwo mwazimye mwasize amashami kandi yarashibutse gusa mwagiye kare cyane
@ziremakwinshinyabarongo8433
@ziremakwinshinyabarongo8433 4 года назад
Nyumvise inshuro eshatu mfite amarira mu maso.Mwagiye vuba vuba.Imana ibakire.
@mireilleumutoni7039
@mireilleumutoni7039 6 лет назад
iyi ndirimbo ndayikunda cyane nshobora kuyumva bukarinda bwira, mwagiye kare, mwatashye butije, mbakunda ntaragize amahirwe yo kubabona.
@martinbisengimana5353
@martinbisengimana5353 5 лет назад
Umuntu wishe ababahanzi bubwenge nkaba hamwe na Rugamba cyprien Ntibakabone amahoro mumutima wabo n'umunsi numwe
@byukananie211
@byukananie211 3 года назад
Iggg
@binemmypatty382
@binemmypatty382 2 года назад
Iyi ndirimbo ifite ikinyarwanda gikomeye. Nibwo nayumva. Gusa ni nziza
@kayiramutega
@kayiramutega 2 года назад
Ngewe ndasaba umuntu waba uzi indirimbo irimo igitero kigira kiti nzakugurira umuswaro wogufata munto nkugurire nuwundi woguteruzinkono mwana wumunyarwanda utazashya intoki, azayimpe narayibuze najyaga nyumvana umugore wamukuru wange kera ndumwana
@MushimiyimanaEsther-uj3rl
@MushimiyimanaEsther-uj3rl 2 месяца назад
Mwari muzi guhanga pe!!!!!
@demetriekabatesi1035
@demetriekabatesi1035 5 лет назад
Mana mbuze icyo kuvuga ''genda Rwanda warakubititse kubura abahanzi nano amanzaganya.
@mundererealphonse6398
@mundererealphonse6398 3 года назад
Abakera bari bafite amagambo atyaye kandi arimo impanuro n'ubwenge.
@romuardniyonsenga4967
@romuardniyonsenga4967 6 лет назад
Mwarakoze cyane,mbega amagambo yuzuye Imitoma weeeeee
@rasngaboofficial
@rasngaboofficial 3 года назад
reggae mu Rwanda yatangiye kera, a very nice song, sweet n smoothhhhh
@gilbertngoga6166
@gilbertngoga6166 11 месяцев назад
Ariko uyu mudamu/Agnes yari afite ijwi ry'icyuma kbs.
@jeanmusana2764
@jeanmusana2764 4 года назад
Murakoze kuri aka karirimbo
@ericngarambe1523
@ericngarambe1523 2 года назад
Ibango lye ni Inseko Ye. Inseko ye nilyo banga lye. Inseko ye ni secret. Lwanda uli Isumbwe💦🔯
@ntakaburimvanotheodore
@ntakaburimvanotheodore 19 дней назад
Aba nibo bari bazi ibyo guhanga
@micoaugustin2547
@micoaugustin2547 Год назад
Mwagiye tukibakunze gusa mwadusigiye agahinda ariko Tuganirira mubihangano byanyu Byiza Tuzahora tubibuka Ntore.
@mamawinnie926
@mamawinnie926 6 месяцев назад
Ndabakuuunda muruhukire mumahoro satani yarabibye😢
@gafarangafanny7351
@gafarangafanny7351 4 года назад
Yooo Mukomeze muruhukire mu mahoro😢
@gicunkuba9047
@gicunkuba9047 5 лет назад
Nta kindi navuga uretse kubashimira gusa. Mwarakoze. Sinshidikanya ko muri ku isunzu rya Kalisimbi.
@wamupepe120
@wamupepe120 4 года назад
Don't talk like that's man . Relax and be positif.
@wamupepe120
@wamupepe120 3 года назад
C'est pas possible ,je suis un homme de dieu. Je suis un spirituel ,je fais avec le bien et le mal à la fois. C'est ça ma vie comme moderne brother.
