Chorale Ukuboko kw'Iburyo Twifuje kubasangiza indirimbo yacu nshya yitwa Mukomere,
Mugubwe neza hamwe natwe kubwayo.
ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe.” Luka 22:32
Nigufasha wibuke uyisangize mugenzi wawe,
Ubutumwa bwa Yesu bwamamare hose!
Mukomere
Mukomere mu mitima yanyu
Kugira ngo mukomeze n'abandi
Mube isōko y'ibyishimo by'iyi si
Mube umuti womora ibikomere byayo
Mubwire imbohe ko zibohowe
N'abaguye umwuma bashize inyota
N'impumyi nazo zihumutse
N'utibashije Imwongeye imbaraga
Mwibuke ko mutuye i Baburoni
Mu mwijima ndetse w'icuraburindi
Mugambirire gukora ibyiza
Nkuko biri mu mitima yanyu
Mwiheshe agaciro nk'abakristo
Kandi muce imanza zitabera
Mwite ku mfubyi n'abapfakazi
Mwe kurobanura ku butoni
Amatabaza yanyu ahore yaka
Imperezo zanyu zihoremo amavuta
Muhore mwifuza Ibiri mu Ijuru
Kuko ibya hano mu isi ari iby'igihe gito
Muvuge Ubutumwa ku isi hose
Abizera bashya mubabatize
Ubwo Yesu azaba ahagaze ku bicu
Azabahamagara maze mwitabe.
Production house : ZN Media
Sound Director: Aimé
Directed by Jabo
Audio: Nicolas
© Copyrights reserved by
Ukuboko kw'iburyo Choir
ADEPR Gatenga
22 сен 2024