Тёмный

Muri ibibihe bigoye Dore ibikwiye kuranga Umukristo 

Bahati Shaban
Подписаться 2,5 тыс.
Просмотров 95
50% 1

IJAMBO RY’IMANA :UMUKRISTO NYAKURI
Yesu ashimwe benedata ndabashuhuje mugire amahoro y’Imana muri byose Nitwa NZEYIMANA BAHATI SHABAN
Muruyumwanya tugiye kuganira ijambo ry’Imana nahaye intego ivugango Umukristo nyakuri dusome ijambo ry’Imana:
(Kubara 14:24)
keretse umugaragu wanjye Kalebu, kuko yari afite undi mutima, agakurikira uko muyobora muri byose, nzamujyana mu gihugu yagiyemo, urubyaro rwe ruzakigira gakondo.
(Yohana 1:46;48)
46 Natanayeli aramubaza ati"Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka?" Filipo aramusubiza ati"Ngwino urebe."
47 Yesu abona Natanayeli aza aho ari amuvugaho ati"Dore Umwisirayeli nyakuri, udafite uburiganya."
48 Natanayeli aramubaza ati"Wamenyeye he?" Yesu aramusubiza ati"Filipo ataraguhamagara, ubwo wari munsi y'umutini nakubonye."
Umukristo nyakuri nuwemeye kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe kandi akemera guhinduka kungeso ze mbi agaharanira kugera ikirenge mucya kristo. Hari rero nabandi baba mumadini bitwa kumazina ko ari abakristo nyamara imirimo yabo ikabihakana Yesu yaravuzengo mureke bikurane (urukungu n’amasaka) bizasobanuka kumusi w’isarura. Reka turebe i bintu bigaragaza umukristo nyakuri.
Ibintu bitandatu(6) biranga umukristo nyakuri:
● Kumvira Imana: abaheburayo 11:7 tubona ukuntu Nowa yumviye Imana ubwo yamubwiraga kubaka inkuge azahungiramo ubwo izaba ije kurimbuza abatuye isi Umwuzure bitewe nibyaha byabo yabashije kumvira Imana ibyo yamutegetse yubaka inkuge igihe kingana n’imyaka 12 uru nurugero rwiza rwadufasha kumvira Imana mubuzima bwacu nkabakrsto.
● Guhitamo Imana muri byose: Heb11:24-26 tuhakuramo urugero rwiza mubuzima bwacu aho Mose yanze kwitwa umwana w’umukobwa wa farawo akemera kurenganywa n’ubwoko bwa Israel, yarafite amahirwe akomeye yo kuba ibwami ndetse biranashoboka koyari no kuzaba umwami ariko kumenya icyo Imana yavuze kubwoko bwayo byatumye yemera kurenganywa abaho nabi ariko anezeza Imana:Mumahitamo yacu natwe atuzanira inyungu biradukwiriye kuzirikana kubahisha imana muri byose.
● Ibyiringiro no gutsinda byose abikura kumana 1Samuel:17:26 Inkuru ya Dawidi na Goliyati itwigisha ikintu gikomeye nkabakristo kuko Dawidi gutsinda Goliyati ntiyabikuye mumbaraga ze cg amashuri kuko nabari barize iby’urugamba bari bagize ubwoba ariko kuzirikana ko Imana ya Isirayeli ikomeye kandi ko yagiye ibana nawe mugihe yaragiraga intama zase ikamushoboza kwica intare n’idubu byatumye abasha kunesha umufilistiya natwe iyo dushyize ibyiringiro byacu kumana tubasha kunesha ibiduhagurukiye byose.
● Urukundo: 1bakarinto 13:1, 1yohana 1 :7 aha hatwereka icyo urukundo aricyo kandi ko utarangwa narwo ntasano afitanye n’Imana urukundo nirwo rukwiriye kuranga Umukristo nyakuri kuko rumushoboza gukora iby’ubutwari binezeza Imana.
● Umucyo : Matayo 5:11 hatwereka ko turi umucyo w’isi bivuga ko tugomba kumurikira abandi birakwiriye ko umukristo wese imirimo ye aba ar’iyumucyo kuko nibwo abari mumwijima bazabasha guhindukirira Imana.
● Ukuri: Yohana 14:6 hatweraka ko kristo ariwe nzira nukuri ntawujya kwa data atamujyanye bivuga ko natwe abamwizeye dukwiriye kugendera mukuri kugirango tuzagere mw’ijuru kuko ibyaha nuburiganya ntago bibangikana n’ukuri.
Dusoza twabonye umukristo nyakuri uwariwe ufite umutima Imana yishimira kandi wemeye gukurikira kristo muribyose twabonye ibimugaragaza none ndangirango ngusengere niba ubona muribibintu bitandatu byose harimo ibyo udafite haraho utarabaye umukristo mwiza maze usabe Imbabazi Imana kandi irakweza maze urusheho kwera imbuto zabakijijwe.
Amen

Опубликовано:

 

23 сен 2024

Поделиться:

Ссылка:

Скачать:

Готовим ссылку...

Добавить в:

Мой плейлист
Посмотреть позже
Комментарии    
Далее
Kuba Inshuti n'Imana  /Bahati Shaban
17:07
Просмотров 190
🖤
00:18
Просмотров 241 тыс.
My Life Part 1
19:24
Просмотров 72
Kuba bashya mumitekerereze no mu mwuka
31:19
Self Isolation week 3
35:46
Просмотров 43