Pasteri rwose hari ibintu muvuga ukumva harimo kwigiza nkana! None se ni gute umuntu yaba ingoro y’Imana amezi icyenda yose hanyuma ukumva ko uwo muntu ari nka maman wawe kdi na Malayika yarivugiye ko yagize ubutoni ku mana
Imana ntizabahore ,ahubwo izagirire ko mutabimenye.muntu yariyanduje,Imana igena Bikilamaria na Yezu umwana wayo ngo babe ari bo bayicungura! Marie yateguwe Eva akimara kumvira sekibi nuko agenwo ko azaba Eva mushya😢 Bikilamaria nyina wa Jambo,Udusabire!!!!!
paster musisi yemera Biible ese yibuka ubwo Marie yajyaga gusura mubyarawe Elisabeth nuko Elisabeth roho mutagatifu(umwuka wera) amwuzuramo ati mbekeshiki kugira ngo nsurwe na nyina wumukiza wanjye guhera ubu amasekuruza yose azakwita umuhire none Paster afata Marie akamugereranya na Nyina
Murakoze padiri Rushigajiki na pastor Musisi. Padiri arabisobanura neza ko ku cyumweru ari umunsi wa mbere. Urakoze padiri. Abakristo bo mu itorero ry'Abadiventisti b'umunsi wa karindwi bajya babivuga ugasanga abantu barabagira urwamenyo kuko binyuranye nibyo babwiwe mu mashuri no mu iyobokamana ryinshi. Musubire mu Bakristo banyu mubakuremo icyo kinyoma ko ku isabato ari ku wa gatandatu ahubwo bamenye ko ari ku wa karindwi. Birabaje kubona umuntu yiga amashuri kuva muri garidiyene abeshywa akarangiza kaminuza atazi ko ku cyumweru ariho ku wa mbere w'iminsi irindwi. Mbese ubwo mu mashuri ni nde winjijemo icyo kinyoma? Mbega uburezi bw' ikinyoma!.
Impamvu yavuze ibintu en desordre ni uko yarari kuvuga ibyo adahagazeho bishingiye ku ihangana gusa apana gushingira ku kuri na bibiliya. Yahuye n'umugabo umurusha ubumenyi biramucanga
Nta na hamwe muri Bible hagaragaza ko Mariya atandukanye n'inindi biremwa muntu ( Kandi uwabyawe n'umugore wese yasamanywe icyaha uretse yesu wavutse kubwa roho mutagatifu(no sinniful nature or DNA
Ariko tujye twubahana, Rev. Pastor! Buriya iyo uganira n'umuntu uvuga ko "idini rye riri mu buyobe" ndetse ko "ari ryo ryazanye ubuyobe bwose" uba wumva ari imvugo ya gipfura yo gushyikirana? None se ni gute wemera kuganira n'umuyobe ndetse wapfuye nk'uko wavuze inshuro zirenze imwe uti: "Murapfuye birarangiye"? Hanyuma se niba Kiliziya yabanje kubaho iri mu buyobe, amatorero y'Abaporotesitanti n'andi yayakomotseho nyuma nayo akaba ari mu buyobe, kuko uvuga ko nta dini urimo (dore ko "yose ari maraya"), icyo usengeramo kikaba atari idini, ni ukuvuga ko Roho mutagatifu/Mwuka wera atari ahari mu myaka yose ishize kuva imisengere n'imyemerere nyayo "ihinduwe n'umwami Constantin" (nk'uko wabivuze) kugeza igihe uziye ugashinga iryo "Torero"? Yari yaragiye he se? Yaba yari yarasuhutse cyangwa yaratembereye? Yari yaragiye mu kiruhuko se? Ese muri iyo myaka yose hari harabuze undi ubikwiye yanyuraho ngo agaragaze uko kuri uvuga ku buryo yategereje iyi myaka yose? Ubu rero kandi isi yose yarayobye uretse wowe? None byaba ahubwo bibusanye n'ibyo?
