Тёмный

UBUHAMYA BWA CLAIRE IGICE CYA 16 FINAL UMVA UBURYO CLAIRE ABAYEHO UYU MUNSI 

HFM RWANDA TV
Подписаться 13 тыс.
Просмотров 59 тыс.
50% 1

NIBA NAWE HARIGITEKEREZO ,UBUHAMYA Cg INYUNGANIZI WADUHAMAGARA cg UKATWANDIKIRA KURI #0788304120
NIMERO YA CLAIRE #0788622676
Healthy Family Ministries is a faith-based organization created in 2021, with the aim of empowering families spiritually, economically, emotionally, and socially to run a peaceful life and sustainable livelihoods. HFM interventions are oriented towards couples, single parents, youth,and children in the light of God’s Word. HFM is connected to Bethesda Holy Church (BHC) and the two institutions work together on different programs.

Опубликовано:

 

16 сен 2024

Поделиться:

Ссылка:

Скачать:

Готовим ссылку...

Добавить в:

Мой плейлист
Посмотреть позже
Комментарии : 400   
@dianeingabire1776
@dianeingabire1776 Год назад
Nkunda ukuntu Maman Pasteur na Claire baryoherwa bagakubita ibitwenge nanjye muntera guseka ba Mamans beza❤
@hmm1555
@hmm1555 Год назад
😂😂😂😂😂😂😂😂
@user-ud6yl8fq3f
@user-ud6yl8fq3f 7 месяцев назад
Ubuhamya bwawe bumpaye kwihangana nta nubwo nzongera kurakarira umugabo wanjye nanjye yankoreye nkibyo wakorewe ariko njyewe nananiwe kwihangana bimviramo uburwayi bwumutima. Iyo mba narabonye ubu buhamya mbere nari kwihangana kuko natekerezaga ko arinjye njyenyine byabayeho none mbonye hari nabandi bibaho. Abagabo ninyamaswa pe ! Hari abagabo bamwe bimbwa. Abantu badakunda nabana babo koko!
@emmachauvet9827
@emmachauvet9827 Год назад
❤ urakoze kubuhamya turindiriye ubundi nokubona ubukwe bwawe bwiza andimateka meza cyane aragutegereje inzu nziza zirusha ubwiza izambere kuko Jeanne n'agitifu na Pascal bagomba kubona inzu nyishi uwiteka yagushumbujije bagaha agaciro Imana iba muriwowe ugomba gusubinzwa byose wanyanzwe kandi ntibizatinda gusohora maman pasteur uwiteka aguhe imigisha myishi urumubyeyi mwiza pe
@IBEN76
@IBEN76 Год назад
Nejejwe no gukurikira ubuhamya bwa Claire, igice cya Nyuma. I'm crying tears of Joy. Claire, komera komera nshuti muvandimwe. Love you ❤
@IBEN76
@IBEN76 Год назад
Claire urakoze cyaneee kubwubuhamya, Mama Bishop namwe mwarakoze cyaneee kuba hafi ya Claire. Love you all❤
@denisekayiraba9584
@denisekayiraba9584 Год назад
Claire nkwifurije kubona amahirwe ya 2,Imana iguhe Boaz uramukwiriye, uri umu maman mwiza ubereye urugo. Imana ikugirire neza , iguhindurire amateka,igusubize ibyo watakaje byose, inezeze umutima wawe. Naragukunze uri intwari❤
@umulisagraceumulisa4195
@umulisagraceumulisa4195 Год назад
Claire we wagirango wabyawe na maman wanjye nawe yagiraga urukundo rwinshiii weee . Ineza ye nubu tuyigenderaho. Tugire neza ibindi Imana izabyikorera👌👌👌
@lolitaimena9782
@lolitaimena9782 Год назад
Umucunguzi aramukwiriye mu izina rya Yesu ❤️❤️❤️❤️❤️😭🙏
@kabazayirecharlotte3815
@kabazayirecharlotte3815 Год назад
Imana yo mwijuru izahize Craire amarira yose kandi izamushumbushe Craire courage , kudoda nibyiza numwuga udahomba nange nari narabiretse naragiye gucuruza birango , none , unteye courage mfashe umwanzuro wo kuzasubirayo rwose nkava murugo kandi kubwawe mfashe umwanzuro pe ndabakunze mwese na mama pastor kandi wigishije benshi cyane , Imana ishimwe kandi igukomeze rwose
@annykezakimana376
@annykezakimana376 Год назад
Merci beaucoup pour le témoignage bavyeyi.nahigiy vyinshi nahumviy vyinshi nabakurikirany du début à la fin.Muhzagirw.From Burundi,Yezu Abandany Agukomez Abandany anagutwnza pour toujours
@umutesicaroline3176
@umutesicaroline3176 7 месяцев назад
Wooooowww mbega ubuhamya bwiza blessings kandi humura God is there natwe turikumwe
@marymukanyandwi588
@marymukanyandwi588 Год назад
Claire mukobwa w’Imana komera komera ,Imana yabanye nawe muri urworugendo nubundi muri kumwe. Urintwari cyane y’umugore ufite kwihangana nkakumwe tubona muri Yakobo 1:12 . Tegereza ikamba Imana izakwambika ryo kwihangana. Kuko jyewe numvise ubuhamya bwawe kuva kugice cya 1 kugeza kucya 16 ariko haraho byageze numva singishoboye kubyumva kuko byari bishaririye cyane !!! Gusa komera wakurikiye Umugabo w’umunyambaraga, azakugororera.
