Тёмный

VIDEO Archive: Inkotanyi zinjira mu marembo ya Kigali mu gitero cyiswe Le 8/2/1993 

Intsinzi TV
Подписаться 392 тыс.
Просмотров 117 тыс.
50% 1

INKOTANYI Ep5:
IGITERO CYO KITIRIWE ITARIKI YA 8/2/1993
Mu bigwi n’amateka byasizwe n’Ingabo za RPA Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu harimo igitero zagabye ku ngabo za leta ya habyarimana mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 1993 aho Ingabo za RPA inkotanyi zakoze ibidasanzwe muri uru rugamba kuburyo ntanumwe utarabonye ko inkotanyi zari zimaze kugira imbaraga nyinshi cyane kurusha FAR kuburyo rwose indi ntambara yari guhuza impande zombie ntacyo wari kwizeza FAR.
Iki gitero cyatangijwe ku Itariki ya 8/2/1993 ndetse kenshi iyo kigarukwaho n’abakigizemo uruhare cyangwa se abanditsi n’abashakashatsi ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu bakita Igitero cya tariki ya 8 cyari kigamije guha gasopo leta ya HABAYRIMANA yashakga kurenga amasezerano ya guhagarika imirwano ndetse no gushaka kwikubira mu bijyanye n’ubwumvikane bwo mu mishyikirano y’amahoro ya Arusha.kandi iki gitero cyari gifite intego yo kubwira HABYARIMANA n’abambari be kurekeraho kwica abasivile babatutsi babashinja kuba ibyitso by’inkotanyi.Muri make iki gitero kwari ukubwira HABYARIMANA ndetse no kumwibutsa ko niba akeneye Intambara inkotanyi za RPF zari ziiri tayali kurwana rero cyamwibutsaga ko akwiye guca bugufi agatuza akumvikana biciye mu mishyikirano n’ubwumvikane.iki gitero rero kitiriwe tariki ya 8 cyagizwe indahiro mu byagabwe na RPA inkotanyi nicyo tugiye kugarukaho mu gice cya Gatanu ku ruhererakane rw’ibiganiro twabateguriye ku MATEKA Y’URUGAMBA RWO KUBOHORA IGIHUGU.iyi ni Intsinzi Tv . iki kiganiro mugiye gukurikira mwagiteguriwe na BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukibagezaho ndi Eric SAFARI, Mbahaye ikaze
.
Mu kiganiro giheruka twagarutse byihariye ku bitero by’Ingabo za RPA Inkotanyi byigaruriye ibice binini bya Byumba byatumye Inkotanyi zibasha kugira ibice bini zagenzuraga nkuko twabigarutseho byose mu kiganiro giheruka niba utaracyamvise kiri hano ku Ntsinzi Tv wakireba.ubwo ni nabwo imishyikirano n’amahoro ya Arusha byari birimbanije.
Rero mbere yo kukubwira kuri iki gitero nuburyo cyarwanywe ndabanza nkwereke impamvu yagiteye kuberako icyo gihe hari mu gihe cy’amasezerano yo guhagarika imirwano kandi ayo masezerano RPA Inkotanyi yari yarayasinye inayemera
Ariko kurundi ruhande nubwo Imishyikirano yari itangiye ntabwo Leta ya HABYARIMANA yifuzaga ko yakumvikana na RPF Inkotanyi ni icyo cyabanzaga.icyatumye Habyarimana n’ibyegera bye bajya mu mishyikirano byari biturutse ku gitutu cy’amahanga ndetse n’inama z’igihugu cy’ubufaransa cyabarijwe ku ruhande rwa leta y’u Rwanda kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mishyikirano ya Arusha hatangiriwe kubijyanye no gusaranganya ubutegetsi ndetse n’ibijyanye no gushyiraho ubutegetsi bshingiye ku mategeko yiyubahirizwa rya Demukaai ndetse n’uburenganzira bwa Muntu .ibi byagezweho muri Arusha ya mbere yabayeho kuva tariki ya 10 kugeza 18 mu kwezi lwa munani mu 1992 ahibanzwe ku mategeko remezo mu mitegekere y’u Rwanda ndetse muri Arsha ya kabiri tariki 30/10/1992 nibwo ibyo gusaranganya ubutegetsi byagarutsweho biza gusozwa muri Arusha ya gatatu yabayeho tariki 9/1/1993 ndetse muri Arusha ya Gatatu nibwo hanaje ingingo yo kuvanga ingabo hagati y’ingabo za Leta FAR ndetse na RPA Inkotanyi. Muri ibi byo kuvanga ingabo ntabwo Leta yakozwaga ko ingabo za RPA inkotanyi zabona imibare ifatika mu ngabo zari kuba Izigihugu nyuma yo gushyiraho Leta y’inzibacyuho yaguye.
