Тёмный

28/12/1993, abasirikare 600 b'Inkotanyi binjira iKigali barinzwe n'ingabo za MINUAR 

Rwanda Nziza
Подписаться 11 тыс.
Просмотров 182 тыс.
50% 1

Nyuma y’uko FPR Inkotanyi ikomeje gukaza umurego ndetse binagaragarira benshi ko idateganya kumanika amaboko, guverinoma ya Yuvenali Habyarimana yemeye ibiganiro by’amahoro ari nabyo byaganishije ku masezerano yashyizweho umukono tariki 04 Kanama 1993 i Arusha muri Tanzania maze impande zombi zikemeranya gushyiraho leta y’inzibacyuho aho FPR Inkotanyi yagombaga guhabwa 40% y’imyanya. Ayo masezerano kandi yemereraga FPR Inkotanyi kohereza batayo imwe iKigali yo kurinda abayobozi n’abanyapolitiki bayo biteguraga kurahira muri iyo guverinoma y’inzibacyuho. Bityo rero, ku gitondo cyo ku wa kabiri tariki 28 Ukuboza 1993, iyo batayo igizwe n’abasirikare 600 bayobowe na Charles Kayonga wari Lt. Colonel kuri icyo gihe, buriye amabisi menshi bahaguruka iByumba ku Mulindi w’Intwali barinzwe n’ingabo za MINUAR maze berekeza iKigali ahahoze hitwa kuri CND (ubu habarizwa ibiro by’Intego Nshingamategeko) ari naho bagombaga gukambika. Mu kugera iKigali, imihanda yari yakubise yuzuye abaturage buzuye ibyishimo, baje gusanganira no guha ikaze Inkotanyi, ikintu cyerekanaga bidasubirwaho ko impinduka mu gihugu yari ikenewe.
After the RPF Inkotanyi has gained considerable territory, Juvénal Habyarimana’s regime finally resorted to peace talks and a peace agreement was signed on the 4th August 1993 in Arusha, Tanzania where the belligerents agreed to a truce that would ensure the formation of a broad-based transitional government in which the Rwanda Patriotic Front would occupy 40%. This agreement also allowed the RPF to dispatch one battalion to the heart of the capital city, Kigali in charge of protecting its dignitaries and politicians who were soon to solemnly take oaths; and on a beautiful sunny Tuesday of the 28th December 1993, the RPF battalion of 600 soldiers, led by then Lt. Colonel Charles Kayonga boarded buses from RPF HQs in Mulindi under the UNAMIR escort to join their designated barracks at former CND (current Parliament House). On their arrival in Kigali, the city streets were packed with cheering people, irrefutable proof that the country needed some wind of change.

Опубликовано:

 

19 фев 2022

Поделиться:

Ссылка:

Скачать:

Готовим ссылку...

Добавить в:

Мой плейлист
Посмотреть позже
Комментарии : 153   
@user-ln2ml8se1e
@user-ln2ml8se1e 3 месяца назад
Birashimishije rwose Imana ibaho umugisha nubwo turi ipfubyi mwarakoze❤
@jeannsabimana7396
@jeannsabimana7396 2 года назад
Horana n'Imana Rwanda amahoro araharanirwa mwarakoze nkotanyi .
@ntarejohn1843
@ntarejohn1843 2 года назад
Nkunda inkotanyi cyanee
@africanqueen9452
@africanqueen9452 2 года назад
Nari mpari ndabyibuka ibyishimo nagize zisesekaye
@uwimbabaziesperance8478
@uwimbabaziesperance8478 3 месяца назад
Ndabakuuuuunda,abapfuye mwaradupfiriye ❤❤❤❤abariho namwe UWITEKA akomeze kubarinda❤❤❤
@ahata7245
@ahata7245 2 года назад
Our heroes. We are forever thankful. Great warriors.
