1. Ibihe nsenga Uwiteka
bintarura mu mpagarara
ngo nigir' aho Data ari
muganyir' ibyo nkennye byose
mu bihe by' umubabaro
bimpumuriza umutima
nsinda Ubukana bw' umwanzi
mu bihe byiza byo gusenga
2. Ibihe nsenga Uwiteka
binyemeza yuko ansubiza
ategereje abana be
ngo bamusange abakenure
ndamwihereje rwose ubu
kuko yampamagaye ubwe
niringiye bwa buntu bwe
Nogeza ibihe byo gusenga
3.Guhora nsenga Uwiteka
kujye kumara umubabaro
kugeza aho nzagera iwe
mwirebere ngeze mu ijuru
niyambuye umubiri upfa
nambaye kudapfa iteka
ubwo nibwo nzasezera
ku bihe byiza byo gusenga
ubwo nibwo nzasezera
ku bihe byiza byo gusenga
ubwo nibwo nzasezera
ku bihe byiza byo gusenga
22 сен 2024