Kuriyi ngingo yo kuvanga ingabo leta ntiyakozwaga ibyimibare ya 40% ya RPA nah FAR igasigarana 60% naho mu buyobozi bw’ingabo ho hakajyamo abantu bavuye ku mpande zombie mu mubare ungana ubwo ho byari kuba ari 50 kuri 50.ibi rero nibyo abahenzanguni bo muri Leta ya HABYARIMANA batumvaga neza barangajwe imbere na Colonel Theonetse BAGOSORA.
Ubwe Rero ni nabwo uyu Colonel Theonetse BAGOSORA yasohotse mu mishyikirano yivumbuye maze adaciye kuruhande ati ngiye gutegura imperuka kubatutsi. Kandi byo ntibyatinze kuko abatutsi batangiye kwicwa muu bice bya Gisenyi na Ruhengeri rero mu buryo bufatika byari bimaze kugaragara ko ahari Leta y’u Rwanda yariririmo ihatirwa kujya mu masezerano.
Ikindi Ntabwo Leta ya HABYARIMANA yigeze irekeraho kugura intwaro no kwitegura Intambara mu buryo bugaragara kuburyo byateye n’impungenge abasirikare bakuru ba RPA Inkotanyi ndetse banageza izo mpungenge ku mugaba mukuru w’Ingabo
Ibyo byose Paul KAGAME wari uyoboye Ingabo za RPA Inkotanyi yabirebanye ubushishozi bwinshi ahita abibona neza ko Leta y’u Rwanda itari yitaye ku by’imishyikirano y’amahoro ariko noneho byose byarushijeho kugaragara ubwo hagati ya tariki 21 na 26 z’ukwezi kwa mbere mu 1993 Leta yagize uruhare rugararagara mu bwicanyi bwibasiye abatutsi mu bice bya Gisenyi na Ruhengeri mu gisa no guha ubutumwa RPF Inkotanyi ubutumwa bugira buti nimwibeshya mugashotorana tuzamara abatutsi.icyo gihe nibwo Umugaba mukuru w’ingabo yahise ahamagaza inama y’abayobozi ba Gisirikare muri RPA maze hafatwa icyemezo cyo gutangiza ibitero ku Ngabo za Leta.
#IntsinziTV #Inkotanyi #PaulKagame

Опубликовано:

 

22 сен 2021

Поделиться:

Ссылка:

Скачать:

Готовим ссылку...

Добавить в:

Мой плейлист
Посмотреть позже
Комментарии : 89   
@esperancekanyange137
@esperancekanyange137 2 года назад
Izamarere oyeeee,disi munyibukije ibihe byiza nabayemo m'ubuzima bwanjye,atari mw'ijuru nibazako ntahandi zongyera kububona: inkotanyi tur'imfura cyane
@oliveuwi5048
@oliveuwi5048 2 года назад
Nkotanyi mwesee, murakabyara muzagire umugisha iteka.! Munkumbuza bene Mama basize ubuzima kurugamba ariko ntacyo icyo barwaniye mwakigezeho nzahora mbakunda gusa!.