@mutesimerisa563
@mutesimerisa563 Год назад
Inkotanyi mubuzima ,iyo zizamurwanda,sinaribuzamenye murwanda ,najyaga nunva murwanda nkunva arikure cyane muburyo nunvaga arinko gutega indege nkajya muri America cyangwa nkarengaho nkakomeza.Mana warakoze 🙏🙏
@rourouernestine8812
@rourouernestine8812 2 года назад
Aha rwose insinzi yari yabonetse twahise dushira ubwoba 🙏FPR hoyeee
@cptjameskabega1558
@cptjameskabega1558 2 года назад
RPF always Strong!!!! 👋👋👋
@ntmtv2002
@ntmtv2002 2 года назад
Inkotanyi za marere ndabashimira cyane ubwitange mwagize mu guhagarika Geno cide niyo mpamvu natwe abana bu Rwanda tuzaharanira gusigasira natwe ibyiza mwatugejejeho niyo mpamvu turi tayari guhagarika umuginga wese washaka ku dusenyera igihugu FPR oyeeee hejuru cyane basore bi ntwari
@luizfigo1133
@luizfigo1133 2 года назад
Well said
@umuhozasandra2138
@umuhozasandra2138 2 года назад
😘😘😘😘😘😘😘😘😘
@user-ss9ql7el8o
@user-ss9ql7el8o 4 месяца назад
Izamarere nintumwa za Mana kuko ibyozikora ntamwanawumunt wabikora oy oy oy oyeeeee❤❤❤❤❤
@jballer.7434
@jballer.7434 2 года назад
INKOTANYI N’UBUZIMA. ✊🏽🇷🇼
@samoramachelsms3798
@samoramachelsms3798 2 года назад
Turabubona ubukotanyi mwagize HE president Paul kagame kuva mubohoye igihugu mugahagarika Genocide yakorewe abatutsi1994 ubu Rwanda niyambere muri Africa iyagatandatu kwisi mwisuku numutekano no kurwanya covid19 Afande ntawukurusha ubugaba niwowe nkotanyi izisiga mungamba ntiziruhe niwowe mubyeyi Inkotanyi abanyarwanda Dukurikiye,Uri Perezida wigihugu tuzahora tukubona mubikorwa byose warumye uko abakurambere baruhanuye none urugize urwamata nubuki Uwaturokoye 🙏🇷🇼
@rwandanziza4656
@rwandanziza4656 2 года назад
Inkotanyi zakoze byinshi by'intagereranywa ..... ubutwali bwazo ni umusingi ugejeje igihugu aho kiri kuri uyu munsi wa none.
@dinoclassic7165
@dinoclassic7165 2 года назад
ndebera ukuntu abaturage bari bishimye!!
@madinaomary8268
@madinaomary8268 Год назад
Yoo bishimie abaje kubica.
@tuyishimeinnocent7503
@tuyishimeinnocent7503 2 года назад
Mwaduharuriye amarembo mwarakoze natwe ntituzaba ibigwari inkotanyi 🇷🇼❤️
@byabuzebyabuze3366
@byabuzebyabuze3366 2 года назад
Ntawamenya Ngo agakambye ugatega iminsi.
@masumbukoclement4582
@masumbukoclement4582 Год назад
Umusi Wibyishi Kubuzima Bwanjye Nikwiyitariki 🙏🇷🇼💪
@damascenetuyisabe3245
@damascenetuyisabe3245 Год назад
Nubwo narimpenya iyo biva bikajya nishimiye cyaneeee iyi video inkumbuje inkotanyi
@appolonation
@appolonation 2 года назад
I love song of FPR ❤️
@user-lk6bj8xf7h
@user-lk6bj8xf7h Месяц назад
🙏,byali byiza twali twishimye ,tuzahora twibuka bamwe mulitwe bahasize ubuzima ,afande kalisa,Mbanjimbere,Bosco,Bushati,n'abandi mwese mwabaye intwali !!!
