Yewe ga muvandi ! Ugize amahirwe urwawe rugo rukaba rugihagaze mukundanye wakwicecekera ntugire icyo uvuga kubera ko ingo zo muri iki gihe ntiwakwizera ko uko wubatse uyu munsi ko ejo bitazahinduka. Ikindi ni uko inyinshi uba urebera inyuma ukagirango zimeze neza kandi imitima ya bamwe yarashize.Abenshi bibera muri plan B nk’iyo ya Charlotte ,abandi bagendana ibikomere mu mitima ,bakihangana bagashinjagira bashira ngo barebe ko bakubaka iminsi ikicuma ,ntibyoroshye !
Cyakoze abagore barananiwe pe! Imana yarikwiye gukora ikintu vraiment tukaruhuka. Ibaze ko hari ni abagabo bagutoteza gutyo hageretse ho ni inkoni ... Courage Mama❤
Sabin, kuba umuntu ageze hagati akubwira story ye kandi ubona ko biri very emotional, ukaba uravuze ngo ntituzi niba ibyo uvuga ari ukuri uba umuciye intege. Icyiza wabivuga mu gutangira cya mu gusoza ariko nta guca umuntu mu ijambo umubwira gutyo. Ndagufana, it’s just an opinion. Thanks
Pole sana ndugu yangu,mungu yupo,atakusaidiya,rakini uwenahakili sana ,attantion nawanaume basakudanganye,wengi wataprofite divorce yako uwe tu nahakili mambo ya wana ume acha fwata tu mungu atakupa jibu ya maisha yako, asante sana
Ariko ko mbona aba Maman bose mbonaha ku isimbi barushye koko ubabona inyuma nibezaa ariko imbere barashize Nyagasani baruhure aba babyeyi ndagusabye bongere baseke
Kuba ufite ibikuremereye ukabisohora mu mutima biraruhura. Gusa Sabin nujya gukoresha inkuru ujye usaba aba badamu ntibajye bashyira details ku bijyanye n'ibyo mu buriri, bishobora gutera ipfunwe cyane ku bana babo. Ikindi ni uko kumva uruhande rumwe nabyo bijya bigorana, ni byiza ko wajya unashaka abagabo babo ukabona kumenya ukuri nyako.