@irakozepatrick8188
@irakozepatrick8188 2 года назад
🔥🔥👍🏾 Nta video nimwe yanshika yinkotanyi, Kandi thanks to you guys murakora kbx
@charlottekayiganwa8569
@charlottekayiganwa8569 2 года назад
Ntakuntu umutu yabona abashimira gusa turabakunda cyane kandi♥️🙏 abateguye iki kiganiro murakoze cyane 🙏
@manziella5458
@manziella5458 2 года назад
Uwiteka anjye yumva amasengesho yinkotanyi nukuri zitangiye benshi nabataragize imana ngobabeho uwiteka anjye aborohereza ahobari Nukuri 🙏kagame uwiteka azaguhembe Nukuri wabahaye imbaraga uko warushoboye kandi byavuyemo ururwanda tureba ruzira amoko nurturers🙏
@musonipeter4003
@musonipeter4003 2 года назад
President wacu arenze kuba intwari kuko amateka ntawundi muntu kwisi uyafite kereka yesu naho na chegevara kagame aramurenze sukumutaka imana izamuduhembera
@user-iz6bg2km1k
@user-iz6bg2km1k 7 дней назад
Inkotanyi zacuu❤❤❤❤ our heroes
@jberchmassezibera9951
@jberchmassezibera9951 Год назад
Coup de chapeau à tous ceux qui ont livré leur vie en rendant le Rwanda plus démocratique qu'avant l'an 1994👍👍👍👍🙏🙏🙏🙏
@tiumuganwakazi7166
@tiumuganwakazi7166 2 года назад
INKOTANYI zirakabahooo 💪👏
@gateraange3642
@gateraange3642 2 года назад
Murabambere aya mateka iyo nyumva sindambirwa MBA numva atarangira👏👏
@ngabolouis8565
@ngabolouis8565 2 года назад
Turabashima, ariko iyo muvuze ngo umuyobozi wa batayo ya 59,nkatwe abakunzi b'intsinzi TV duhita tugira amatsiko, dushaka kumenya izina rye. Murakoze.turabakunda
@kaboyiimmaculate4129
@kaboyiimmaculate4129 2 года назад
Mbega bagosora ukuntu ari mubi imitima uko isa niko namasura asa
@intarebatinya5326
@intarebatinya5326 2 года назад
Inkotanyi ni ubuzima
@byiringirofidele9352
@byiringirofidele9352 2 года назад
Inkotanyi ni zubahwe ibihe byose
@intarebatinya5326
@intarebatinya5326 2 года назад
Inkotanyi cyane
@margaretwambaiye8721
@margaretwambaiye8721 2 года назад
Yes dufite gusubira iwacu umugome habyarima yes imana yaraturwaniriye we are home now
@biziyaremyeaimable9512
@biziyaremyeaimable9512 4 месяца назад
Quelle détermination!!!
@eng.vitalntaganira8883
@eng.vitalntaganira8883 2 года назад
Mukomerezaho Intsinzi TV, mungaruramo Nationalism ikwiriye urwagasabo. Ayamateka twayabayemo turibato ariko aduhoramo. Ramba Rwanda💪✊
@bebefranck6834
@bebefranck6834 2 года назад
Très bien Insinzi TV
@ngabikwiyecyprien8593
@ngabikwiyecyprien8593 2 года назад
Asante sana.....
@kigalivoicetv
@kigalivoicetv 2 года назад
Gukinisha INKOTANYI ku byo kurasana ni #UKWIYAHURA
@ikbstudio1160
@ikbstudio1160 2 года назад
Papa
@mutegwarabaperuth9206
@mutegwarabaperuth9206 2 года назад
Muringabo peee, ndabemera kandi nkanabakunda kuko muri umwihariko mwakabyara mugatunga mwe imana ijye ikomeza ibaturindire, mureke imbwebwe zimokere hanze yigihugu nizisunutsa amazuru muzikubite zimoke zogagwa kugasi.
@caritasnduwayezu4851
@caritasnduwayezu4851 2 года назад
Ndi i Burundi. Ndiko ndabumviriza
@jberchmassezibera9951
@jberchmassezibera9951 Год назад
Cette tactique était, sur le camp de bataille, attentivement,sagessement et sophistiquement extraordinaire!!!
