Тёмный

Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga ni muntu ki? 

Intsinzi TV
Подписаться 392 тыс.
Просмотров 97 тыс.
50% 1

Retired Lieutenant General Charles KAYONGA ni umwe mu basirikare babanyabigwi bari mu Rwanda , ndamwita Retired kuko ku mugoroba wa tariki 30/8/2023 Itangazo ryasohotse rishyizwe hanze n’igisirikare cy’u Rwanda ryagaragaje ko Uyu mugabo Liyetona Jenerali Charles Kayonga ari mu bemejwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul KAGAME ko bajya mu kiruhuko kizabukuru.
Uyu Mugabo ni Umusirikare wakoze Byinshi,Charles KAYONGA ni Umwe mu basirikare mu Rwanda bandikishije Ubutwari Izina ryabo umurava n’Ubutwari ntagereranywa .Uyu yayoboye Operations Nyinshi cyane kuburyo nawe ari mu bimbere bagaragaje Ubuhanga n’ubushobozi mu Kuyobora Urugambaa.
Nkiraha nagirango Nkubwire ko Retired Lieutenant General Charles KAYONGA ariwe wari Uyoboye Ingabo za RPA Inkotanyi zari muri Batayo ya Gatatu zamenyekanye ku Izina ry’ikimenywabose ry’Ingabo 600 zakoze Ibyigitangaza mu rugamba rwo Guhagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Ibikorwa byakozwe nizi ngabo biyobowe na Charles KAYONGA Ni Kimwe mu Bihamya amateka yasigaranye bigaragaza Umusirikare w’igitangaza yabaye we.
Uyu mugabo benshi mu bakunzi bacu bashaka kumenyaho byinshi niwe Tugiye Kugarukaho tugaruke kuri amwe mu mateka yaranze Ubuzima bwe.na bimwe mu bikorwa yakoze Bituma nyine Tumugarukaho.
Iyi ni Intsinzi Tv.Jye ndi Eric SAFARI.Mbahaye Ikaze.
Liyetona Jenerali Charles KAYONGA Yavutse mu mwaka wa 1962 .uyu munsi afite imyaka 61 y’amavuko.muri Iyi myaka 61 Akazi yakoze Igihe Kirekire ni Igisirikare kuko Kugeza ku munsi agiriyeho mu kiruhuko kizabukuru yari akiri Umusirikare kandi w’igitangaza w’ibigwi n’amateka ahambaye
Gusa aho atandukaniye na benshi mu babaye muri Uyu mwuga nuko ari umwe mu bageze Ku ntsinzi Nyinshi mu ntambara akanazicigatira Kuburyo zatumye izina rye rizakomeza kwambukiranya Ibisekuru rikigarukwaho.
Uyu Mugabo Charles KAYONGA Yakuriye muri Uganda aho byatumye Yiga muri kaminuza ya Makerere aho yavanye impamyabumenyi mu kiciro cya Kabiri cya kaminuza “Bachelor of Arts Degree in Education.”
Uyu mugabo wakuriye mu gihugu cya Uganda amateka ye nk’Umusirikare niho yatangiriye kuko avuye muri Kaminuza ya Makerere yahise yinjira mu Gisirikare cya Uganda cyari kiganjemo abanyarwanda benshi bari baragize uruhare mu rugamba ruhambaye rwo Kubohora Uganda rwarangiye Tariki 26/1/1986 Ubwo Abarwanyi ba NRA bigaruriraga Umujyi wa Kampala. Intambara yo Kubohora Uganda yamenyekanye nka Uganda Bush