@mikegatigi4638
@mikegatigi4638 3 месяца назад
Harakabaho izamarere murubuzima❤❤❤
@uwimbabaziesperance8478
@uwimbabaziesperance8478 Год назад
Mwarakoze bana bacu basaza bacu kudupfiraa❤❤❤❤
@janvierlion751
@janvierlion751 3 месяца назад
Mwarakoze nkotanyi
@tigana108
@tigana108 2 года назад
Twishimaga, tutazi ko tugiye gushira, Ndabyibuka ndi nyabugogo nishimye ngo grand frere ndamubonye, kumbi umuriro ugiye kutwakaho... Inzira ntibwira umugenzi koko... Genda Rda rw'ibibazo bitazashira...
@Goodman.600
@Goodman.600 Год назад
Kuri wowe ntibiteze gushira nabandi batekereza nkawe, imitima yanyu izaguma iremerewe ; nakuze mbona famille yarashize ariko Aho igihugu kigeze amateka yarahindutse bigaragara kuburyo maze kubaka amateka mashya muri njye kubera IMANA. Naho imitima yinangiye yo nku wawe ntiteze guhindurwa na mwene muntu uretse IMANA. Iyo ufite IMANA byose birahinduka icyibazo cyanyu nukwishushanya. Gusa IMANA kworohereze🙏🙏
@uwimbabaziesperance8478
@uwimbabaziesperance8478 Год назад
Ndabakuuunda,nkotanyi nimwubahwe❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤
@pierrekanamugire9355
@pierrekanamugire9355 2 года назад
FPR inkotanyi ni ubuzima
@kofianani6801
@kofianani6801 Год назад
Ikigali ndabona harimugihuru
@luizfigo1133
@luizfigo1133 2 года назад
Bravooo inkotanyi nziza
@johnrwishyura6940
@johnrwishyura6940 2 года назад
INKOTANYI = UBUZIMA. Setu
@luizfigo1133
@luizfigo1133 2 года назад
Nubuzima iteka
@relaxingbeach8571
@relaxingbeach8571 Год назад
They were warmly cared by the population.
@niyonzimaeric6862
@niyonzimaeric6862 Год назад
Ndabyibuka cyane naraheze njye kureb abavandimwe ku myaka 10 nari pfite
@rehemarehama2698
@rehemarehama2698 2 года назад
🙏🏼🙏🏼🙏🏼🙏🏼🙏🏼🙏🏼👍👍👍👍👍
@azozzazooz
@azozzazooz Год назад
@MuyinzaWashington-jy3dk
@MuyinzaWashington-jy3dk 3 месяца назад
Disi urabona kuntu Bari bishimiwe
@bady144
@bady144 2 года назад
ABA bantu bari kumuhanda Bajya bambabaza iyo nibutseko harimo abapfuye bazira ubusa😭
@uwimbabaziesperance8478
@uwimbabaziesperance8478 Год назад
Yoooo navuze utariweee,grugr kandi nashakaga kuvuga darer lomeo daler zinzi ikindi navuze weeee daler yari yarabonye ukuriiii
@stanleybagambisa6365
@stanleybagambisa6365 Год назад
👍🇺🇬
@DivaBeauty-zk8ub
@DivaBeauty-zk8ub 6 месяцев назад
Iza Amarere shaaa❤
@luizfigo1133
@luizfigo1133 2 года назад
Ukuntu mwari mwishimye kubabona bakababuza amahirwe yibyiza sha umuntu nicyo gikoko kibi koko
@ahata7245
@ahata7245 2 года назад
Inyamaswa za MRND na CDR mwakubiswe iza kabwana. Ibikoko by'interahamwe n'impuzamigambi, ibivumwe
@uwimbabaziesperance8478
@uwimbabaziesperance8478 Год назад
Nkunda na bruger yabonaga ukuri kw'inkotanyi
@flackolord2728
@flackolord2728 2 года назад
Eeeh ndebera Kgl ndaq 😂 twavuye kure kbsa.