@dianemanirakiza6735
@dianemanirakiza6735 Год назад
Mana weee ukomeze uwo muvyeyi .
@esperanceumureze6842
@esperanceumureze6842 Год назад
Cyakora ndagukunda ura wishimye
@musanacostar9680
@musanacostar9680 Год назад
​@@dianemanirakiza6735l see e see dz papa all
@ingabirebrigitte5612
@ingabirebrigitte5612 Год назад
Claire ihangane ariko hari abantu benshi uhojeje amarira kubera ibibazo bahuye nabyo
@abewe7494
@abewe7494 Год назад
Abadozi nibubahwe , batariho isi yose yaba yambaye ubusa nabotwita abanyacyubahiro ntibakwambara numwuga wo kubahwa rero. Biruta cyane gukora mukabari ukorakorwa nabasinzi kandi witwako wubaha lmana, niba umuririmbyi cg umukinnyi wumupira yubahwa kandi bambikwa numudozi ese umudozi wambika abami nabatambyi ntirakwiriye kurutaho kubahwa umuntu wigiciro cyane???? Abanyafrika iterambere rizatugora cyane😢umurimo wose utunze nyirawo iyo utarimo icyaha niwo kubahwa rwose☹️😭
@manoaisac6060
@manoaisac6060 Год назад
Abadozi bose lmana ibahe umugisha ❤
@margueritentirubuza1076
@margueritentirubuza1076 Год назад
Nagukunze Claire, nabanye n abana ahameze nka nyabyondo, nkwifurije amahigwe yaekabiri, umucunguzi ariwe Boaz naze mw izina rya YESU Kristo, lmana iguhe urugo rwiza rwitwa "ijuru rito", birabaye mw izina rya YESU Kristo w i Nazareth ameeeeeeen 🔥🔥🔥
@divineimanizabayo6446
@divineimanizabayo6446 Год назад
Umucunguzi azaza ntakabuza tuu
@louisem1645
@louisem1645 Год назад
Amen
@kanyzyk
@kanyzyk Год назад
Mwarakoze Claire na Reverend kutugezaho ubu buhamya burebure bubabaje cyane. Harimo amasomo akomeze. Kandi si Claire gusa hari abakobwa benshi bahuye n'abatekamutwe cg abantu barezwe nabi banafite kameze mbi, badashobora no guhinduka. Kandi bagenda barondera des innocents bo kuba victimes babo. Imana izaguhoza amarira disi. Gusa ni ugushishoza noneho abantu bose si beza.
@josianeniwemugeni4918
@josianeniwemugeni4918 Год назад
Mwarakoze cyane kubw'iki kiganiro.hari byinshi twakuyemo.ahasigaye Imana wiringiye izaguhe ijuru,kuko urarikwiye hamwe na maman bishop mwese muhabwe umugisha
@rosemarie7426
@rosemarie7426 Год назад
Ndashimira mama pasteur ntiyakuretse n abandi yajyiye ikiresha, nkongera ngashima Claire ko atabaye muri babagore batanga ubuhamya ugasanga at the end ukumva yarakuyemo uburaya nokubyarana n abagabo batandukanye rero Claire yaranshimishije ukuntu nubwo yakubiswe nukuri yabihagazemo hi christo kdi gipfura. Imana ikwibuke cyane
@annygandin161
@annygandin161 Год назад
Pastor Jeanne UWITEKA aguhe imigisha myishi kuvyo ugenda ukora,Claire wacu UWITEKA akwibuke,nkuko yibuste yobu,mubihe yaraciye mumibabaro.IMANA Ishimwe kuba ugifite umutima muzima ukaba ukibasha guseka.ongera ukomere uhumure UWITEKA araje abigenze neza.