Mu mwaka wa 1989 Charles KAYONGA yazamuwe mu mapeti agezwa ku rwego rwa ofisiye ndetse ubwo yabigezeho ubwo yararimo asoza amasomo ye ya Cadet yabereye mu kigo cya Jinja muri Uganda
Nyuma y’Umwaka umwe Mu mwaka wa 1990 Urugamba rwo Kubohora Igihugu rwaratangiye Charles KAYONGA Nawe yahise aba mu Banyarwanda bitabiriye Umushinga wo kubohora u Rwanda ntakuzuyaza.
Uyu mugabo Kuva Mu mwaka wa 1990 Urugamba rutangiye Kugeza mu mwaka wa 1994 u Rwanda Rubohowe yatanze Serivisi Nyinshi Kuri RPA Inkotanyi Kuburyo Umurava N’umusanzu we Ku rugamba byatumye aba umwe mu basirikare basize Izina rikomeye muri uru rugamba.
Kuva mu mwaka wa 1990 Charels KAYONGA Yagiye ahabwa Inshingano n’Umugaba mukuru w’ingabo za RPA Inkotanyi JENERALI Majoro Paul KAGAME zo kuyobora Ingabo kandi byagiye Bimuha Kuzamuka mu ntera kuko yatangiye ayobora za Platton kugeza ageze ku kigero cyo kuyobora Batayo. Kandi ubushobozi n’ikizere yagiriwaga byagaragajwe n’ikizere Perezida Kagame Afande PC nkuko bamwitaga ku rugamba yamugiriye cyo kuyobora Batayo ya Gatatu y’Ingabo 600 yaje I Kigali muri CND.
Kugirango nkubwire Ibyubutwari bwa Jenerali kayonga nabasore yararayoboye reka Nkubwire mu ncamake Ibyizi ngabo 600.
Ubundi Kugirango Izi Ngabo 600 zo muri Batayo ya Gatatu zize I Kigali,byaturutse mu masezerano y’Amahoro ya Arusha yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda n’umuryango wa RPF Inkotanyi yashyizweho Umukono tariki ya 4/8/1993.
Mu byo RPF Inkotanyi na Leta y’u Rwanda bemeranije harimo ko hazabaho gusaranganya Ubutegetsi haba mu nzego za Politiki ndetse niza Gisirikare. Hagombaga Kubaho igisirikare na Guverinoma bihuriwemo n’abari muri RPF Inkotanyi nabari muri Leta.
Mu nzego za Politiki hagombaga kubaho Guverinoma yaba Minisitiri ndetse n’inteko Nshingamategeko.aya masezerano yavugaga ko hazabaho Umuhango wo kurahira hagashyirwaho Iyo guverinoma.
Nyuma Y’igihe Kirekire ibi bitegerejwe Igihe Cyarashyize Kiragera Maze Umuhango wo Gushyiraho iyo guverinoma no kurahiza abagombaga kuyibamo ushyirwa Tariki 30/12/1993.
Ubwo byari bivuzeko abanyapolitiki ba RPF Inkotanyi Bagombaga Kujya Muri iyi Guverinoma nabo bagombaga kurahira kandi bagombaga kubikorera I Kigali.
Ubwo rero abo banyapolitiki ba RPF Inkotanyi Bagombaga kuva mu bice byabo byagenzurwaga na RPA Inkotanyi aho benshi bari batuye ku Mulindi w’intwari hakaba ari mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba ubu ni mu karere ka GICUMBI.