@mutoniteddy9709
@mutoniteddy9709 2 года назад
Hano intsinzi yari yamaze kuboneka kare ariko bari bahumirije batabona inzirabwoba iyo zimenyubwenjye zagombaga guhita ziyamanika kuko kgl yo twari tamaze kuyifata kare
@adoumpmoussah939
@adoumpmoussah939 2 года назад
Urabona ukuntu inkotanyi zali zikunzwe!!!! Abahutu n,ibigoryi baragatsindwa buhenu,ubwo iyo utanze ingoro nshingamategeko,wowe uba usigaranye iki?
@kidamage176
@kidamage176 2 года назад
@@adoumpmoussah939 umbaze nkubaze gufata umurwa utarashe
@angelj3771
@angelj3771 2 года назад
Ahubwo se buriya Hanyarimana na ba ministres biwe uriya munsi bararyamye barasinzira koko? Mbega kuba Naive
@adoumpmoussah939
@adoumpmoussah939 2 года назад
Ubundi bo iturufu bakinaga yali iyamatora ,naho inkotanyi zakinaga alabwenge!!!! Ubundi inkotanyi ziretse kwica,igiteye hejuru bagiha ibiryo nka bya Evode.Abahutu bazabategeka imyaka na rindi Abahutu nta politike bashoboye
@jeanjulesmartial6091
@jeanjulesmartial6091 2 года назад
@@adoumpmoussah939 Oya ntabwo ibyo uvuze aribyo. Mu bantu baje kwakira inkotanyi bazikomera amashyi harimo abahutu n'abatutsi. Wasanga abahutu ari nabo benshi. Guha CND ingabo za FPR nta yindi choix bari bafite kuko FPR yasabaga Camp Kigali. Gusa CND ikiza cyayo ni uko iri mu majyaruguru ya Kigali (Nord da la Capitale) kuburyo kuhagera uvuye Byumba byoroha. Habyarimana yashakaga kubaha ikigo cya Kami. FPR yashoboraga kwemera gusa nuko umuhanda ujyayo nta kaburimbo yarimo bikaba byakoroha kuhatega mines. Ubuswa bwa Leta ya Habyarimana kurijye si ugutanga CND. Ni ukuvangura abanyarwanda, irondakoko no gutegura genocide.
@scientistchemist8210
@scientistchemist8210 2 года назад
Burya Democratie yabagaho pee. Muzayigarure
@johnrwishyura6940
@johnrwishyura6940 2 года назад
Kubera ko mwabishe?
@aimabledusabe5035
@aimabledusabe5035 2 года назад
Yabagaho gute mupangira abatutsi kubamara?
@jmbwanandeke7995
@jmbwanandeke7995 Месяц назад
Inkotanyi, Intwari zacu, mwarakozeeee.
@postmodernmathematics333
@postmodernmathematics333 2 года назад
Ibi ni byo bashaka gukorera Putin! America Is very intelligente.
@mulindwajulius7936
@mulindwajulius7936 Год назад
Imana ikomeze kubanga nabasigaye nabagiye ikomeze kubanga iruhuka ridashira, muri ntwari z'Urwanda.
@user-kc2pr8ci2r
@user-kc2pr8ci2r 3 месяца назад
Chr kosora wanditse nabi kubanga imana iko.eze kubanga sorry wibeshy
@uwimbabaziesperance8478
@uwimbabaziesperance8478 Год назад
Inkotanyi oyeeeeeer
@KabagireInnocent
@KabagireInnocent 6 дней назад
Aha uratubeshye kuko uwishe igihugu cyacu ni uwazanye amacakubiri mubana b'i Rwanda ashungi ye ku cyo bise amoko .Ubundi ko Imana yaremye umuntu umwe, ibindi kuki mwemera kuyoba? Aba uriho utuka niBo Imana yakoresheje ngo amaraso y'inzira karengane yo gukomeza kumeneka Kandi bafatanije n'Imana byarashobotse.nawe ni wizera urabona kugiraneza kw'Imana ariko niwangaukogomaInkota y'Uwiteka Iragutegereje.Igihugu cyacu Imana Igifiteho umugambi mwiza .