@MurebwayireMartine-no2ri
@MurebwayireMartine-no2ri Год назад
Imana ibahe umugisha nukuri,ubu buhamya bwaratwubatse.Courage mama Pasteur ,Courage Claire. Kubona icyo umuntu avuga ntibyoshye,birenze ukwemera. Gusa Imana ikunda Claire urukundo rwinshi,izamugirira neza.
@geraldinekamali832
@geraldinekamali832 Год назад
Yewe amaranka ya claire nanjye sinayambara ngo ashoboke, 🙏🙏 Déjà iryo kubyarana na mukuru wawe, akantera aho mba, akabyara nkasanga basa, nari guhita nsohokera hariya mugisilikare cya claire, tutarabana daaaaa😳😂😂😂
@umuhozalilian5027
@umuhozalilian5027 Год назад
Oooooh ndagije ubu buhamya. Merci cyane kdi Imana ikomeze ibane nawe. Ark agatekerezo nabaha mujye mubaza cg se abavuga ubuhamya bavuge imyaka ibintu byabereyemo biba aribyiza. Murakoze
@jeannedarcmukarwego8864
@jeannedarcmukarwego8864 Год назад
Waou natwe turabakunda Maman Reverand na Claire tubifurije imigisha myinshi mwubatse benshi muri ubu buhamya.Uwiteka abahaze uburame
@laparole8072
@laparole8072 7 месяцев назад
Ŕestauration irahari pe, haribyiringiro! Maman Bishop Uhoraho agukomereze umuhamagaro❤
@larissamugisha6359
@larissamugisha6359 Год назад
Munyibukije byinshiii.Intahe ya Claire yansubijemwo kwitekerezahooo.Imana ikugirire nezaa mukobwa wa Yesu.Reka twite kubana tuzahezagirwa.🇧🇮🇧🇮 Turabakunda cyaneee.🙏🙏
@nadegekamikazi8391
@nadegekamikazi8391 Год назад
Jewe uko ndabibona ndaguhanure abagabo bihoze Sha urere abana bawe Kuko abagabo baragoye nibake bazorera abana 4 batavyaye. Imana Izokugirira neza rera abana Imana Yaguhaye Kuko wohava wicuza.
@murasirafrida7792
@murasirafrida7792 7 месяцев назад
Nanjye Claire namubwira ngo yererere abana abagabo abaveho rwose,keretse Imana ihaye Pascal agakiza akaba ariwe ugaruka basi
@Praise01
@Praise01 Год назад
God bless you All.Claire nzagukumbura😍😍😍gukomeza ndebaho KO mwagarutse.I can't see Claire's number.
@coucou1246
@coucou1246 Год назад
Reba neza hejuru munsi y'ikiganiro bayishyizeho.
@umuhozajose2377
@umuhozajose2377 Год назад
Ohhhhh!!! Impore Claire mwiza🥰🥰 Ejo ni heza
@annetannet9236
@annetannet9236 Год назад
Amen abo basore Imana ibibuke. Ndabakunze nta bazi
@gafarangabrigitte5223
@gafarangabrigitte5223 Год назад
Uwiteka azakore ibikomeye uguhe ubuzima kandi agufashirize abana azabagire abantu bakomeye. Uwiteka azabahe ibyiza by'isi kandi izabahe n'ijuru. Amen
@evelyneniyoniuru8014
@evelyneniyoniuru8014 Год назад
Umu maman mwiza Imana igiye kukugirira neza nzobakumbura cane ariko Yesu niyazana Bowazi uzogaruke utubwire kandi🥰😍
@appolineiradukunda9549
@appolineiradukunda9549 7 месяцев назад
Imana igira neza ibihe bidashira,nivyo iragushira mukwaha ikagukanyura pe,ariko ntiyibagira uwayo. Ibishimirwe cane
@laetitiaumubyeyi513
@laetitiaumubyeyi513 Год назад
Murashimishije cyane kubakurikira birubaka. Tuzabakymbura, ariko twizeyeko tuzabonana amaso kuyandi. Imana ibakomereze amavi. Vous ètes nos modèles. Soyez bénies.