@wamupepe120
@wamupepe120 3 года назад
Je vis à un autre niveau d'élévation de la conscience mon cher .je ne suis plus captif de qui ou de quoi que soit. C'est une synthèse des longues exercices de la vie . j'ignore je ressemble à qui .le bien et le mal font partie de moi . NDA bulitiki ngira ,je n'ai pas cette vocation . J'aime tout le monde pourvu de n'est pas minfluence et me dictée votre façon ,vos sentiments...
@benjaminmugabo7078
@benjaminmugabo7078 5 лет назад
Murakabyara gusa ndabakunda murimfura pe
@pierrenshimirimana-rd3us
@pierrenshimirimana-rd3us Год назад
Imana lbakire Mubwamibwayo,
@bucyibarutaappolinaire1368
@bucyibarutaappolinaire1368 2 года назад
Ooooooohhhhhh wooooow nukuri ntiwakumva ukuntu nezerewe cyaaaane no kumva iyi Ndirimbo maze imyaka irenga 15 nyishaka ubu ibyishimo Byinshi cyane bivanze n amarira menshi byasaze umutima wange mbere na mbere warakoze wowe wayipostinze IMANA iguhe umugisha mwinshi cyane 🙏🙏🙏 kd Abababyeyi Nabo baruhukire mumahoro gusa mwagiye tukibakeneye gusa sinarinziko UWIMABAZI Agnes nawe arimo nibyo byandenze kk Mukunda kuruta ibibaho byose mundirimbo za Bikiramariya. 😭😭😭😭😭😭
@owonagloria4302
@owonagloria4302 4 года назад
Mwanfura mwe nawandusha indirimbo ya babantu ivuga ngo Nyobora data inzira nzanyura ....narayibuze
@mukamunanacaroline1117
@mukamunanacaroline1117 11 дней назад
Rip
@wamupepe120
@wamupepe120 3 года назад
Fiti matwi , ' old is gold ' ,je vis à un notre niveau de l'âge ,je n'ai pas droit à l'erreur comme les petits et petites tetues , unva rero.
@patrickniyonzima6008
@patrickniyonzima6008 6 лет назад
inzovu yimirindi nayo bishobotse ikagira inyandiko nkuko iyi imeze byadufasha kuko haraho aririmba sinumve neza ibyo avuga.
@kabegacyesh1357
@kabegacyesh1357 5 лет назад
Dore ikinyarwanda nkumbura
@UMUSHAKAMBAMaurice
@UMUSHAKAMBAMaurice 6 лет назад
Mana wee-wee icyi numvise icyi ndirimbo mba bends kuriraa ndayikunda cyaneeee
@Muragemwiza
@Muragemwiza 6 лет назад
Bari inyamibwa, bombi ! Badusigiye umurage mwiza wa nyawo ;)
@sidhshnwkhddh4702
@sidhshnwkhddh4702 4 года назад
Ndayibutse
@ngwinondeberosine5103
@ngwinondeberosine5103 5 лет назад
Ind. Ziza cyane merci
@claudinemukasenyambo9744
@claudinemukasenyambo9744 6 месяцев назад
Jolie chanson !!
@jpjj9856
@jpjj9856 5 лет назад
Reka abakubyara batahe *ibande* Reka abakubyara batahe" BAMBE"
@Muragemwiza
@Muragemwiza 5 лет назад
2:32 Urakoze kunyunganira no kunkosora. Mu gukoresha "bambe", ni ukuvuga ko ali kumwinginga / kandi ali we uje kumwirebera ?
@jpjj9856
@jpjj9856 5 лет назад
@@Muragemwiza Buriya ikinyarwanda gifite utuntu tw'ikinyabuphura gitira mu Rugande cyangwa se ni Urugande rugitira mu Kinyarwanda, ariko rero ababyeyi bacu bagiraga ikinyabuphura n'ubuntu butangaje, ukunva arakubwiye ngo"Jya kuvoma utuzi Nyabu" cyangwa se ati "Bambe se nkuzimanire iki?".Abagande nabo iyo batangariye ikintu baravuga ngo"Bambe!" Ururimi n'umuco byacu biragenda bicika bisimburwa na za " De Niyu jenoreshoni, bakoreshamo za "so" nyinshi cyane, n'ahatari ngombwa, ntakundi twabigenza nyine ni amajyambere avanze n'ubucakara mu mutwe, bizarangira bafashwe bunyago...
