Dore amakosa njye mbonye muri ubu bukwe: 1. Kuri Pastor: Nkuko Yesu yakunze Itorero akaryitangira, akaribabarira akaryeza, niko na Pastor yagombaga gutanga imbabazi kubazisabaga. 2. Kuri Rugaba: Umugore ni umubiri wawe. Ntabwo ikosa ry'igice kimwe cy'umubiri (Ubumuga bw'urugingo) ikindi gice cyarishingiraho giseka icyo gice, kuko umubiri uba ari umwe. 3. Madederi: Pastor ni umuyoyozi ukwiriye icyubahiro. Si ngombwa kumufata mu mashati nubwo yaba umunyamafuti. Na none gutuka umugabo wawe mu ruhame kuriya ni icyaha kandi si indangagaciro z'umugenzi ujya i Siyoni. Digidig: Haluluya cyane wujuje inshingano zawe neza. Uri umubyeyi mwiza uvuganira abana niyo bari mu makosa.