Pole Yolande! Ariko rwose ntukumve ko ari Padiri wagusenyeye, uko nabyumvishije uwo mugabo nubundi ntabwo mwari kuzatindana n’igisambo akaba n’umugome! Padiri nawe aho ari ndizera ko byamubereye isomo!
Yorande ndakuzi cyane mu Rugarama.Gusa ndumva nubwo padiri yabigizemo uruhare ariko na Oscar ndumva yarabishakaga kuko niba ari wowe wabimwibwiriye ntabwo yari kubigenderaho cyane
Isoni kuri wowe no kumuryango wawe, Isoni kuri Padiri n'umuryango we ndetse na kiliziya, Isoni k'umugabo wawe n'umuryango we, Isoni ku bana bawe. Umugabo yagize ngo bose ni aba Padiri. Ibyo Bigabo byombi ni ibibwa ariko cyane cyane Ikibwa cyane ni Padiri Is
Gerard we love you. Imana ibane nawe. Uganiriz'abantu neza kandi ntuzahinduke. Ufit'umwihariko wo kwubaha buri wese kandi ukaguma muri context ya story ye. Ubabarana n'ubabaye, ukishimana n'uwishimye. Kandi Uwiteka Imana akurinde aho ujya hose. Data wo mw'ijuru arusheho kukwihishurira. Amen.
Merci Mbabazi.Pole Yolande.Ariko hari ukuri utavuze.None numéro de télephone yawe yayironse gute???Siwe wayimuhaye??Ivyo kwiga wenyene navyo ni suspect.Iyo plan yubu escroc mwayipanze numugabo.Urasaba ikigongwe Padiri.You are not innocent
Ubundi, iki kibazo yabajije padri ngo byabera he ?ni ho ruzingiye kuko yahise yerekana ko nawe yuteguye, nibaza ko umugabo nayo ubwayo yatuma amutera icyizere.
Abantu mukwiye guhumuka cyane abakuriye muyandi madini bibeshya ko ibyera byose ari amata,bibeshya ko ibishashagirana ari zahabu. Ikindi ibi bibere aba padiri isomo bareke uburofa bamenye ko igikorerwa mu mwijima cyose kizajya ahabona.
Wa mugore we nkubwiye nk’umuntu w’umugabo, ikibazo cyawe cyo mu mizi si Padiri, uwo Mugabo wawe nta muntu umurimo, ibaze umuntu uruta no ku bana be(amaraso ye) uribwira ko wowe hari icyo upfana n’umugabo wawe. Ubusanzwe niyo umugabo wawe yakwanga ariko ari umuntu ugira umutima ntiyatererana abana yibyariye. Ubyikuremo Padiri si we kibazo cyawe umugabo wawe ni umutindi nyakujya.
Wa mugirewe warizize! Ese telefone yawe nta delete yarimo. Ihangane ntuzongere kuba injajwa! Ubwo se ni ubwa mbere bari baguterese! Ushake icyo ukora usubirane ubuzima! Padiri ararengana wazize u wenge buke bwawe.
Iyi nkuru ko ayivuga aseka!!!ndumiwe.Naho ku bya Padiri byo mwembi mwapanze kumurya cash arangije ayarya wenyine arakwima.Agahinda ngize mu Iyi nkuru ni aka padili gusa wazize abatekamutwe
Muraho neza. Padiri ararengana,uyu mugore yarahubutse. Kuba padiri yaramusabye urukundo yari afite uburenganzira bwo kumuhakanira. Yizeye umugabo we cyane, umugabo nta mpamvu yo kumubwira byose
Yewe Solange we ntibyoroshye. Ubuse arabizana mu itangazamakuru ngo Padiri amujyane cg ari kwihohora kumugabo? Ubuse ari kurengeta abana be? Abenshi muri iyi si babuze ubwenge.
Mu butumwa bwa ST Sister Faustine yahawe na Kristu.ni uko Imana izaha igihano gikomeye abantu bazagusha abihaye Imana mu muhamagaro ukomeye bahamagariwe. Abameze nk'uyu kababayeho.
Utazaba injiji. Mugifaransa baravuga ngo toute verite n'est pas bonne à dire. Wakwemeza ute ko umuntu aguterera utabirimo kdi akwandikira ukamusubiza? Ubwenge bw'abagore buba kumunwa kok?? Mujye muvuga make ese ko abagabo basambana hari uwari wataha ngo akubwire ko yatinze ari kumwe ni ihabara ryamugendaho ntaza avuga ko yati kumwe naba jama?? Ndaguhanuye
Mme Yorande,nibyo koko padiri yarakwandikiye,ariko ntiwagombaga kubibwira umugabo wawe. Padiri ni umugabo nk,abandi bose,ashobora ku kwifuza. Burya ku isi yose,(umutima w,umugore ni inyanja ngari)
Gerard, uyu mugore yafashe phone ye ayihereza umugabo,arangije ntiyafata urugendo ngo ajye guhamiriza padiri ko adashaka urukundo, amubwire ko na phone ye atakiyokoresha. Ubu we yakoze iki muri make?
😮Ariko ni akumiro koko !😮 Padiri se ko atagufashe ku ngufu , ukaba unafite imyaka irenze iy'ubukure kuki ari we ugerakaho kugusenyera urugo nkaho wowe ubwawe nta mutimanama ugira😮 Abapadiri ni abantu nk'abandi bose bagwa cyangwa bakagushwa mu bishuko.
Gera niba wakurikiye neza urunva koko ikosa atari iryuwo mugore n'umugabo we bashakaga amafaranga, kiriya baruwa ishinja Padiri ibinyoma wayandikiye iki koko? Uribuka ko ajya kohereza ifoto ye mwari mwamwoherereje indi namwe y:urukoza soni mumushotora mwirengagije ko nubwo ari Padiri yambaye umubiri, simuvugira nawe yari kurwana na kamere ariko mwarahemutse kandi muzabyishyura mwese imbere y'Imana nimutihana