#PAPI_CLEVER_DORCAS
#10_Gushimisha
#Bayoboke_mubyuke
#INDIRIMBO_ZO_MU_GITABO
#MORNING_WORSHIP
33: Ndagushimiye, Mukiza
Indirimbo zo Gushimisha
1
Ndagushimiye, Mukiza ,Urukundo wankunze;
Nuk' umpindur’ umugende W'amazi y'ubugingo.
Ref:
Mb' umugende gusa, Yesu,
Wuzuyemw imbaraga
Z'agakiza kawe, Mwami,
Kabone kuntembamo.
2
Mb' umugend' ugez' amazi Mu mitim’ isaraye,
Ibone kunyw' agakiza K'ubutumwa bw'ineza.
3
Mb' ikibindi cyawe, Yesu :Nuk' unyoz' untunganye,
Maz' unyuzuz' ayo mazi, Niyo Mwuka w'Imana.
4
Mb' umugabo wo guhamya Uburyo wankijije :
Waranguze ngo mb' uwawe, Nuk'unyuzure rwose.
5
Yesu, suk' Umwuka Wera Mu mutima wanjy’ ubu,
Kugira ngo ngez' amazi Yawe mu basaraye !
23 сен 2024