@valentineabayisenga6270
@valentineabayisenga6270 Год назад
Nishimiye kongera kubareba nukuri muri beza kumutima no kumubiri muri ba Claire rwose Imana ikomeze ibishimire ndabakunda❤❤❤
@ThereseMukasharangabo
@ThereseMukasharangabo Год назад
Mukozi w’Imana ndagusengera kugirango uge ushishoza kandi ujye Imuzi mbere yo gusohora ibiganiro byawe naho ubundi byazagukuraho amavuta ndakurahiye. Nanjye ndakijijwe ariko ibyo niby’Abapaparazi pe
@josetteumutangana7823
@josetteumutangana7823 Год назад
Imana ihabwe icubahiro kubwa madame Claire yamuhojeje amarira izongera imugirire neza hamwe nawe atangara warahezagiwe madame Claire ❤️😘🙏
@urwagasabo.
@urwagasabo. Год назад
Ngewe sindaheba Nubundi Azicuza Hanyuma!!Wowe iturize.Uzamubona Imana Ntirenganya.Izamucishaho.Akanyafu.Kuko Ngewe byarandenze.Ibyawepe!!
@blessing5194
@blessing5194 Год назад
Kunda ibitwenge byanyu wee❤❤
@seraphinekankindi2503
@seraphinekankindi2503 Год назад
Claire kusa nka Dayana
@munganyinkaolive8133
@munganyinkaolive8133 Год назад
Yesu nahabwe icyubahiro ko wubuye agatwe kdi nanjye nimbishobora nzagufasha ninkiranuka nibibazo nkibyo mfite! Disi uzitonde mu kongera gushaka ufite abana, ni ukubisengera cyane utazongera kubabazwa. Gusa komeraaaa uri intwari mama!
@StephanieSijenahagera
@StephanieSijenahagera Год назад
Murakoze cane, iki kiganiro caranyubatse cane, nahimirije abandi kukiraba, kirimwo inyigisho nyinshi cane. Love from Burundi ❤️
@ingabireyuwiteka9580
@ingabireyuwiteka9580 7 месяцев назад
Wahanuye maman Reverand, kandi Imana imufitiye umugambi mwiza cyane ndetseeee! Uwiteka yumve gusenga kwacu, tuzamuye kubwa Claire! Claire wee, ndagukuze...harimo bimwe duhuje, ariko you are a champion! Uwiteka ni muzima kubamwiringiye bose! Tur'abagabo bo kubihamya!!🙌🙌
@MessiJosph-yw9gc
@MessiJosph-yw9gc 5 месяцев назад
Maman Pasteur urumuntu mwiza
@user-yl2xj4wd7h
@user-yl2xj4wd7h 7 месяцев назад
Ndagukomeje cyane Mama warababaye Imana izaguhe byose byiza itanga naho abisi twe ntawakumara umubabaro nka yesu.
@annetannet9236
@annetannet9236 Год назад
Urakoze cyane. Natagukurikiranye kuva ku gice cya 1. Imana iguhe umugisha kd nkuyemo amasomo menshi gusa ikiruta byose nakuyemo nuko nza komera ku Mana. Imana izaguha uwawe uriya ntabwo yari uwawe nshuti. Twese twarayobye ariko turi gushima ubu. Nzajya ngukumbura
@batamurizalillian968
@batamurizalillian968 Год назад
Nukuri kose Uwiteka amugarukeho bundi bushya pe🧎‍♀️🙏🙏
@kanyzyk
@kanyzyk Год назад
Ibibazo: 1) Ese amakuru ya mukuru wawe? Naratangaye numvise ukuntu umuvandimwe wawe yagukorera biriya mwarasigaranye aho kukubera mucyimbo cy'ababyeyi. Aracyariho se? 2) ese kuki utasubiye muri ya nzu ya musaza wawe aho uburiye icumbi? 3) Uwo mwana utashoboye kwiga uzamukangurire gusubiramo arangize aracyari muto kandi uvugako yari umuhanga. Nabonye uwa 40 wasubiye muri 6e primaire kugirango yivure ipfunwe.
