Тёмный

Amayira (par Abbé F.Nyombayire) 

Padiri Nyombayire Faustin
Подписаться 5 тыс.
Просмотров 6 тыс.
50% 1

AMAYIRA
(F. Nyombayire, Dresden 27/08/2021, d.FU)
1. Amayira y’abato ntaho atagana
Ni ibihembe by’inyana, ntako itatega
Uko wumva uzamera bigena uko ugenza ubu
Menya uko ushaka kuba, wibitega ejo
Mu butwari bushishoza
Utitonze atonda abandi (2)
2. Kami ka muntu koko ni umutima we
Mbese uwawe utuye nde, cyangwa utuye iki ?
Wusubize impembero utazahaba
Buri munsi ni mushya, byubahe ukure
Twitaze, twiyumve
Nibwo kwibaza bisubiza (2)
3. Uratunda nk’isiha, nta kugoheka
Nta mushonji warora, ngo udatubya
Umutima utumbuje ukuba byose
Wambike ijabo nshuti, shungura unyurwe
Ubutunzi bw’umurundo
Si ryo hirwe twarigira (2)
4. Niba uzi gushimira, wanga inzozi mbi
Niba utanga imbabazi, ni ingiro mpigu
Niba usaba imbabazi ni ubushongore
Indagu y’uburame ni umutima umwe
Umutuzo duharamba
Inkomanga iwaka izina (2)
5. Nzagukunda si iraha, si inzira ngufi
Kenga Nyamwigendaho, kenga Mpanguhe
Erega amenyo arya inshuti ararumirwa
Kwigomwa ubyishimyemo byagura umucyo
Urukundo ni yo nkota
Ikeba uyifashe akarumyo (2)

Опубликовано:

 

26 сен 2023

Поделиться:

Ссылка:

Скачать:

Готовим ссылку...

Добавить в:

Мой плейлист
Посмотреть позже
Комментарии : 35   
@NIZEYIMANACHRISTINE-yb6kw
@NIZEYIMANACHRISTINE-yb6kw 10 месяцев назад
Murakoze cyane mubyeyi! Impanuro zirumvikana neza cyane❤ Nyagasani abakomereze amaboko.
@dushyikumugabovenuste6088
@dushyikumugabovenuste6088 10 месяцев назад
Murakoze cyane Padiri Faustin Nyombayire. Umuhanzi w'umuhanga ❤
@user-zm3kf3lf8c
@user-zm3kf3lf8c 10 месяцев назад
Iyi ndirimbo ni nziza pe. Iratanga ubutumwa bwiza. Padiri mubyeyi mukomereza aho.
@aphrorukundo
@aphrorukundo 2 месяца назад
Biragoye kubona indi ndirimbo inyuze umutima muri ibi bihe nk' iyi. Sinduhuka kumva iyi ndirimbo. Murakoze Mubyeyi ku mpanuro zitagira uko zingana.
@leandredufatanye5785
@leandredufatanye5785 10 месяцев назад
Murakoze Cyane kuduha impanuro nziza Mubyeyi! Si la jeunesse savait
@seraphinemukangomanziza8899
@seraphinemukangomanziza8899 Месяц назад
Ndakwishimiye mubyeyi kandi nakiriye impanuro yawe.
@samvuraantoine5605
@samvuraantoine5605 7 месяцев назад
Ubundi buri munsi mujye mutugezaho impanuro Mon Père. Joyeux noël
@user-pb1ct4wv1x
@user-pb1ct4wv1x 5 месяцев назад
Amen. Merci beaucoup mon père. Je suis personnellement touché par votre chanson extrêmement magnifique.
@louisdeginzagueumuhire9228
@louisdeginzagueumuhire9228 10 месяцев назад
Ubutumwa bwuje impanuro nibwo tuba twiteze igihe cyose mwagiye mu nganzo!murakoze cyane Padiri.
@luciennyandwi7721
@luciennyandwi7721 4 месяца назад
🎉
@eudosiemukankuranga4573
@eudosiemukankuranga4573 10 месяцев назад
Nziza cyane, irajimije cyane
@musabiremanarcisse1926
@musabiremanarcisse1926 10 месяцев назад
Murakoze cyane Mubyeyi. Muduhaye ubutumwa bwuzuye. Ni ahacu kubukurikiza. Uri Umugisha kuri twe🙏🙏🙏🙏
@kazareakimanamargueritemar1231
@kazareakimanamargueritemar1231 10 месяцев назад
Murakoze cyane Padiri, ku mpanuro nziza cyane muduhaye ...Uhoraho Akomeze Abayobore Ahorne namwe.
@mucunguyinkatharcissie4722
@mucunguyinkatharcissie4722 9 месяцев назад
Ta sagesse porte ses fruits à travers la musique. Merci Seigneur pour ton inspiration à Mon Cher frère🙏
@user-eq8vm1jk6j
@user-eq8vm1jk6j 10 месяцев назад
Imana ikomeze ibarinde Ntore y'Imana iyi nganzo yanyu yuje ubuhanga ikomeze yubake benshi.
@niyibizijeandedieu4633
@niyibizijeandedieu4633 10 месяцев назад
Murakoze cyane Padiri. Uzanadushyirireho lyrics.
@mukankurangajoseline1179
@mukankurangajoseline1179 9 месяцев назад
Iyi ndirimbo ni nziza cyane❤❤❤❤🎉🎉
@sibomanagregoire9099
@sibomanagregoire9099 10 месяцев назад
Message nziza cyane "urukundo ni yo nkota ikeba uyifashe akarumyo". Murakoze Padiri, Nyagasani agukomereze iyo nganzo.
@kazareakimanamargueritemar1231
@kazareakimanamargueritemar1231 10 месяцев назад
Impanuro nziza cyane...Murakoze ..Uhoraho Akomeze Abayobore Ahorne namwe.
@donasbaributsa604
@donasbaributsa604 2 месяца назад
Murakoze cyane
@janvierem3848
@janvierem3848 6 месяцев назад
Urukundo niyo nkota ❤
@Kantaramaeugenie
@Kantaramaeugenie 10 месяцев назад
Murakoze cyane Padre! Nikoko umutuzo duharamba inkomanga iwaka izina. Igihe cyose umutimanama wacu udukomanga nta mutuzo twagira.
@padirinyombayirefaustin7032
@padirinyombayirefaustin7032 9 месяцев назад
Wanyumvise rwose kandi ni ko biri: on ne peut pas être heureux contre sa conscience. Umutuzo... Inkomanga iwaka izina
@mukamanaesperancesrhope4357
@mukamanaesperancesrhope4357 10 месяцев назад
Indirimbo nziza cyane!
@utamurizaceline2202
@utamurizaceline2202 10 месяцев назад
Nyagasani akomeze agushyigikire, igihimbano kiratsitse.
@user-ys3zt4cq8n
@user-ys3zt4cq8n 10 месяцев назад
Murakoze Padiri!
@ingebohler1024
@ingebohler1024 Месяц назад
Sehr schön 👍❤
@bishopjoelkaama124
@bishopjoelkaama124 7 месяцев назад
God bless you
@nzayisengaalbert7213
@nzayisengaalbert7213 10 месяцев назад
Chef-d-oeuvre, Merci!
@umukunzitimothee9
@umukunzitimothee9 10 месяцев назад
Ikibazo ni uko abato batumva neza uru rurimi mu buryo bucinyiye nkuko ruririmbye. Nkanjye unsobanurire iriya nteruro usorezaho. Uri umuhanga kweri🤗🤔
@byumbacatholicguidesandsco5180
@byumbacatholicguidesandsco5180 10 месяцев назад
Ohhh! Mbega impanuro zuje ubushishozi! "Twitaze twiyumve"! Car le bruit ne fait pas bien et le bien ne fait pas du bruit. Imwe mu ndwara ziyogoje isi y'ubu, ni urusaku! Benshi batinya gutuza ngo biyumve, ngo hato badatungurwa n'abo bari bo n'aho bahabiye.
@nkundimanatheophile2619
@nkundimanatheophile2619 10 месяцев назад
Bonne inspiration, pleine des très beaux conseils d'un sage ambaye alikula chumvi kabisa
@uwumukizaalphonsine6595
@uwumukizaalphonsine6595 9 месяцев назад
Nice song❤
@Kantaramaeugenie
@Kantaramaeugenie 10 месяцев назад
Murakoze cyane Padre 🙏
@fabienmajoro7996
@fabienmajoro7996 10 месяцев назад
Inganzo yuje ubuhanga n'inama as usual
Далее
Разоблачение ушные свечи
00:28
Просмотров 504 тыс.
Mpuwo by Rudo Acapella.
5:12
Просмотров 49 тыс.
Ishapule Y'Impuhwe z'Imana
13:08
Просмотров 8 тыс.
Oreste NIYONZIMA-Yezu mpindura (Live performance)
9:34
Sinogenda Ntashimye
7:39
Просмотров 8 тыс.
MWAMIKAZI W'ISI N'IJURU par Abbé Nyombayire Faustin
6:24