Mwakire inkomezi zivuye ku Mwami Imana
Mukomere mu mitima yanyu
Kugira ngo mukomeze n'abandi
Mube isōko y'ibyishimo by'iyi si
Mube umuti womora ibikomere byayo
Mubwire imbohe ko zibohowe
N'abaguye umwuma bashize inyota
N'impumyi nazo zihumutse
N'utibashije Imwongeye imbaraga
Mwibuke ko mutuye i Baburoni
Mu mwijima ndetse w'icuraburindi
Mugambirire gukora ibyiza
Nkuko biri mu mitima yanyu
Mwiheshe agaciro nk'abakristo
Kandi muce imanza zitabera
Mwite ku mfubyi n'abapfakazi
Mwe kurobanura ku butoni
Amatabaza yanyu ahore yaka
Imperezo zanyu zihoremo amavuta
Muhore mwifuza Ibiri mu Ijuru
Kuko ibya hano mu isi ari iby'igihe gito
Muvuge Ubutumwa ku isi hose
Abizera bashya mubabatize
Ubwo Yesu azaba ahagaze ku bicu
Azabahamagara maze mwitabe.
22 сен 2024