Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko adashyigikiye insengero zigizwe n’abahunuzi bambura abaturage, akaba asaba inzego gukemura ako ‘kajagari’ , hakarebwa n’uko zajya zitanga imisoro. "Nabonye ku itangazamakuru bavuga ngo, ‘ubanza Perezida atabizi, ibintu byo gufunga insengero ni icyaha’, [....] ndabizi ahubwo simbishaka na busa, nzabirwanya rwose, niyo mpamvu mwebwe nk’Abadepite, mufatanyije n’inzindi nzego, hajyeho uburyo buyobora abantu mu nzira yumvikana, budafite uwo muhutaza."
Camera & Editing: Richard Kwizera
22 сен 2024