@damiennkaka7006
@damiennkaka7006 2 года назад
Twahacanye umucyo 💪🏿💪🏿💪🏿💪🏿💪🏿
@muhigi1372
@muhigi1372 2 года назад
Mbonyemo Tito Rutaremara wana.
@PhilipeNdiho-nb6yl
@PhilipeNdiho-nb6yl 4 месяца назад
Le chevalier de Troie kinani ntiyibutse ayo mateka
@alexisndayisaba6971
@alexisndayisaba6971 Месяц назад
Game bayikinnye nabi bisanga basuzuguye ingufu z'abo barwanaga
@justinmakinga1207
@justinmakinga1207 Год назад
Uyu munsi nibwo igihugu cyafashwe mu by’ukuri. Nibonye aho nari ndi nk’umufana ntazi ibizakurikira🤷🏾‍♂️
@1wun1
@1wun1 Год назад
Sen Tito akiri umu jeune?
@samsonkunda6459
@samsonkunda6459 2 года назад
Niho bitugeze natwe
@kisakyesamuel6390
@kisakyesamuel6390 2 года назад
FPR thanks
@helson8445
@helson8445 2 года назад
FPR OYE!!!!!(
@Mutezinka2023
@Mutezinka2023 2 года назад
Mbabajwe nuko ababantu bose bahagaze kumihanda babishe 😭😭batabonye urwanda rwubu koko Haryango nzakunda umuhutu aha data keretse bankuyemo umutima
@jeanclaudenyabutsitsi3874
@jeanclaudenyabutsitsi3874 2 года назад
Ninde uguhatiye ku mukunda se!?.Uzamwange ubitoze nabo uzabyara!Kandi uzabarage ijuru.
@Mutezinka2023
@Mutezinka2023 2 года назад
@@jeanclaudenyabutsitsi3874 cyane peeeeee
@fiacrentare9843
@fiacrentare9843 2 года назад
Sha turumwe rwose nzarinda nvamo umwuka ntakunze umuhutu
@fiacrentare9843
@fiacrentare9843 2 года назад
@@jeanclaudenyabutsitsi3874 azabange nabana be babimenye nkuko nabanjye bose bazabimenya ko nanga abahutu
@Mutezinka2023
@Mutezinka2023 2 года назад
@@fiacrentare9843 Yego ntabwo arabahutu bose babikoze ariko iyo utekerejeko arubwobwoko bwabikoze umva umutima ukunda ntawe pee noneho naniyisaha haribabihakana 😭😭bigatuma urwango rwikuba peee
@bobm4381
@bobm4381 Год назад
Inzira ntibwira umugenzi koko ndibuka twarihariya Karuruma twishimiye cyane Inkotanyi tuziko amahoro agiye kuza tutaziko aribwo umuriro ugiye kwaka nyabyo muminsi mike twahuye nakaga katigeze kubaho tutigeze gutekereza narimwe ko tuzahura nako.
@claude6310
@claude6310 Год назад
Komera cyane, nibyo natejerezaga mbona abantu bari bahagaze kumihanda! Interahamwe zarababaraga zibandika! Amateka we! Abantu mwabaye muribibihe Imana ijye ibakomeza gusa! Harabaye ntihakabe!
@kansiimejaria8394
@kansiimejaria8394 Год назад
Eee jenarinzi ko aha intambara yari rangiye 🤭🤭niba arimbere yintambara ubu Beshi barashize😭😭😭😭
@ignatianakagi9052
@ignatianakagi9052 Год назад
​@@claude6310 mu bwenge vw'abana ntiwari kumenya ko abategetsi bakoraga ibyo batemera. Bibwiraga ko intambara irangiye, abantu bagiye gutuza bagasubira mu byabo.
