#PAPI_CLEVER
#218_Gushim_90_Agakiza
#indirimbo_zo_mu_gitabo
Murakoze kudukurikira Imana ikomeze kubaha umugisha
ushaka kutugira inama, kudutera inkunga cg inyunganizi mu murimo dukora watuvugisha kuri +250782494349
niba utarakora subscribe wayikora uraba uduteye nkunga ikomeye
murakoze cyane.
218: kubana na Yesu iteka mu ijuru
1kubana na Yesu
iteka mu ijuru
Bidutera umunezero,
Bikatwishimisha. ;
Mu isi ndi umushyitsi :
Sinzayihoramo;
Ahubwo ndi mu rugendo
Runjyana mu ijuru.
2Urugo rw'Imana
Ajya arunyereka,
Ndurora runyegereye,
Arumpishuriye;
Bituma nifuza
Cyane kugerayo :
Ni ho mwandu w'ab'Imana,
Yerusalenu nshya.
3Paulo yaravuze,
Ati : Tuzabana
Iteka ryose n'Imana;
Ni ko tubisoma.
Iryo sezerano,
Urinsohoreze,
Tubane no muri iyi si,
Uhore undengera.
4Nugenza utyo, Mwami,
Umwuka nuhera,
Urupfu ruzanyinjiza
Aho batagipfa :
Ni ho nzakumenya,
Nkuko unzi,Mukiza,
Niratire imbere yawe
Ko tuzahorana.
90: Ai Mana y'ukuri, komeza ku nyobora
Indirimbo z'Agakiza
1Ai Mana y'ukuri, komeza kunyobora ,
Uranshishe mu nzira yo gukora ibyo ushaka.
Mwami kubaho ntagufite Bintera ubwoba n'amaganya
Ndetse byabasha ku ngeza no mu rupfu vuba.
2Ibyiza mbona ni ibi: Kwizera umwami Yesu.
No guhora ngendera mu nzira ye ntunganye.
Na we yemeye kujya andinda,
Ndetse no ku nyobora neza.
Ampesha no kwinjira vuba mu mahoro ye.
3Ubu urugendo mfite ni urwo kujya mu ijuru.
Umukiza niyo ari nanjye nkwiye kujyayo.
Kandi umunsi nzaba ngezeyo
Nzamuhimba zanya ibyishimo
Nzanezezwa nuko ari we wanguze amaraso.
4Muri iyi si huzuye umuruho n'amahane
Icyo nkeneye cyose simperako nkibona.
Ariko ku munsi mu kuru
Ubwo nzabona umucunguzi
Niringiye kuzabona ingororano yanjye.
5Mu ijuru sinzabona abanzi banjye ukundi,
Nta n'icyo nzahabura mu ijuru ry'amahoro.
Nzashima Imana mvuza impundu
Nti Haleluya, haleluya!
Nzarambura amaboko mpimbaze umwami Yesu.
22 сен 2024