Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yemera ko kubera ibyaha yakoreye sosiyete, ari ngombwa kugororwa. Avuga ko iyo umugororwa aranzwe n’ikinyabupfura aba afite amahirwe yo kwandikira Umukuru w’Igihugu ukamusaba imbabazi kandi ko na we ari byo ateganya. “Hari abatekereza ko tubyuka dukubitwa, tukarara dukubitwa, batugendesha za makeri, ntabwo ari ko bimeze. Njye nkurikije ibyo nari ndimo hariya hanze, nibura hano uyu munsi, abavandimwe banjye, bashiki banjye baransura.” Nsabimana Callixte yageneye ubutumwa abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. “Leta y’u Rwanda ifite ubutasi bukomeye, ifite Umuyobozi ukomeye, iyi Leta irasobanutse, ifite amafaranga, ntabwo bazayirwanya ngo bayishobore.”
Camera & Editing: Richard Kwizera
7 окт 2024