@namirembedenise3393
@namirembedenise3393 4 месяца назад
Namwenuko mwinjiye mubagabanyijemo abandibahunze isiyose yirukanye abanyarwanda.ntibarikwirwamo..kandi abamwe barapfuye🤔🤔🤔🤔
@user-nk6tc2kt8e
@user-nk6tc2kt8e 3 месяца назад
Ntawe twirukanye kuko URwanda nurwacu twese,upfa kudashaka kugarura byabindi ngoburikimwe cyose cy'igihugu nicyarubanda nyanshi,Ahoho ntiwarubamo ngobikunde kuko iyonjyengabitekezo n'izindi njyenzi zayo z'amacakubiri twazishyizeho akadomo.kandintampaka kur'iyinjyingo,Mu Rwanda Ubu abanyarwanda twese turareshya udashakakumva ibyorero!ntabwobizamugwaneza.
@mbabazijennifer2064
@mbabazijennifer2064 Год назад
Kandi se nawe kwariko uvuga
@margaretwambaiye8721
@margaretwambaiye8721 2 года назад
I came from outside dusubira murwanda ariko ubuzima bwaribukomeye nkatwe abalone nja muburayi ariko isambu ya data harayitwaye abandoned barabohoje Kandi nibabandi babaga murwanda i don't have nothing nkatwe kagame what can I do
@successcoachisaac
@successcoachisaac 2 года назад
Amakuru uyavuga neza kandi muba mufite facts. Ariko urarandaga cyane!
@gapitadenis3542
@gapitadenis3542 2 года назад
Inkotanyi zarinda sinzira nkibakunda kubutwari mwakoze
@menyamateka723
@menyamateka723 2 года назад
Turagushimiye cyane mubiganiro byiza utugezaho, ariko hari utuntu duko uzakosora. Ijambo Alpha nturivuga neza, urakurira. Ubundi urivuga wihita niko rivugwa. Ikindi nuko ayo magambo yo mugisigino ujyuyavuga uko abingereza bayakoresha kuko mugisirikare cyu Rwanda cya none niko bayavuga. Uzareke kuyakoresha kujya nkuko inzirabwoba zayakoresha (mugifaransa) uyakoreshe nkabongereza. Oscar bavuga Oska, Sharli basoma Chari,
@janvierrichardrwamigire2130
@janvierrichardrwamigire2130 2 года назад
Nukuri utubabariye wazajya utubwira amazina yabayobozi bizo batayo rwose
@rourouernestine8812
@rourouernestine8812 2 года назад
Izi nkuru zari zikenewe rwose ndabashimiye insinzi hoyee
@hakizimanatheodomile8324
@hakizimanatheodomile8324 2 года назад
Urugamba rutagira inkomere
@karegeyamanzi8647
@karegeyamanzi8647 2 года назад
Late Afande karangwa🙏
@mbonyumukizatharcisse4041
@mbonyumukizatharcisse4041 Год назад
Ibaze, nyine nuko nzi ingoma gusa yumusaza Paul gusa arikoabamubanjirije bavuze nabi!
@cloudendanyuzwe8768
@cloudendanyuzwe8768 7 месяцев назад
Inkotanyi nubuzima
@hakizimanatheodomile8324
@hakizimanatheodomile8324 2 года назад
Museveni oyeeeee
@hakizimanatheodomile8324
@hakizimanatheodomile8324 2 года назад
Nsmacyo yinda safari
@rwabugilisebastiano4544
@rwabugilisebastiano4544 2 года назад
Wivuga charlie brother, prononciation wagira uti chali, cg alpha.
@samoramachelsms3798
@samoramachelsms3798 2 года назад
Afande ntawukurusha ubugaba niwowe nkotanyi izisiga mungamba ntiziruhe niwowe mubyeyi Inkotanyi abanyarwanda Dukurikiye,Uri Perezida wigihugu tuzahora tukubona mubikorwa byose warumye uko abakurambere baruhanuye none urugize urwamata nubuki HE Paul kagame " kuva mubohoye igihugu mugahagarika Genocide yakorewe abatutsi1994 ubu Rwanda niyambere muri Africa iyagatandatu kwisi mwisuku numutekano no kurwanya covid19🙏🇷🇼
@menyamateka723
@menyamateka723 2 года назад
Alpha uzagerageze kurivuga wihuta
@niyonkurujbosco884
@niyonkurujbosco884 2 года назад
Ariko uru rugabo ngo ni Habyarimana rwari ruziko urwanda arurwarwo camon ntibyumvikana ngu Rwanda niruto we ngo bahere hanze muri 1992 nibwo yabivuze ndumiwe
@ngabolouis8565
@ngabolouis8565 2 года назад
Ni ukuri mujye mutubwira, abo bayobozi b'izo batayo.