@mucyecuru1399
@mucyecuru1399 Год назад
Sha mushyire kurybuga rwogufasha kirere ndabingize nimureke dufashe uyumubyeyi ndabasabye kirere tumufash e ntarava mubibazo ndamubona asanubyibye nomumatama kirere urandiza umutimawange ukabababara nkimva ndihebye
@ameame9588
@ameame9588 Год назад
Claire ndagukunze pe kndi dusangiye akazi namateka amwamwe ,nanje nkitangura kugakora abanzi abagenzi baranseka ngumugore mwiza nkora akazi KO kudoda biteye isoni! Ariko ikiryoshe nanje karagaburira abana banje 🥰
@nikkinikki3896
@nikkinikki3896 Год назад
Ntibakaguce intege, kudoda ni umwuga mwiza kandi wiyubashe. Nkunda gushona kuva kera kandi ibyo nize bitandukanye cyaaane no kudoda. Ubu ndabyiyigisha gato gato kuko mbikunda, nsigaye naramenye kudoda utuntu duto ....ariko uwo mbibwiye ko nkunda kudoda aranseka...sinzi ukuntu abantu babaye...none se imyenda abantu bambara kw' isi yose iva he? Si abadozi? Abadozi bakomakomeye kw' isi ni abakire byahatari, nka ba Gucci, Tommy, Channel,... Gikuru nuko umwuga ugutunga udasabirije cange ngo wiyandarike. Courage nawe Imana irakuzi kandi murikumwe.
@kagoyireinnocente6452
@kagoyireinnocente6452 Год назад
Mwarakoze cyane.claire Imana ikomeze ikurinde ikwagure wabaye intwari kandi twigiyemo byinshi kubuhamya bwawe.turagukundaaaaaaa
@valentineabayisenga6270
@valentineabayisenga6270 Год назад
Nyuma yubu buzima hari ubundi akiri mwisi Gusa nukuri Imana yarakoze🙏🙏🙏mubyeyi humura❤❤party 2izaze rwose👌
@ikazetv2192
@ikazetv2192 7 месяцев назад
Claire komera Cyane. Icyambere Umwana azasubire kwishuri pe! Ni muto. Ikindi nubwo udoda ariko uzongore usubire mu kazi kawe kubucuruzi bwa Quincaillerie rwose niko kazi kawe. Imana izagushyigikire ukomeze ubisengere Cyane bizakunda Kbsa. Buriya abo mwakoranye bashobora kugufasha kuzamuka ugenda urabgura ukisgyura nyuma kuvicuruzwa bimwe na bimwe. Ushobora bi gukorana ninganda. Ndabizi urabyumva kubera wavikozemo
@mugeniregine9501
@mugeniregine9501 Год назад
Ineza warayibonye pe! Izarenzaho is honors ngo gukorera aho uri ikwakwagura!
@AW12357
@AW12357 6 месяцев назад
Mana Claire ni inkotanyi! Sha disi wihagararaho pe Imana ishimwe ko yaguhinduriye ubuzima n’uwo mukozi w’Imana Iyera ijye imuhozaho imigisha🙏🏻
@ChanellaMunezero-mi5gp
@ChanellaMunezero-mi5gp Год назад
Claire warabaye intwari, warihanganye caane,uri umu mama mwiza kandi Imana izokugirira neza
@ireberaimbwa-xn4cb
@ireberaimbwa-xn4cb 9 месяцев назад
Claire erega nina Comedian. Ubuhamya bwe ni byose. Ni pain killer. Ni inama. Ni inyigisho zo kwihangana no gusenga. Courage Claire!!!
@user-bd4wn8mz2m
@user-bd4wn8mz2m 7 месяцев назад
Mama pastor,nta paradizo yurugo ibaho ahubwo ibigeragezo biratandukanye Ingo zirarushye.nabanze arere abana be ntabyumucunguzi ,wumugabo umucunguzi ni yesu.
@anaisecharlotte623
@anaisecharlotte623 Год назад
Nabaramukije !Nukuri lmana niduhe umuhoza amarira kdi yakongera akubaka ndabyizeye .Basaza bacu namwe ba marume turimo turanga Claire n'umugeni mwiza!
@urwagasabo.
@urwagasabo. Год назад
Ntukuri Izakugirira neza.Cyane.Amen
@maryngoga685
@maryngoga685 Год назад
Ariko uwambwira Paschal ubuzima abayeho ubungubu. Nadakizwa kamubayeho. Woweho Imana igufiteho umugambi. Humura ibyiza birimbere. Imana izakugarurira ibyawe satani yanyaze.