Pastor ntucike intege igihe cyose ukuri kuravuga .Nugusanzwe abantu ntibakwemera nkanswe ukw Imana kubasaba kwihana no kwizera Kristo no kuyoborwa numwuka wera ? Ntibizakorohera pe Satani wumucyo yarabarangije
Mbega ubuyobeee weeeee ngo divayi substance ni Yesu Aho ni divayi yagiye kimusaraba ni ikimenyetso papa ibyo bakufuzemo ngo murimbuke mwese hariya i Roma ntago uzi umugambi uriyo
Padiri ati "isabato ya kiyuda igomba guca bugufi". Mbese isabato y'umunsi wa karindwi ni yabayuda gusa? Data wo mu ijuru yayiruhutse abayuda batarabaho mu irema. Itangiriro 2:2-3. Padiri ntakatubeshye. Data wo mu ijuru yongera kwibutsa ati "Wibuke kweza umunsi w'isabato". Kuva 20:8. Ijambo ry'Imana ndarikunda rwose. Ibivuzwe n' uhoraho bitandukanye nibivugwa n' abanyedini rwose. Uhoraho asoma imitima yacu twese azi ko twibagirwa. None ko Mbona abapadiri n'abapasiteri bibagiwe ijambo ryavuye mukanwa ka Data wo mu ijuru, ubwo abo bayobora bo babibagiza ijambo rya Data wo mu ijuru bingana iki?. Padiri ati "intumwa zaratenaga ku cyumweru zikamanyagura umunsima , na Yezu niho yababonekeye ,niho Yezu yazutse ndetse na roho mutagatifu niho yamanukiye intumwa". Ibyo nibyo. Ariko no ku isabato barateranaga kandi no ku isabato yarababonekeraga ku yabonekeye Yohana ku munsi w'umwami Yezu ariho ku isabato. Yezu ni umwami w'isabato. Kuba intumwa zarakoraga n'amateraniro yo mumibyizi ku wa mbere w'iminsi irindwi ntabwo bivuzeko ariwo munsi Imana yategetse. Kuba abadive bakora amateraniro yo mu mibyizi ku cyumweru Imana ikabasanga ntabwo bivuze ko ubwo Imana ihinduye ibyo yavuze. Imana ntiyivuguruza. Nokuba Kiliziya Catholic yakora amateraniro yo mu mibyizi ku isabato ntabwo bivuze ko ariwo munsi bemeza ko wategetswe n'Imana. Ikibihamya ni amahame yo kwemera bagenderaho. Nyamara hari nibindi byo mu nzadiko za Pawulo yanditse bigorekwa ngo bashyigikire ibinyoma. Nkaho avuga ngo ntimugacirane imanza ku bwo kuziririza iminsi n'amasabato, Hakirengagizwa impamvu nyamukuru yabiteye ko abayuda bari banze kristo nyirisabato bagahora bagenza agakosa kose intumwa zikora nkuko bagenzaga kristo bamushakaho ikosa nyamara yateranye ku isabato. Nyamara iyo tuvuze isabato birasekwa kandi nabandi usanga bavuga ku cyumweru babikomeyeho. Ku bwibyo umudendezo wa buri wese wubahwe kuko na sekibi aracyariho. Murakoze.
Padiri, wibagiwe gusomera Musisi mu 1Abanyakorinti 10:14-19 kugirango yemere neza ko Yezu ari muri Ukarisitiya. Ku mubatizo n'ubwo wamubwiye ibyabereye mu rugo rwa Koruneriyo aho kuva ku muntu mukuru, umwana kugeza ku mucakara bose babatijwe, unamwibutse ko mu 1Abanyakorinti 15:29-30 abakristu bambere babatirizwaga ababo bapfuye nkanswe abazima
Nuko uti abana nabo bose bajujwe umuka wera bavuga kundimi Ibyo ntaho biri ko impinja zabatijwe zavuze kundimi icyo bibiriya itavuze ntukagitekereze ni ubuyobe
Padi ntukajye mu mpaka nk' izi weeeee🤦 ngo abagaturika Bari mu buyobe?!!!!! Pasteur we ntugacire imanza abo mudahuje ukwemera, jya urwana n' ibyawe. Kila mtu na mzigo yake.
Ariko njyewe abantu baransetsa yaba uwo pastor ya padiri Bose ibyo bavuga kuri njyewe biri useless ubundi se kiriziya gatorika is it a thing or a group of people? Ubundi namwe ubwanyu mubanze mwirebe muri Bantu ki? Ikindi mutazi rimwe na rimwe amadini nyabona as a way of separation kubwibyo rero Imana yaremye umuntu ntago yaremye amadini.
Hhhhhhhh satani yabahumye amaso aba bwira ko ari bikira mariya kd ni abadayimo bihindura malayika nkuko ijambo rivuga namwe ngo mariya yaje disi poreeee
Padili arimo arabogamira kw'idini rye .ntasobanura in General . icyubahiro muha BIKIRAMARIYA sicyo kuko YESU niwe nzira gusa yukuri .twizere Yesu gusa not BIKIRAMARIYA kuko numuntu nkatwe. gusa agomba icyubahiro nkumubyeyi wa YESU