Тёмный

Muhorakeye (+lyrics) - Vincent Niyigaba - Rwanda 

Murage Mwiza
Подписаться 128 тыс.
Просмотров 128 тыс.
50% 1

Bamwe dukunze kumenyera uyu muhanzi Niyigaba mu "izuba rirarenze" ( • Izuba rirarenze [versi... ). Umuteze amatwi wumva akenshi abwira umuntu akunze umuri kure. No muli iyi Muhorakeye hali aho tubisangamo. Ibyo ali byo byose, icyo arunduriraho ni ukubana n'inshuti ye kandi mu mahoro.
Mumfashe dushimire L. Murekezi wayiduhaye cyo kimwe n'uyu musore w'i Huye uyisubiramo neza • Video iyo yirirwa nta rungu !
Lyrics:
=====
Ese nkubwire iki shenge
Se nkungire nte nyabusa
Kuki se ntagukunda
Kandi narakubonye
Seka se nawe nkubwire
Unyumve nawe uko ushaka
Umbwire nawe uko ubyumva
Imana nibishaka
Izaduha tubane.
Kuko ali yo yashatse
Ko unkunda nkagukunda.
Kuko ali yo yashatse
Ko unkunda nkagukunda.
Twaremanywe urukundo
Tugomba twese gukunda
Uwo ali we wese ushimye
Unyuze umutima wawe
Iyo se disi nkubonye
Undeba nanjye nkureba
Ugaseka maze nkabyumva
Umutima ni uwo mawe
Nta mwanya w'agahinda
Mbabara ntakuruzi
Unyuze umutima wanjye.
Mbabara ntakuruzi
Unyuze umutima wanjye.
Inzira ni umuhanda
Ijoro ni amabanga
Kuki se ntagusura
Mfite urukumbuzi
Nakumenye uko wamenye
NKubonye numva ngushimye
Nkubwiye numva urabyumva
Umutima wanjye ukeneye
Umwana mwiza nkawe.
Ngwino se mwana mwiza,
Ngwino umbere ibyishimo.
Ngwino Muhorakeye
Ngwino umare agahinda.
Imvune nagutera
Cyangwa se ibindi nk'ibyo
Niba ubyihanganiye
Ndabigushimiye.
Ibyanjye mbigize ibyawe.
Iminsi uko ingana kose
Nyizera nanjye nkwizere
Nta kindi nakubwira
Gusa numva ngushaka
Maze unyihanganire
Ube Muhorakeye
Nanjye nkwihanganire
Tubane mu mahoro.
Nawe unyihanganire
Ube Muhorakeye
Nanjye nkwihanganire
TUbane mu mahoro.
('Muhorakeye ~ Vincent Niyibaga, Rwanda)

Опубликовано:

 

21 сен 2024

Поделиться:

Ссылка:

Скачать:

Готовим ссылку...

Добавить в:

Мой плейлист
Посмотреть позже
Комментарии : 28   
@MushimiyimanaChantali
@MushimiyimanaChantali Месяц назад
Ndayikunda cyane
@zahramohamed446
@zahramohamed446 3 года назад
Ahwiiii mbega indirimbo imbijije ibyuya mbega amagambo umuvandimwe umpaye izina ryayo arakoze cyane 🙏
@clementineuwimana9061
@clementineuwimana9061 4 года назад
Nziza cyaneeee! Iyi ndirimbo yaherekeje ubuto bwacuu!!! Murakoze cyaneeee!!!
@khloecalala7606
@khloecalala7606 Год назад
Uziko umuntu udashatse umunyarwanda aba ahombye! Ubu se iyi mitoma bayigutera muzindi ndimi bikaryoha uku?😭😭😭♥️♥️🥹🥹🥹😻😻😻😻😻😻😻😻😻♥️♥️♥️♥️♥️♥️♥️♥️mbega imitoma shahu nange nshaka uzajya antura akakaririmbo uziko byatuma umuntu aba muri rya juru 😊
@hodi-karibu
@hodi-karibu 4 года назад
Murakoze cane !! Muhezagirwe cane goseeee
@VedasteTwagirumukiza-i4d
@VedasteTwagirumukiza-i4d 15 дней назад
Nizo mugihe cyacu
@akezabonita9384
@akezabonita9384 3 года назад
Romantic ❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️ Kuki byavuye kera bakajya batundirimbira 🌹🌹🌹🌹🌹🌹😍😍😍bakajya banyiteteshereza gutya bampozahoza😅😅😅😅🌹🌹🌹🌹🌹🌹🌹🌹bahungu mu menyeko utu turirimbo tugera ku mushaha 💕💕💕💕💕💕💕💕💕💕💕💕💕
@mbayinekdavid2348
@mbayinekdavid2348 Год назад
@akeza bonita, urakagira ugukunda akanezeza umutima wawe
@christianishimwe6244
@christianishimwe6244 4 года назад
Narinzi ko yitwa nkubwire iki none ni muhorakeye! Muzadushakire indirimbo yitwa mukeshimana niyitwa akagwa naragowe
@dineclaudine9530
@dineclaudine9530 4 года назад
mbega amagambo mezaaaa ♥️♥️♥️♥️🌹🌹
@HABAKURAMBAJeandeDieu
@HABAKURAMBAJeandeDieu 3 месяца назад
Turabakunda cyane❤
@rugeva0532
@rugeva0532 4 года назад
Uwanyigisha gucuranga iyi ndirimbo wenda nkarekera ho. Nazayiririmbira umugeni wanjye ku munsi w'ubukwe na nyuma yaho.
@liberakurorafrancoisregis8718
@liberakurorafrancoisregis8718 4 года назад
nabonye ukunda iyi ndirimbo nkajye pe, byo gusara kabisa, gusa kuyicuranga ntigoye cyane , iyi ndirimbo orginal najye narinaryibuze kuri youtube pe, uwakoze upload yayo yarakoze Imana imuduhere umugisha
@khloecalala7606
@khloecalala7606 4 года назад
Romantic as hell 🥰😍
@ngiruwonsangajean2717
@ngiruwonsangajean2717 4 года назад
uzanshake nyikwigishe nta minerval nzakwaka
@rugeva0532
@rugeva0532 4 года назад
Ngiruwonsanga , nakubona gute? Mbaye nshimiye
@rugeva0532
@rugeva0532 4 года назад
@@ngiruwonsangajean2717 nakubona gute? Mbaye nshimiye
@aimeedefiston1787
@aimeedefiston1787 8 месяцев назад
Iyi ndirimbo nyikunda bikabije urakoze cyane pe
@alexkabeho5609
@alexkabeho5609 11 месяцев назад
I can't believe it, so nice
@janeakingeneye3938
@janeakingeneye3938 2 года назад
Indirimbo nziza cyane rwose
@hitamungujeandamascene5710
@hitamungujeandamascene5710 2 года назад
WUMVISE ABAHNZI NYABO UREKE BA BANDI BAJYA MURI SYNTHETISEUR BAGAHONDAGURA IBIGOMA BISAKUZA NTIBITUME UBUTUMWA YATAMBUKIJE BWUMVIKANA
@gasabatoturikumana9880
@gasabatoturikumana9880 Год назад
@@hitamungujeandamascene5710 buri muhanzi agira stire ye.
@irabarutainnocent6934
@irabarutainnocent6934 Год назад
Ninziza cyane
@rugeva0532
@rugeva0532 4 года назад
Mana yanjye weeeee!! Yewe nyiri iyi channel we, ntiwakumva ukuntu unkoreye umuti! Iyi ndirimbo nari narayibuze, kuburyo najyaga mpimba inyito ntazi kuri RU-vid kugira ngo ndebe ko nayibona, ariko ngaheba. Nkibaza ukuntu abantu bose bahurira ku ndirimbo 2gusa za Niyigaba, ariko iyi nkumva impora ku mutima ariko nkabura aho nyikura. Ni ukuri ifite amagambo meza n'injyana nziza. Mbonye iyi channel yazanye indirimbo abandi babuze.! Nabibonye aho nabonye indirimbo ya kizito audio yitwa" Nibutse" nongera mbona Indi ya Alexis kagame, nizindi ntasanzwe mbona. Umva iyaba byashobokaga ngo nkore subscribe irenze imwe. Kuko ndishimye cyane. Ndagushimiye cyane kuba waratekereje gushaka indirimbo abandi babuze.
@muhozaange9099
@muhozaange9099 3 года назад
Sha aba barabasizi kweri naho ubu nabahanzi kabisa L
@uwabagiranadine9565
@uwabagiranadine9565 3 года назад
Wonderful song
@maka_el_mathan
@maka_el_mathan Год назад
My fav😊😊😊
@Rwaka250
@Rwaka250 3 года назад
Tumenye insigamigani nyarwanda"umusazi arasaraa akagwa kwijambo" ru-vid.com/video/%D0%B2%D0%B8%D0%B4%D0%B5%D0%BE-t_dm8AH0ikQ.html
Далее
🎙ПОЮ для ТЕБЯ ВЖИВУЮ!🍁
3:12:31
Просмотров 437 тыс.
Unique deep painful back massage for Lisa #chiropractor
00:11
Ese nkubwire iki shenge lyrics
3:43
Просмотров 46 тыс.
Wimpfatanya n'Izamu n'Irondo By Mwitenawe Augustin
7:13
KAVUKIRE -Official Lyrics Video From Author-
6:27
Просмотров 364 тыс.
Muhorakeye (lyrics) by Vincent Niyigaba
3:40
Просмотров 6 тыс.