@justinedusabe6188
@justinedusabe6188 8 месяцев назад
Imana izaguhindurira amateka cyaneeeeee peee wowe komeza wizere Imana ❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤
@liesseiringirimana5707
@liesseiringirimana5707 Год назад
Claire warakoze kuduha ubuhamya bwawe,wanyigishije byinshiii!!!!Imana izagushumbushe iguhe umutware ugukunda kdi uzamubona😍😍Ndabakunda woe na Maman Pasteur
@mimibisa
@mimibisa Год назад
Egooo!!! ngo umuki? Azabanze yikurize abana atazongera guhura nusa na Pascal cg uri inyuma ye. Kandi ikosa ryo kwishyingira wakoze uzakomeze usabe ntibizabere abana karande.
@liesseiringirimana5707
@liesseiringirimana5707 Год назад
Kubarera n'ubundi yarabikoze kdi aracyabikora ark n'Imana ijya ihoza amarira kk nkurikije claire nta rukundo yigeze😥Habe family habe uwamushatse aje kumushengura mbese Njye namusabira ku mana akazabona umugabo umutetesha akamwibagiza byoseee
@deborahuhirwa9007
@deborahuhirwa9007 Год назад
Umucunguzi rwose turamugusabiye Claire. Mukobwa mwiza komeza ubutwari. Warakubiswe ntiwemera kurangira burundu. Ibi biganiro byabaye byiza, mwaratwigishije cyane. Kwizera kurazamuka. Muraseka natwe biradufata tugasekana namwe. Umuremyi abaremere. Mwembi muri beza pe!
@Liberatha-o4n
@Liberatha-o4n 3 месяца назад
Oooo pole ,mama Imana ikurinde claire we
@user-mx9vi6ru9o
@user-mx9vi6ru9o 7 месяцев назад
Imana isumba byose izajye ibana nawe muri byose.ukuboko k'uwiteka ,kuzakugereho
@nyabadeux8031
@nyabadeux8031 Год назад
Ijambo ry'Imana ngo ntabgo Imana izemerako tugeragezwa ibirenze kwihangana kwacu. Imana yakubonyemo ubutwari bukomeye. Imana izaguhindurira amateka.
@sewarss8422
@sewarss8422 Год назад
Jew rekambaze 1.None uwomugabo wawe agereyehe ? 2.mbe uryamu Jeanne ntiyabonye koyagukosherej ngwanagusabe ikigongwe byibuze ? 3.mbe umwe mukuru wawe aracariho ?mbe nimbakiriho ntiyaje kugusaba ikigongwe ? 4.mbe mubibazo vyose wagize uguma wimuka mumazu atandukanye kuberik utasubiye muriyanzu yamusazwe ? Hama Imana igukomeze yongere izogukorere ikintu ciza cane kizokwibagiza ivyowanyuzemwo vyose 🙏
@user-mx9vi6ru9o
@user-mx9vi6ru9o 7 месяцев назад
Gusa wabaye intwari.ntibishobora byose ariko Hari ibyiza imbere yawe,kuko wanyuze kugipimo gikomeye bitakworohera buri umwe wese.Amen uwiteka ni umukozi w'umuhanga.gusa izakugirira neza.kuko ntakuzatubaho itakizi
@Ducyuretv_show.
@Ducyuretv_show. Год назад
Twaragukunze uzajye uza no kutubwiriza hano numvaga ubuhamya bwakomeza kdi waradufashije lmana iguhe umugisha
@batamurizalillian968
@batamurizalillian968 Год назад
Nukuri komera kandi uzahore uzi kurumutsinzi nokurusha💪
@bedtecn7406
@bedtecn7406 Год назад
Maman pasteur.muraraba neza kuko hariho abakecuru biyita abavugishwa birirwa barasambura ingo zabandi bakoresha amangetengete.musenge cane umwuka wera ababahishurire murakoze.
@uwimanajosee1863
@uwimanajosee1863 7 месяцев назад
Claire we ndagukunda nange nanyweyeho kuricyo gikombe cyo guhomba ariko ngewe numvisemo byinshi duhuje gusa ngewe umugabo ntiyantereranye bituma ❤n imana intabara vuba so iyo ufite imana byose urabibona kandi irasubiza peeeeeeeee ndumuhamya wabyo nibyo utarabona uzabibona bose babireba.