@akimanasyntyche7484
@akimanasyntyche7484 2 года назад
Nukuri ajye atubwira amazina yabo! Mrc intsinzi
@lilianeumuhoza4993
@lilianeumuhoza4993 2 года назад
Kayitare (intare batinya )niwe wagabye igitero mu ruhengeri ahegukana intsinzi idasanzwe, afungura n'aba prisonniers baribararenganye je crois.
@biziyaremyeaimable9512
@biziyaremyeaimable9512 4 месяца назад
amayeri ahambaye y'umugaba w'ingabo yatanze intsinzi byihuse
@jberchmassezibera9951
@jberchmassezibera9951 Год назад
Alors, comme conseil politique, vous les dirigeants actuels, dirigez le Rwanda sans distinction aucune(ethnique, politique, économique, régionale,de genre,.....)!!!!! comme ça,Rwanda testera Rwanda et prosperera !!!!
@rwabugilisebastiano4544
@rwabugilisebastiano4544 2 года назад
RPA
@kamalikawaa3851
@kamalikawaa3851 2 года назад
HABYARIMANA YARUMUSWA YAGOMBAGA KUNGA ABANYARWA
@gateraange3642
@gateraange3642 2 года назад
Noneho izindirimbo zituma nshesha urumeza #inkotanyi nubuzima
@denis-wd6cv
@denis-wd6cv 2 года назад
Wowe kbsa wikundira indirimbo, uti inkotanyi ni ubuzima? How old u? Ndacyeka niba urengeje 30 years old ibyo uvuga nawe waba uduteta igipindi, jye wicececyera Politic ni game ndende ibanga riba rizwi nuwabiteguye , inkotanyi ziri bube ubuzima iyo zicyemura ibibazo byabanywarwanda, byaracyemutse cg nubu Hari imiborogo nagahinda mumitima ? Ntimunyumve nabi ndavuga ibyo nabonye nibyo mbona ubu kurijye Hari urugendo rurerure kuko inintu byasugiye irudubi.
@gateraange3642
@gateraange3642 2 года назад
@@denis-wd6cv mvuga ibyo nzi simvuga ibyo ntazi inkotanyi zaduhaye ubuzima inyamaswa zigiye kutumara ndabyibuka ikabwayi turaye turibupfe ziratabara zo kabaho nyuma yaho igihugu zigishyira kumurongo amacakubiri ararandurwa iterambere riraza ubu rwanda nizina rizwi mubyiza mugihe hambere twari tuzwi nkabicanyi
@gateraange3642
@gateraange3642 2 года назад
@@denis-wd6cv hanyuma kuvuga ngo ibintu byasubiye irudubi niba Uzi rwanda RWA 1995 ukareba nu rwanda rwa 2021 ntiwagakwiye kuvuga utyo ikibazo cyanyu ugira ikibazo ukakitirira igihugu cyose
@kigalivoicetv
@kigalivoicetv 2 года назад
Iyi ngegera Murindabigwi icyo udushinja tutakoze Niki ? Dore uko akanura
@flackolord2728
@flackolord2728 2 года назад
@@denis-wd6cv kaguire inkuru ni hehe uba hataba ibibazo?
@captainhigo8362
@captainhigo8362 2 года назад
This is not history but a way to impress this president, it is obseverd that rwanda is the least country in having democracy.