@marciosalles2772.
@marciosalles2772. 24 дня назад
I want to know. Did all these soldiers in the video die? And those people on the street, did they all die too? The United Nations failed in Rwanda. And they still fail today in many conflicts around the world. They are of no use.
@irakozeantoine6084
@irakozeantoine6084 2 года назад
Utabakunda yaba ari gito
@sunlight872
@sunlight872 2 года назад
None ndakubaze muta aha ni 93 ? FPR yaraje Hama basubira kugenda sobanurira
@davidgumyumutima9258
@davidgumyumutima9258 2 года назад
@@sunlight872 nanj nkumurundi ndashaka kumenya amateka ya Africa. Nk'ivy'irwanda iwanyu bija bincanga pe
@ninakabonera2730
@ninakabonera2730 Год назад
Abantu bali baziko intambara iràngiye baka jya mubyabo kumbi niyo nzira yu musaraba bali batangiye
@ishimwejadoishimwejado3157
@ishimwejadoishimwejado3157 2 года назад
Baribavuyehese?
@Aissa_gilly975
@Aissa_gilly975 2 года назад
Uganda
@rwandanziza4656
@rwandanziza4656 2 года назад
Nyihanganira ngukosore ho gato, nibyo koko RPF yateye iturutse Uganda ariko nyuma yaho baje gufata igice kinini cya Perefegitura ya Byumba. Uriya munsi rero baza kuri CND, bari baturutse ahitwa ku Mulindi w'Intwali, ubu ni mu karere ka Gicumbi, umurenge ndakeka ari uwa Kaniga, hafi y'agacentre bita "Mu Maya". Murakoze!
@mukatabarojeannette4255
@mukatabarojeannette4255 Год назад
INKOTANYI NI UBUZIMA❤❤❤❤❤RESPECT ,NDABAKUNDA NKUMVA NABAHEKA,CYERA NTAMUTUTSI WIGAGA NADATA YABUJIJWE KWIGA KANDI YARUMUHANGA YASIBIYE INSHUTO ESHANU KUBIGO BITANDUKANYE,ARIKO UBU BURIMUNTU WESE ARIGA ,IYAHABA NGO AREBE UKUNTU TWIZE TWAMINUJEEEEE ,NDABAKUNDA nkotanyi nziza
@kagabopierre8027
@kagabopierre8027 Год назад
Tekereza ukuntu iso yari umuswa ariko ?!?!?? Byari byaranze nyine nkuko hari n'abahutu byari byaranze nabo bagafata isuka bagahinga , 🤷‍♂️🤷‍♂️🤷‍♂️🤷‍♂️ mujye muva mu matiku n'ibinyoma by'inkotanyi yabujijwe kwiga se abatutsi ntibigaga gute ?!?!?! Ba Louise Mushikiwabo ni iki? ba Vincent Biruta ni iki? iyo muvuga ngo mugiye kwibuka ibihumbi by'abatutsi bishwe bakora muri za ministeri cg ibigo ibi n'ibi bahakoraga se batarize? , iyo muvuga ngo mugiye kwibuka abarimu ,abakozi n'abanyeshuli b'abatutsi ba Kaminuza y'u Rwanda muba murota cg ?!?!?!?
