Avuka mu majyaruguru y'urwanda muri Gicumbi apfite ababyeyi bombi .
Ababyeyi be ntibigeze babana, uyu mwana yatangiye kwimenyera buri kimwe afite imyaka 13.
Ubukene bwari bwose kuri we, kdi i Se umubyara ari umuherwe ariko ntacyo amumariye .
Gucika intege ntibyabura Uyu mwana yakuze yihebye cyane yumva ntacyo amaze ku isi, yajyaga abona abandi bana uko babayeho akumva no kwiyahura yakwiyahura.
Gusa akagarurwa n'ikizere yiremagamo atazi aho cyaturukaga.
Amazina ye nyakuri ni Ngabo Pacific, ubu atuye muri LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA Muri Kentucky.
Azwi nka OG SANTI NO MORE, Og NI Original SANTI ni SANTIAGO BERNABEU (Umukinnyi) w'ikitegererezo kuri we , No More( Ntabirenze).
Yiyise ntabirenze kuko iby'isi bihinduka burya ngo ntabirenze.
Azwi cyane muri film yakinnyemo yitwa "Murokore'.
Yavutse tariki 9 Gicurasi 1999, afite imyaka 21.
Ubugabo si ubutumbi Kuri we yiyumva nk'umugabo w'imyaka 47 mu mutwe kabone n'ubwo ari umwana mu myaka no mu gihagararo.
Uyu musore avuga ko yagize amahirwe yo kumenya ko Se ntacyo azamumarira akiri muto atangira kwiga kubaho atamufite.
6 окт 2024