@kayirangaadrien9804
@kayirangaadrien9804 2 года назад
S
@solangeisingizwe5791
@solangeisingizwe5791 2 года назад
Inkotanyi oye mwebwe sinzi icyo nabitura gusa mbabara kuko ntabaye ingabo ya marere
@hakizimanatheodomile8324
@hakizimanatheodomile8324 2 года назад
Nawe uratubesha
@lilianeumuhoza4993
@lilianeumuhoza4993 2 года назад
Urashaka iki wa nterahamwe we, ko iyi Chanel ariy'intore cyane
@mbabazivestine6711
@mbabazivestine6711 2 года назад
Twarusangira kandi twese tukabaho( nyakubahwa ndagukunda cyane) ariko rwose mumbabarire mwikwirara abo bakobwa bakina bambara ubusa rwose sumuco pe ndabasabye nimuce simba mu Rwagasabo ariko ko ko ndabizi ko udakora wenyinye ariko njye nabafunga pe
@hakizimanatheodomile8324
@hakizimanatheodomile8324 2 года назад
Nifilme mwakinye komutatwereka imirambo ya far
@caritasnduwayezu4851
@caritasnduwayezu4851 2 года назад
Ushakimivyimba. Umviriza kahise gusa birakwiye
@francoisxavier3627
@francoisxavier3627 2 года назад
Ibi Habyara yabivuze abwira igihugu cyose, benshi bari barateganirijwe kujya Tanzania na Gabon. Politique yari iriho yari iyo uko abanyarwanda bagumana ubunyarwanda ariko bagashobora iyo bari hose kw'isi gusubira mu gihugu nta shiti. Biratangaje kubona tuvuga amagambo nkaya nkaho tukiva mu ntambara, bavandi...tumaze 350 ans mu bitabapfu byo kutwangiriza igihugu, dukeneye imvugo iduhuza twese mu gihugu cy'abakurambere n'abadukomokaho bose ubuziraherezo.
@musingiwacama.7305
@musingiwacama.7305 2 года назад
kandi urinterahamwe wamugabo we? niba utabona ibise ntanibindi uzabona.. toka kule
@nc8038
@nc8038 2 года назад
Gabanya kubeshya habyarimana na gatsiko ke ntibashakaga abatutsi na gato naza speech zabo zirabisobanura neza , mugesera ari kabaya ibyo yahavugiye nta utabizi ,na bandi nkabo ba karamira ,bagosora, ngirumpatse, ....
@weezypaker7941
@weezypaker7941 2 года назад
Ahubwo igihugu warushijeho kucyidanangira ngo mwarakibohoye?! Winsetsa🤣🤣 Mwakibohoye c mucyaka abazungu cg nabandi banyarwanda? Mureke politike yo kwigira beza abahutu ntahandi bazajya nabatutsi ntaho bazajya twese tuzaba murwanda twabikunda twabyanga tubane mumahora turabanyarwanda
@flackolord2728
@flackolord2728 2 года назад
Nonese ubwo uvuzi iki ko ninde se utemerewe kuba mu rwanda Amoko y’arabokamye kweli
@nc8038
@nc8038 2 года назад
Ariko ibihuha bizabageza kuki na mbere mwavugaga ko inkotanyi mwazihumbahumbye birangira mutsinzwe uruhenu munasenye iguhugu , ubu mu Rwanda usibye no kuhatura, amashuli akazi ubibona bitewe nubushobozi nubuhanga ufite , abahutu abatutsi abatwa ndetse nabanyamahanga bose bafite uburenganzira busesuye nta vangura.
@umunyabyinshiwokwakanene1813
@umunyabyinshiwokwakanene1813 2 года назад
Nonese haruwakubujije kubana?????? Kukibohora barakibohoye igihugu bagisanze cyuzuye voka kigira radio imwe nayo ifunga saa tanu zijoro none ubu hari radio zitabarika, nta television yabagaho ubu ziruzuye, ntawuguhora ubwoko bwawe nibindi byinshi nawe nuko kamere yawe iguhuma amaso ntubibone
@weezypaker7941
@weezypaker7941 2 года назад
@@umunyabyinshiwokwakanene1813 Sha urinjiji koko niko ureba kure bingana icyi? Ubwo ubonye ibyo aribyo bintu wamperaho urugero? Fata urwanda rwicyo gihe urugereranye nibindi bihugu byibituranyi muri icyo gihe maze umbwire, aho urwanda rwari ruri nuko rwari rumeze byari bijyanye niyo myaka
@umunyabyinshiwokwakanene1813
@umunyabyinshiwokwakanene1813 2 года назад
@@weezypaker7941 nabandi bo mubindi bihugu icyo gihe se bicaga abo badahuje ubwoko nkuko mwabigenzaga wa nyamaswa we???