@joshuason557
@joshuason557 Год назад
Politics aside ,,these guys saved our country 🙏🙏🙏🙏
@nisingizwejuvenal8181
@nisingizwejuvenal8181 Год назад
FPR Oyeeeeeeeeeeee
@turahirwajeandedieu8955
@turahirwajeandedieu8955 Год назад
J Mom❤❤❤❤❤❤😊l
@karambizivestine4522
@karambizivestine4522 Год назад
Hhhhh umusaz nagumeho
@sebazungugilbert
@sebazungugilbert 14 дней назад
Erega zakunzwe kera zitaravuka❤❤ndebera ukuntu yumwana yishimiwe ivuko ❤❤
@sebazungugilbert
@sebazungugilbert 14 дней назад
Ibi harabo bikirya nubu mumisokoro yamagufa yabo😂😂😂
@munerik_ii9495
@munerik_ii9495 2 года назад
Simputazwe Ariko reka nibarize Aba Bari kumuhanda bari abatutsi gusa cg bari vanze nabahutu
@intekerezo2023
@intekerezo2023 2 года назад
Hari abantu benshi batandukanye.Abishimye ureba ni abari barambiwe ubutegetsi bw'igitugu bwa Kinani Habyara.Harimo Abatutsi ndetse n'Abahutu babihiwe
@IsaroBururu
@IsaroBururu 2 года назад
Ahubwo iyo ubaza uti aba bari ku muhanda uwo byagiriye akamaro ninde? Umenye ko amashyaka menshi yaguye mu mutego akanguka film isa nkaho iri kwizinga! Nkuko n’abaturage benshi bakurikiraga amashyaka batizi ibyo barimo neza? Pasteur Bizimungu ko yabajemo arihe? Kanyarengwe byamugendekeye bite? Lizinde? Seth Sendashonga…
@munerik_ii9495
@munerik_ii9495 2 года назад
@@IsaroBururu the question was easy ibisigaye ni politiki ndende kandi nge ndumuturage wihingira inyanya zikera Nezaa hhhh
@IsaroBururu
@IsaroBururu 2 года назад
@@munerik_ii9495 nanjye nkwifurije kweza ukanezererwa…singombwa ku ubimenya hari nuhinga atyo ntiyemere kweza ngo asarure utwe! Cyangwa yasarura akatugabana nabo! Waruziko kugafuka umuntu yejeje k’udushyimbo bamurwara ibakure 2 ? Nako ntiwabimenya! Wowe ureza utunyanya twawe ukarya ukaryama ugakinga! Abandi turasahurwa na leta nzima! Waba ushatse kurambika agasaya bakadushoramo imikwabo idashira bakaturaza twicaye….nako mama weho numvise ubyita politique ndende! Ibereho uryoherwe nu utunyanya!
@munerik_ii9495
@munerik_ii9495 2 года назад
@@IsaroBururu urakozee cyane kunyifuriza kweeza Kuko gutanga Izo Bakure 2 ntakintu bintwaye mba numva ntamutima mubi Ahatari umwaga rwisasira batanu kandi amahoro ntakiguzi nayabonera Gusa nawe nushyitsa umitima hamwe uzabona ibyiza Gusa nushaka no kubona ikibi ntiwakibura
@pierrehakizimana9611
@pierrehakizimana9611 2 года назад
Jul ok I'll c
@peacembabazi8718
@peacembabazi8718 Год назад
Niyo ntariye nkabona morare ubwiza bwari imbere ninyuma hinkotanyi numva nishimye nkumva umubiri wuzuye ubushagarira
@lufonsinapemphelo1601
@lufonsinapemphelo1601 Год назад
Jyenda fuperi urimbure urwamda
@gasoreleons2728
@gasoreleons2728 2 года назад
Inkotanyis zishe abahutu benshi cyane 1990-2021
@ndacyasengaphilibert6275
@ndacyasengaphilibert6275 Год назад
Zaramaze
@umurungiesperance1109
@umurungiesperance1109 Год назад
​@@ndacyasengaphilibert6275 zarakoze kubacucuma
@sultanmadhani6828
@sultanmadhani6828 Год назад
Obviously yes. There were revenge killings shortly and long after the Genocide. But no one is allowed to talk about it. Even when they know it's a recipe for another Genocide.
@rutajdd3741
@rutajdd3741 Год назад
​@@sultanmadhani6828 , u are and were evils. why did u not said no when Tutsis were killed by your fathers ,mothers and so on .