@seglomanimpadieudonne8458
@seglomanimpadieudonne8458 Год назад
Nzotegura inyigisho yuguha agaciro aba maman ndayishire kur youtube yanj,kuko jw nahishuriw yuko aba maman arabantu bahambay cn kuruta abagabo imbere y'Imana ariko,ba maman mwebwe mufasha Imana kurema ,kugwiza abantu isi ,kugwiza umunezero....mwubahwe cn
@nzahorangushimamana9574
@nzahorangushimamana9574 Год назад
Dukeneye nimero ya Claire nuwo gusanurwa mu bitekerezo kuko yarahungabanye ariko Imana ni nziza ibihe byose🙏🙏
@dianeingabire1776
@dianeingabire1776 Год назад
Numéro zirebe hejuru ziriho
@AlphonsEne-jx7eo
@AlphonsEne-jx7eo Год назад
Uzambaze irerere abana
@claudineshema5681
@claudineshema5681 Год назад
Abamama beza sha muraseka nanjye ngaseka😅 Claire naragukunze umunsi naje murwanda nzagushaka tuganira duseke nibishaka bibe mumyaka ibiri cg itatu. 1. Tuzaseka ukuntu abana bararanaga ibimamiyo nimyuko hagira igikoma bagahita babihagurukana 2. Duseke nazamboga zanyabyondo😂 3. Numéro yewe njye ntayo nabonye tuzagufasha uko Imana izadushoboza nukuri humura urintwari.
@noellarutagambwa885
@noellarutagambwa885 Год назад
Sha Imana iguhe umugisha. Numero ye iri hejuru bayishyizeho ku kiganiro.
@claudineshema5681
@claudineshema5681 Год назад
​@@noellarutagambwa885 merci
@ireberaimbwa-xn4cb
@ireberaimbwa-xn4cb 9 месяцев назад
Muzibuke guseka Chez Hadhija😁😁
@jeannekamikazi2126
@jeannekamikazi2126 Год назад
Nkunda ukuntu mwisekera na maman pasteur Imana ibampere umugisha utagabanije
@uwayesuconstantine6199
@uwayesuconstantine6199 Год назад
Nanjye Claire anyibukije ibyo nahuye nabyo ukuntu maze gutanduka a nuwo twashakanye nagiye muri byinshi mu kwiga kudoda njya muri salon gusuka ntarabyigeze ariko imana iramfasha ndabikora kdi imana irampisha iranyimana mfite ubuhamya nanjye rwose Claire imana ikomeze imushyigikire nubundi yakomeje kumurengera imana ihabwe icyubahiro
@yesuyaratsinzetv7529
@yesuyaratsinzetv7529 Год назад
Sha Uri Uwitonze koko iyo uza kuba utari Uwitonze Pascal ubu aba yaribagiranye pepeeepe
@IBEN76
@IBEN76 Год назад
Mwaramurse neza Mama Bishop na Claire🙌🙌
@gylcerieumubyeyi8188
@gylcerieumubyeyi8188 Год назад
Imana yacu izabikora kandi Imuhe umugisha ihe umugisha mama Bishop gucishaho ubu buhamya
@delphinekabagwira7650
@delphinekabagwira7650 6 месяцев назад
Umwami Yesu abahe umugisha mwinshi bakozi b Imana . Claire Imana izakugirira neza cyane ❤❤❤
@brigittedjamali8985
@brigittedjamali8985 Год назад
Imana izane umucunguzi❤
@deborahmbabazi4026
@deborahmbabazi4026 Год назад
Undi mubyeyi nshimira cyane ni mama Jeanne d'Arc Rugamba, uri umubyeyi mwiza warakoze guhagararana na Claire nawe Uwiteka abare intambwe zose wateye ushyigikira Claire
@clarisseuwimana7258
@clarisseuwimana7258 Год назад
Azamubona mwizina dya Yesu..nange nabonye unkunda muri 40 years with 3 kids deference father 😂 kdi uwomugabo wange nige mugore we wambere agize ubu dufite abana 4..batatu bange numwe twabyaranye...mumyaka 3 amenye abyaye 4😂Yesu wacu arakomeye humura uzabona nundi mugabo musazana...