Опубликовано:

 

20 сен 2023

Поделиться:

Ссылка:

Скачать:

Готовим ссылку...

Добавить в:

Мой плейлист
Посмотреть позже
Комментарии : 50   
@SlimShady-np1wf
@SlimShady-np1wf 10 месяцев назад
We all appreciate ur bravery Heart ❤
@nyaminanijeanpierre6486
@nyaminanijeanpierre6486 10 месяцев назад
oooooh wubahwe cyane charles kayonga
@MusemaKweri-mu9xl
@MusemaKweri-mu9xl 10 месяцев назад
Nukuri turamushimira cyane lmana izamukomeze turamukunda
@mugaboabdelaziz8445
@mugaboabdelaziz8445 9 месяцев назад
Gen Charles Runigababisha Kayonga is a supper Commander and he likes soldiers too much. A real Soldiers with Patriotism. Indwanyi idatinga urugamba abamuzi turamuzi ni indwanyi iyo uri kumwe nawe abaha briefing mugiye k'urugamba wumva ntawabakanga imbere pe kandi muba muri kumwe kandi koko igisirikare cy'imurimo pe. We love u so much Sir.❤
@Infocedric
@Infocedric 10 месяцев назад
Our Hero Charles Kayonga respect to him 👌👌👌🙏🙏
@benjahgafirigi5158
@benjahgafirigi5158 10 месяцев назад
4ever grateful Afande Charles. 🙏🏾. 🫡
@MUTANGANACharles-df8ww
@MUTANGANACharles-df8ww 10 месяцев назад
Iio
@Mirasano-rm9lx
@Mirasano-rm9lx 7 месяцев назад
Muraho?bayobozi!bacu.nabasabanga.ko,mwatuvuganira!kuri'nyakubahwa.perezinda'wacu.akogera!angahungura.abari,rocorindifesi,natwe,tukogera.gutanga,umusanda.kandi?turiteguye'kwandika.izina,murakoze,cyane
@angedushime6898
@angedushime6898 9 месяцев назад
Uyumugabo ndakunda cyane
@joentwary6010
@joentwary6010 3 месяца назад
Touts mes Respects Gen.Charles Kayonga
@chantalmakuraza6465
@chantalmakuraza6465 10 месяцев назад
Wow
@rutarindwaluganzu2233
@rutarindwaluganzu2233 8 месяцев назад
VERY QUITE GEN, LOVE HIM ❤
@nzayinambahojeandelapaix7979
@nzayinambahojeandelapaix7979 10 месяцев назад
Afand kayonga ntawagusimbura kurinjye urumu jenerari wigaruriye umutima wanjye ubuyobozi bwawe igitsure cyawe ijisho ryawe Afand ndagukunda ubyumve
@user-qf3oe7cd8m
@user-qf3oe7cd8m 10 месяцев назад
Mubyeyi kayonga warakoze cyane kubwubutwari wagize❤
@ndahiromusa48
@ndahiromusa48 9 месяцев назад
Ndashimira inkotanyi murirusange Imana yo mwijuru izabahe ijuru@Kayonga Imana izamurîde kunjyeza iteka@kimwe ninkotanyi muri rusange mwarakoze urubyiruko tubafitiye umwenda tutazi ikiguzi tuzabishyura Gusa uwiteka azabarinde❤(inkotanyi dukesha ibyodufite byose❤)
@ignatianakagi9052
@ignatianakagi9052 10 месяцев назад
wari waraburiye he? ugize neza kugaruka, ibiganiro byiza cyane
@stanleybagambisa6365
@stanleybagambisa6365 9 месяцев назад
Bless you from🇺🇬
@benimanatheogene5311
@benimanatheogene5311 9 месяцев назад
Bravo
@user-lv4ex4ej3k
@user-lv4ex4ej3k 3 месяца назад
Nyamvumba yakoze akazi gakomeye cyane kokurokora abanyarwa barimukaga mwakoze
@Ruzigajfaustina
@Ruzigajfaustina 10 месяцев назад
Afande Kayonga wowe nintwari zindi kubutwari nubuhanga mwerekanye mugihe gikomeye. Imana ikomeze kuguha ubuzima bwiza.
@user-hl9ld9ie3h
@user-hl9ld9ie3h 6 месяцев назад
Much respect to afande kayonga
@muganza1
@muganza1 10 месяцев назад
respect inkotanyi mwese
@muhozanadine-jd5hz
@muhozanadine-jd5hz 2 месяца назад
❤❤❤❤👍
@MurenziOlivier-uy2ny
@MurenziOlivier-uy2ny 3 месяца назад
N' ibikorwa byiza by'ubutwali kandi uwiteka akomeze agucire inzira mu byifuzo byanyu
@NzitabakuzeFiston
@NzitabakuzeFiston 11 дней назад
Nukuri nimwiza
@MahirweRichard
@MahirweRichard 10 месяцев назад
Imana imuhe kurama
@user-qz8zd6rg2n
@user-qz8zd6rg2n 2 месяца назад
Waruri vuga nabi 😭😭😭 wihuta
@ntakirutimanajeandamour646
@ntakirutimanajeandamour646 8 месяцев назад
We all appreciate our Hero Charles Kayonga respect to him❤
@user-ht4tg2pp5k
@user-ht4tg2pp5k 10 месяцев назад
Habyalimana yari ikigoryi!!!
@hagenimanafrodouard3331
@hagenimanafrodouard3331 10 месяцев назад
