Тёмный

KWIHANGIRUMURIMO/Ushaka ko ibyo ukora bikundwa?Ntucikwe n'ibi. Dore uko wakora Marketing. 

TUYIZERE Emmanuel
Подписаться 716
Просмотров 416
50% 1

Wahamagara kuri numero 0789233355 cg ukohereza email kuri edbcsltd15@gmail.com, cyangwa ugasura urubuga www.edbcsolutions.com niba ukeneye amakuru cyangwa ubufasha ku:
Gutegura imishinga ibyara inyungu ndetse n’iyiterambere (Business plan&project planning),
Kwandika imbanziriza mushinga (proposal writing)
Ubujyanama ku buryobwo gucunga abakozi neza no kubongerera ubumenyi (humanressource management and capacity building)
Ubujyanama mu icungamutungo n’ibaruramar (accounting, finance and management)i,
Ubushakashatsi ndetse n’inyigo z’amasoko n’abakiriya (feasibility studies na market analysis),
Ubujyanama ku birebana n’imisoro (tax advisory),
Ukeneye amahugurwa ku birebana no gutangiza ibikorwa bibyara inyungu (entrepreneurshipdevelopment)
Ubujyanama kubirebana n’inguzanyo z’amabanki (loan facility management)
Ubujyanama mu kumenyekanisha no gucuruza ibicuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga (e-marketing na e-commerce)
Marketing ni uburyo bugamije kugeza umusaruro w’ibikorwa byawe kubo bigenewe kandi babikeneye.
American Marketing Association yo isobanura ishyirwa kw’isoko ry’umusaruro (marketing) nk’uburyo bwo kurema, kumenyekanisha no kugeza ikintu gifite umumaro ku bagikeneye. Abo bagikeneye bashora kuba ari abakiriya, abagenerwabikorwa, abafatanyabikorwa ndetse na sosiyete muri rusanjye.
Ni ukuvuga ko hari ibintu by’ingenzi bugomba kuboneka:
- Umuntu ukeneye icyo cyintu/ umugenerwabikorwa cg umukiriya
- Umuntu ukora ikintu gishyirwe kw’isoko
- Ikintu gishyirwe kw’isoko/igicuruzwa
Ibikorwa byose bibyara inyungu bishingiye kw’isoko, bityo gutekereza guhanga umurimo bisaba gusobanukirwa neza ko byose bishingiye ku mukiriya.
Kugira ngo ibicuruzwa byawe bibshe ku gurwa, ni ngombwa ko biba bishobora gukemura ibibazo by’abakiriya cg bikaba bikenewe n’abakiriya. Niba batabikeneye ugomba gukora uko bishoboka kose bakabicyenera cg bakabyifuza.
Kugira ngo abakiriya babashe kukugurira bagomba kuba bafite ububasha n’ubushake bwo kwishyura. Bityo igihe ushyiraho ibiciro ugomba kwita kuri icyo kintu.
Ugomba Kugaragaza itandukaniro hagati yawe n’abandi bacuruza nk’ibyawe.
Ugomba kumenyesha abakiriya bawe ibicuruzwa byawe.
Mu gihe waba ukeneye ubufasha n’ubujyanama mu kumenyekanisha ibikorwa byawe wahamagara kuri numero twatanze Hejuru.
Murakoze ni ah’ubutaha Imana ibane namwe

Опубликовано:

 

1 июл 2020

Поделиться:

Ссылка:

Скачать:

Готовим ссылку...

Добавить в:

Мой плейлист
Посмотреть позже
Комментарии : 5   
@ireneensengiyumva6024
@ireneensengiyumva6024 4 года назад
Ni byiza cyane ibi bizafasha companies nyinshi gutera imbere n'abifuza gutangira kwikorera ku giti cyabo
@mugirentemarieclaire3787
@mugirentemarieclaire3787 4 года назад
Courage kabisa ibi bizazanira igisubizo abantu beshi cyane
@jeanmarievianneynsengimana7391
@jeanmarievianneynsengimana7391 4 года назад
Ubu bumenyi burakenewe kabisa. Mwakoze cyane.
@EDBCSUMUFASHA
@EDBCSUMUFASHA Год назад
This is wonderful
Далее
LIVE: Rajya Sabha proceedings | Budget Session
6:57:29