Buri mwaka tariki ya mbere Gashyantare, ni umunsi w’ikiruhuko mu Rwanda.
Ni umunsi wahariwe kuzirikana ndetse no kuvuga ibigwi intwari z’u Rwanda, intwari zaranzwe no gukunda igihugu zikakitangira, intwari zaharaniye ukuri ndetse zikabera abanyarwanda urugero rwiza. Umuhire Theophile, ni umwe mu bana batanu ba Uwiringiyimana Agathe wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, akaza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ngo ni iby’agaciro kuri we kuba itariki yo kuzirikana intwari z’u Rwanda imusanze mu Rwanda, akaba yashoboye kunamira umubyeyi we.
Camera & Editing: Richard Kwizera
Script & Narration: Richard Kwizera
16 окт 2024