Song: INTWARI Z’U RWANDA
Album: #IMBANZAMUMYAMBI
Artist: Muyango
Audio Producer: Pastor P
Video Director: Harris
Ass Director: Santo
Executive Producer: Kanan Connections
Video production: Legit Creatives
Tubavuge ibigwi Intwari z’u Rwanda
Ubutwari iwacu ni umuco karande
Ukomoka ku basokuruza bacu,
Baguye u Rwanda ku ruhembe rw’umuheto
1. Mbabwire amateka y’ubutwari bwacu
Ntabwo ari ubwa none, Ni ubwa kera cyane,
Buva kuri Gihanga, wahanze u Rwanda
N’abatumye Rwanda nti rwandagare
2. Umurage mwiza kandi w’ubugabo
Wahindutse umuco mu bana b’u Rwanda
Tuwusigasire, tuwutoze n’abato
Ukomeze wande mu Rwagasabo
3. Tuvuge imyato y’Izamarere,
Zarengeye u Rwanda rugeze aharenga
Zacubije induru n’imiborogo
Ubu rweze amahoro ruravuga impundu
4. Zifite umugaba, kandi w’umugabo
Imvugo niyo ngiro, ntagondwa kirazira
Yagwije amahoro mu Rwanda hose,
Abo mu mahanga bo bamwise umuvunyi.
5. Uwamuvuga ibigwi, bwakwira bugacya,
Abamuvuga imyato ni abo batabaranye,
Jyewe namwise Umugoboka rugamba,
Umushumba w’ubugabo, akaba ingabo iganje.
6. Atwibutsa Imanzi, Imena n’Ingenzi
Za ntwari zacu zatabariye u Rwanda,
Zirimo urubyiruko rw’intangarugero,
Rwitangiye ubumwe bw’abana b’u Rwanda
21 сен 2024