@musafiriedris4125
@musafiriedris4125 2 года назад
Ariko ko mwese mwamaze abantu imana niyo izaba umucamanza ubuse ninde utazi inkotanyi keretse uwo ziticiye arahari?
@nc8038
@nc8038 2 года назад
Abari kuri za bariyeri bica abantu bagombaga guhanwa
@djidosididos1580
@djidosididos1580 2 года назад
Ariko ikinyoma kizahoraho mugihe isi ikiriho koko ngongiki subiramo numve ngo nuko bagosora aravugango nimwibeshya mugatera natwe tuzarimbura abatutsi areee ubwo se urumva koko iyo turufu yikinyoma kitekinika harumuntu igifata muruyu mwaka wa 2021 icyo wakishe uretse izi njinji zabavantara zarwinjiye zivuye ibugande nabandi ba mpemuke ndamuke barya aruko basingije sekibi (FPR) nahubundi twebwe abatutsi twarabamenye kandi nimugihe igihe mwamaze mutubeshya kirahagije twebwe rero twamenye kandi dusobanukirwa neza ko mwebwe nkotanyi mumayeri menshi ari mwe mwateguye mukanashyira mubikorwa genocide yatumaze mukanamara abahutu twari dusanzwe twibaniye neza rero wamunyamakuru we utwo tugambo ufite two kubeshya nubwo nawe atari wowe ariko cira birarura itandukanye nimpyisi itarakurya cyangwango muzagezanywe irahe nsoze mbwira FPR kandi ko ukuri ikinyoma gishobora gutsikamira ukuri igihe kinini ariko ko kugeza ubu ntakinyoma kiraherana ukuri ngaho rero nkotanyi nimukenyere mukomeze musarure ibisharira aho mwabibye imbuto isharira kandi nubwo iki mudakunda kucyumva nshoje mbabwirako twebwe abatutsi nabahutu babaga murwanda mutazongera kutubeshya ukundi nubwo mwaturyanishije kenshi ariko ubu twarabamenye mugume hamwe tuba vudukane nsoze mbabaza rero gatsiko nkotanyi ubu noneho mugiye gukwirwa hehe ko ikinyoma cyanyu abatutsi nabahutu twakimenye kandi tukaba dusigaye turumwe?
@matundacharles7990
@matundacharles7990 2 года назад
Ubwo se ushatse kuvuga ko abahutu ari ibigoryi!!kuburyo ibyo babategeka byose babikora bata tekereje?ku buryo baba tegeka gutema abantu, ba kundaga bakabishyira mu bikorwa bene kariya kageni.Ubundi se bwo FPR ibakengurutse buriya hari uwasigara?Nyumvira ngo abavantara.Mugihe mwabitaga inyangarwanda.Jya wikura mu kimwaro ,injiji zikumve n'ubundi nta muryango utagira ikigoryi.
@fredmbonera5238
@fredmbonera5238 Год назад
Hhhhh ntakuntu washaka umuti w,imbeba ukanywa???!!
@mauricegasabanya5753
@mauricegasabanya5753 2 года назад
ububecyi bwinkotanyi burazwi mwijyijyicya Abagogwe uwabicye nicyo yaragamijye arazwi neza uwadindijye Amasezerano ya Arucha arazwi neza nawe eric safari uzineza ko ibyo uri kuruka ataribyo
@nc8038
@nc8038 2 года назад
Barazwi cyane ni MRNDD& CDR& Na hutu power yose n' abajepe ba habyara, barazwi rwose kuko babikoze habona na za arachive zirahari ziruzuye hose.
@irakozepatrick8188
@irakozepatrick8188 2 года назад
🔥🔥👍🏾 Nta video nimwe yanshika yinkotanyi, Kandi thanks to you guys murakora kbx
@mbabazijennifer2064
@mbabazijennifer2064 Год назад
Kandi se nawe kwariko uvuga
Далее