@coletteuwanyuze8720
@coletteuwanyuze8720 Год назад
@@Muragemwiza ikije ibararo bivuga ik
@singirapopon
@singirapopon 3 месяца назад
❤❤❤
@wamupepe120
@wamupepe120 4 года назад
C'est très excellent comme musique et chanteuse et chanteur . C'est 200/200.
@wamupepe120
@wamupepe120 4 года назад
Nyabibwa ,uuum.
@inkuzashyakakinesha3661
@inkuzashyakakinesha3661 Год назад
Ikiringo Inkindi bisobanuye iki 😉
@patrickmugenzi4266
@patrickmugenzi4266 7 месяцев назад
Ikiringo bisobanuye ibyishimo
@jeanaimendizihiwe5122
@jeanaimendizihiwe5122 3 года назад
Ils vraiment des anges.
@juriettendayishimiye4602
@juriettendayishimiye4602 2 года назад
Amahoro abantu bankumbuje kera kukagoroba iradio yu Rwanda yakunda kubashyiramo
@eliesinza
@eliesinza 5 лет назад
Iyi ni indirimbo rwozd
@pierrenshimirimana-rd3us
@pierrenshimirimana-rd3us Год назад
Imana lbakire mubwamibwayo,mbebobabarasizumwana?yobayitwangwiki?
@Muragemwiza
@Muragemwiza 6 месяцев назад
baramusize. byinshi wareba ru-vid.com/video/%D0%B2%D0%B8%D0%B4%D0%B5%D0%BE-AqdGNkPQqKI.html
@melchiorntiruhenura6560
@melchiorntiruhenura6560 3 года назад
J'adore ... Le 7ème ciel.-
@LucieIhogoza
@LucieIhogoza 3 месяца назад
Hello
@LucieIhogoza
@LucieIhogoza 3 месяца назад
❤❤❤❤
@wamupepe120
@wamupepe120 3 года назад
Ese bavuga ' ngwino gu musaza ? Muri basazi peee..
@bajenezasolange1465
@bajenezasolange1465 2 года назад
Yooh ariko MANA.
@johnkagabo4408
@johnkagabo4408 6 месяцев назад
🥰😍🤩❤👍
@esthermukamana4245
@esthermukamana4245 6 лет назад
Mana we❤️❤️👌👌✍️✍️
@emmanueltulikumwe6537
@emmanueltulikumwe6537 4 года назад
Esubu bano bahanzi baracyariho? Ariko abahanzi barabakere
@emmanuelndjoli2347
@emmanuelndjoli2347 4 года назад
Barabishe muri Jenoside 1994
@BadNFlu3nz
@BadNFlu3nz 2 года назад
Can somebody tell the meaning in english pls?
@Rebecca.inkuruzabato
@Rebecca.inkuruzabato 4 месяца назад
Tuzabakumbura iteka mwadusigiye umurage uruta amafaranga.
@eliesinza
@eliesinza 5 лет назад
Mugende mwari mufite inganzo kabisa
@allymutebi9762
@allymutebi9762 8 месяцев назад
Mana we mbega 😢😢😢❤
@allymutebi9762
@allymutebi9762 8 месяцев назад
❤❤❤
Далее
Она Может Остановить Дождь 😱
00:20
TETA DIANA - SINDAGIRA (Live Acoustic)
4:57
Просмотров 2,2 млн
Nanjye ndakunda by Philemon Niyomugabo
3:42
Просмотров 377 тыс.
Bizimungu Dieudonne, "Inzovu Y'Imirindi"
9:00
Просмотров 32 тыс.
MUKAMUSONI
5:41
Просмотров 435 тыс.
Scally Milano, uglystephan - Сутенер
2:01
Просмотров 118 тыс.
KIZARU - OBUZA
2:25
Просмотров 500 тыс.
Stray Kids "Chk Chk Boom" M/V
3:26
Просмотров 56 млн
Tamiga & 2Bad - Tell Me | Official Video Extended
4:45