@MPUNGANEWS
@MPUNGANEWS Год назад
Ko mbona 1990 mwari mukiri ku butegetsi se ko mutatanze ikirego
@kagabopierre8027
@kagabopierre8027 Год назад
MINUAR ya Dallaire wakoreraga ba shebuja b'abanyamerika gufasha inkotanyi guhabwa igihugu , uko byagenze, mu mayeri n'uburyarya by'abatutsi n'inkotanyi by'umwihariko hemejwe kwinjira 600, kumugaragaro noneho inkotanyi zikajya zijya gutunda izindi ku Murindi zitwaje ngo zigiye kuzana inkwi , amazi n'ibiribwa ahubwo amakamyo akagaruka yuzuyemo izindi nkotanyi kugeza zibaye ibihumbi n'ibihumbi muri CND noneho n'abatutsi babaga mu gihuhu imbere hari benshi bajyaga mu nkotanyi binjiriye muri CND niyo mpamvu muri jyenosaidi hari abatutsi bicwaga bababwira ko babajyanye muri CND, ikindi kandi amasezerano ya Arusha yavugaga ko impande zose zigomba kwereka ububiko bw'intwaro izi nkorashyano z'abacanshuro ba USA ngo ni MINUAR , akaba ariyo ibika imfunguzo zahabikwaga intwaro, Leta ya Habyarimana yarabyubahirije mu gihe inkotanyi zo zari zifite umugambi mubisha wo kwica president zikabona uko zifata igihugu bizoroheye zitabyubahirije ahubwo America yakomeje kuziha ibitwaro byinshi cyane binyuze kuri NRA ya Museveni niyo mpamvu bavuze bati zifite amayeri nk'ayi nzoka bati mwice inzoka , abakiri bato bajye bamenya inkomoko y'amahano yose yabereye mu Rwanda ureke ibinyoma bya bariya basaza basaziye mu binyoma ba Kagame, Kabarebe na ba Rutaremara birirwa bahoreza urubyiruko ngo rujye kunyomoza abasebya u Rwanda nkaho ayo mabandi n'abicanyi aribo Rwanda 😂🤣😂🤣😂🤣
@paulmwega9626
@paulmwega9626 Год назад
Ntabindi wibagiwe?
@paulmwega9626
@paulmwega9626 Год назад
uwagarura gitera yahita yisabira kwisubirirayo kuko yabona yamasura mudakunda yarwuzuye
@_trust9994
@_trust9994 8 месяцев назад
Yewe Kagabo we, amaraso yimpinja wambuye ubuzima 1994 ntarakugaruka sha? Iyo mwagiye kwihisha mumahanga depression ibageze he?
@ngambwaaloys9858
@ngambwaaloys9858 3 месяца назад
Uvuze ubusa Kagabo . It's better to adjust and surrender
@user-iq5ql5dd8l
@user-iq5ql5dd8l Месяц назад
Hhhhhhhhh ngo ntabindi yibagiwe?usubiza neza nki nfura🙏🙏🙏🙏🙏🙏👍
@masumbukoclement4582
@masumbukoclement4582 Год назад
Umusi Wibyishi Kubuzima Bwanjye Nikwiyitariki 🙏🇷🇼💪
@senyangajon3241
@senyangajon3241 Год назад
indirimbo zinkotanyi kuruganba
@stanleybagambisa6365
@stanleybagambisa6365 Год назад
👍🇺🇬
@user-zj7yn7ug7w
@user-zj7yn7ug7w 16 дней назад
Mwarakoze nkotanyi
Далее
КРАФТИМ НЕМЛЕС ФРАГМЕНТЫ
1:05:04
Просмотров 251 тыс.
Wait for the BOWLING BALL! 👀
00:38
Просмотров 9 млн
Watch Donald Trump's 2024 RNC speech in full
1:36:20
Просмотров 1,6 млн
Donald Trump speaks at the RNC: FULL SPEECH
1:32:24
Просмотров 3,6 млн
КРАФТИМ НЕМЛЕС ФРАГМЕНТЫ
1:05:04
Просмотров 251 тыс.