Bamwe dukunze kumenyera uyu muhanzi Niyigaba mu "izuba rirarenze" ( • Izuba rirarenze [versi... ). Umuteze amatwi wumva akenshi abwira umuntu akunze umuri kure. No muli iyi Muhorakeye hali aho tubisangamo. Ibyo ali byo byose, icyo arunduriraho ni ukubana n'inshuti ye kandi mu mahoro.
Mumfashe dushimire L. Murekezi wayiduhaye cyo kimwe n'uyu musore w'i Huye uyisubiramo neza • Video iyo yirirwa nta rungu !
Lyrics:
=====
Ese nkubwire iki shenge
Se nkungire nte nyabusa
Kuki se ntagukunda
Kandi narakubonye
Seka se nawe nkubwire
Unyumve nawe uko ushaka
Umbwire nawe uko ubyumva
Imana nibishaka
Izaduha tubane.
Kuko ali yo yashatse
Ko unkunda nkagukunda.
Kuko ali yo yashatse
Ko unkunda nkagukunda.
Twaremanywe urukundo
Tugomba twese gukunda
Uwo ali we wese ushimye
Unyuze umutima wawe
Iyo se disi nkubonye
Undeba nanjye nkureba
Ugaseka maze nkabyumva
Umutima ni uwo mawe
Nta mwanya w'agahinda
Mbabara ntakuruzi
Unyuze umutima wanjye.
Mbabara ntakuruzi
Unyuze umutima wanjye.
Inzira ni umuhanda
Ijoro ni amabanga
Kuki se ntagusura
Mfite urukumbuzi
Nakumenye uko wamenye
NKubonye numva ngushimye
Nkubwiye numva urabyumva
Umutima wanjye ukeneye
Umwana mwiza nkawe.
Ngwino se mwana mwiza,
Ngwino umbere ibyishimo.
Ngwino Muhorakeye
Ngwino umare agahinda.
Imvune nagutera
Cyangwa se ibindi nk'ibyo
Niba ubyihanganiye
Ndabigushimiye.
Ibyanjye mbigize ibyawe.
Iminsi uko ingana kose
Nyizera nanjye nkwizere
Nta kindi nakubwira
Gusa numva ngushaka
Maze unyihanganire
Ube Muhorakeye
Nanjye nkwihanganire
Tubane mu mahoro.
Nawe unyihanganire
Ube Muhorakeye
Nanjye nkwihanganire
TUbane mu mahoro.
('Muhorakeye ~ Vincent Niyibaga, Rwanda)
21 сен 2024