@IgrinaziaGweem-ni3gv
@IgrinaziaGweem-ni3gv Год назад
Yoooooo urumubyeyi mwiza Kandi windward kand humura lmana izakugirira neza more blessings to you
@MMathy116
@MMathy116 Год назад
Ijoro ribara uwariraye ...ibya Claire ni ibya Claire nawe wese umufata ukundi uzagira ibyawe kuko aha ku isi buri wese agira ishuri rye....Claire bravo Kuri njye uri umugore udasanzwe kandi abagucira imanza ubime amatwi ...Imana izakugirira neza...hugs rukundoo❤❤❤
@JeanmarieIrakoze-ik8dp
@JeanmarieIrakoze-ik8dp Год назад
Imana nyenimpuhwe ishishikare kukuba hafi muvyeyi.unyigishije vyinshi.
@PamelaMutoni-b2o
@PamelaMutoni-b2o 5 месяцев назад
Ihangane kerere
@jenenabashengezi3074
@jenenabashengezi3074 Год назад
Ariko kutavugumwaka vyabereyemo nonese umigabo wawe nibu. Arihehe
@annaannabella9230
@annaannabella9230 Год назад
Nishimiye cane gukurikira ikiganiro ca claire narafashijwe cane Claire mukobwa w'Imana iyabanye nawe mururwo Rugendo rwose nizeyeko izokugirira neza kandi
@violagahimbare4129
@violagahimbare4129 5 месяцев назад
Imana yatugize Abami n'abaherezi ntabwo yatugize abacakara❤❤❤
@bellandayongeje4808
@bellandayongeje4808 Год назад
Ubu buhamya burimwo inyigisho nyinshi claire komera cane wagize urugendo ruruhisha ariko Imana yabanye Nawe urayumako ntizogutetereza
@kankeracaline2798
@kankeracaline2798 Год назад
Muraseka nkabikunda babyeyi beza ibitwenge byanyu bimara umubabaro pe♥️♥️♥️♥️💋💋
@NadineNshimirimana-rf5mg
@NadineNshimirimana-rf5mg Год назад
Nukuri abumvise buno buhamya bwa Claire bafite ico babikoraho boraba n ubwo haciye imyaka, n ubwo Claire atakiriko arasaba ya nzu ye bamutwaye inyuma yo kuyiburana imyaka ine, nukuri abo vyumva babishoboye bogira ico babikozeho inzu igasubizwa Claire
@UwishemaBetty-jo1fn
@UwishemaBetty-jo1fn 7 месяцев назад
Abantu mwafashije claire Imana ibahe umugisha
@mugorukeyeregine5963
@mugorukeyeregine5963 Год назад
Dutegereje ubuhamya bwa Claire Imana yamukoreye ibikomeye
@blessed137
@blessed137 Год назад
Claire Imana yaguhaye imbaraga sinunva ukuntu ugiseka. Ndababaye ko abana bagize ibibazo by’amashuli umwe akayacikiriza. Nangye munshyire muri groupe abana ba Claire basubire kwiga. Ariko nziko Imana ifite inzira 1000 Claire n’abana be ndabakomeje Imana izabanezeza.
@marie-jeannemutuyimana4213
@marie-jeannemutuyimana4213 Год назад
Courage courage Imanirahali
@user-cj3fx9ve4r
@user-cj3fx9ve4r 6 месяцев назад
Imana ishimwe cyane kubwawe kd ibyiza biri imbere❤
@CalenieNGABIRE-hb2kw
@CalenieNGABIRE-hb2kw 9 месяцев назад
Claire nagukunze,n'uyo muvyeyi murikumwe ndamukunda cane bivuye k'umutima,Imana ishishikare ibakomeze k'umurimo wayo.
@Bizahinduka
@Bizahinduka Год назад
Nyuma yo kumva ubuhamya bwa Claire , abantu twese twabukurikiranye bukaba bwaradukoze k'umutima, hariho groupe yakozwe muze tumufashe .
@claudineshema5681
@claudineshema5681 Год назад
Iyo groupe irihe?
@dieuestamourjesusnotresauv6353
Tuyibona dute
Далее
КОГДА МАМА НАШЛА ТЕБЕ НЕВЕСТУ
00:55
9월 15일 💙
1:23:23
Просмотров 1,1 млн
I Was Drawn To Islam  | Jamila Wanjiru #revertedtoislam
29:46
КОГДА МАМА НАШЛА ТЕБЕ НЕВЕСТУ
00:55