Muraho neza bwana munyamakuru? Ibiganiro byanyu biratunyura aho twibera ikantarange, mboneyeho kubasaba ko mwadufasha mukazategura ikiganiro ku muhanzi ukomeye akaba na producer ku rwego mpuzamahanga wahinduye amateka ya muzika y'urwanda n'uburundi by'umwihariko akaba arinawe wambere watangiye gutegura muzika muri studio zigezweho ( multipiste) dore ko mbere indirimbo zose zakorerwaga muri studio za radiyo.Uwo nta wundi ni Aron nitunga ,maze azabone kugeza kubakunzi ba muzika urugendo rwe muri muzika.Mbaye mbashimiye mukomere cyane
Ntabwo ari Aron watangiye ibi, Aron ni uwa vuba. Music fabric, hanyuma hari inzu yari yubatse hariya ku muhima umuhanda ujya ku kinamba. Uwo nyiri ibyo bikorwa niwe watangije recordings hanze ya Radio Rwanda. Aron yari azi kuvanga umuziki mu buryo butari mumenyerewe, ariko pioneer si Aron.
Aron Nitunga niwe wakorereraga Music Fabric. Indirimbo zose na za Albums za Byumvuhore, Sebanani Soso Mado. Africa Nova, Christophe Matata zakorewe muri Music Fabric hagati ya 1985 na 1990 zakozwe na Aron Nitunga