Twari twarakubuze welcome kubiganiro byawe byiza utujyezaho
@charleskayumba1121
@charleskayumba1121 9 месяцев назад
muri iki kiganiro ntihavuzwe uko yayoboye brigade y'ingabo yakoreraga Gitaramana na Kibuye, yungirije Col Balthazar Ndengeyinka,
@user-ju2be3vg7p
@user-ju2be3vg7p 8 месяцев назад
Erick safari ngukunda birenze umfashije twazabonana nkakureba amaso kuyabdi
@derrickjp3528
@derrickjp3528 10 месяцев назад
Inkontanyi, mwakozamateka! Murintwari murakarama!!
@niyitegekabonaventure2664
@niyitegekabonaventure2664 3 месяца назад
Icyama nkabona HE,Ibingira,kayonga,kabarebe, nkumva ibintu baba baganira
@eliusbizimana7646
@eliusbizimana7646 9 месяцев назад
Numva yarikoze munda
@janvierlion751
@janvierlion751 9 месяцев назад
Woe uvuga ngo ko inkotanyi batazishe zikigera kgl? N'ubundi abasirikare ba Habyarimana barimo abaGP, aba Kami, kanombe na gendramerie ya Kacyiru barwanyije inkotanyi zari muri CND ariko umuriro w'inkotanyi bahaboneye ntibazawibagirwa
@janvierlion751
@janvierlion751 9 месяцев назад
Ahubwo ni gute ibigo bya gisirikare harimo abafite imyitozo bavugaga ko ihanitse, abakomando n'abarwanire mu kirere ba Kanombe, aba Kami & Gendramerie ba Kacyiru bananiwe kurwanya inkotanyi nkeya zari muri CND? N'icyerekana ko abasirikare ba Habyarimana bari ibigwari. Ubundi se warwana ukanica abaturage ugatsinda? Buriya kwica abaturage cyane cyane ufite ubwoko ugamije gutsemba bitera umwaku byanze bikunze utsindwa intambara, nababajwe cyane n'ibyo Leta ya Habyarimana yakoze, koko ni gute umuntu muzima mu mutwe yica mugenzi amujijije ubwoko nkaho ariwe wabwihaye ?
@mahoromagnifique4739
@mahoromagnifique4739 10 месяцев назад
Muri 1994 yari afite irihe peti?
@iradukundasam2858
@iradukundasam2858 10 месяцев назад
Ko mutatubwira hagati ya 1990 na 1993 ataraza mungabo 600
@kigali8522
@kigali8522 10 месяцев назад
Asigaye aba he?
@Inzaghi809
@Inzaghi809 7 месяцев назад
Aka kabwa karazi kubwejagura nokwihakirizwa kuri kagaa. Ese iyuvugango mwabohoye Urwanda rwari ruboshwe? Wambwira ibitaro kagaa yubatse atasanzeho?ama stades mashya yubatse ?ikibuga c'indege,ama Société?kubutegetsi bwa Habyarima hariho secteur privé aho hariho les hommes riches bacuruza baba milliardaire. Wambwira kuriyingoma yaka kabwa barwiyemeza mirimo bakora badakoreye munyo ya kagaa nkuko uhora uyikombakomva umusenga wambwawe
@MoiseBaziga
@MoiseBaziga 10 месяцев назад
Kubera icyi batahise bazica zose zikigera muri CND
@MoiseBaziga
@MoiseBaziga 10 месяцев назад
Uyu ni umwicanyi Ruharwa
@CYILIMARUJUGIRA06
@CYILIMARUJUGIRA06 10 месяцев назад
Iyaba umwicanyi ntuba ukibwejagurira hano aba yarakwirengeje wambwa we
@erobert693
@erobert693 10 месяцев назад
@@CYILIMARUJUGIRA06😂😂😂😂
@iglesiashenry2209
@iglesiashenry2209 9 месяцев назад
kicwe nubushita cg macinya INKOTANYI NI UBUZIMA
@MoiseBaziga
@MoiseBaziga 9 месяцев назад
@@CYILIMARUJUGIRA06 ibitutsi ikimenyetso cy,imbaraga nkeya ndabisubira ni umwicanyi urukiko ruramutegereje ndakurahiye kdi ndakubwiza ukuri jyewe narakubobye yica abantu none wowe uri kubihakana naho icyo intuka ntago bimfataho wa mwana we tuza.sawa rero ese mwa wamenye ibyo bene wanyu M23 -RDF twayikoreye uno munsi uze kubabaza ubu wasanga namukuru wawe yafumbiye congo uno munsi niba atariwe ni inkotanyi bene wanyu
@MoiseBaziga
@MoiseBaziga 9 месяцев назад
@@iglesiashenry2209 ntago ibyo byanyica ariko ngo inzara ibabemereye nabi kuko Imana yampaye ibintu byose ngo mbigendere hejuru harimo namwe turaje vuba burya sibuno wa njiji we itazi ibiri kuba dore abambere bahunga barrasesekara muri nyabugogo vuba ahangaha
@ishimweprince6503
@ishimweprince6503 6 месяцев назад
𝔸𝕟𝕒𝕚𝕥𝕨𝕒 𝕣𝕦𝕟𝕚𝕘𝕒𝕓𝕒𝕓𝕚𝕤𝕙𝕒
Далее
Boniface Ngulinzira 28 janvier 1993
21:08
Просмотров 243 тыс.
Umukambwe w'indashima TWAGIRAMUNGU mu 1994 & 2022
21:37