#ijamboryahinduraubuzima
ISI NTABWO TUYIBAHO AHUBWO TUYINYURAHO..
Isomo rikomeye twakwigira kurupfu, ni uko rutarobanura, irindi somo rikomeye twarwigiraho ni uko rudateguza.
Buri wese ni umukandida warwo.
Niba rero rudateguza, ni igihe cyo kwiga kubaho buri munsi wose nk'aho ariwo wanyuma kuberako hari igihe bizaba Impamo, ni igihe cyo kwishimira buri munsi nk'aho ariwo wanyuma kuko hari igihe ayo mahirwe atazagaruka.
Umuntu abaho rimwe, ariko iryo rimwe iyo uribayeho neza riba rihagije.
Ni igihe rero cyo kwereka isi ibyacu byose, kandi tukabikora none kuko ntawumenya umunsi.
Ni igihe cyo kubaho byuzuye.
Umuntu wabayeho neza ku isi si uwabayeho imyaka myinshi, ahubwo ni uwumvise icyanga cy'ubuzima kurusha abandi.
Subscribe to my RU-vid Channel:
/ @dashdashtv
IG: / dashim250
Facebook: / dushimimana.dashim.9
17 окт 2024