Тёмный

Ubusugi bwanjye bwagiye butinze // Narinzi ko kuba Isugi bazabimembera // Da Queen 

DASH DASH TV
Подписаться 421 тыс.
Просмотров 1,2 тыс.
50% 1

Abahanzi Jay Polly na Da Queen mu minsi ishize basuye umwana watawe n’ababyeyi ku musozi wa Jali, nyuma yo kumva ibyamubayeho biyemeza gukora indirimbo bashingiye ku buhamya bwe.
Nyuma yo kuva ku bitaro bya Kibagabaga aho uyu mwana asigaye aba, Jay polly na Da Queen basohoye indirimbo bise ’Hope’ ikubiyemo ubuzima bw’uyu mwana watawe n’ababyeyi, kuko afite ubumuga bwo kugenda n’ibindi bibazo by’ubuzima.
Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba bumvikanisha icyizere uyu mwana afite ko azongera agahura n’umuryango we, ndetse nyuma yo gukira bikazaba ari ibyishimo ku mpande zombi.
“Wowe warambyaye urangije uranta ubwoba bwawe bwari ukuzabura ibyo umpa, ibyo wakoze ntiwantekerejeho. Hano mu bitaro ndacyagutekerezaho, nzi ko hari umunsi uzagaruka nkakubona mama [...]” Amwe mu magambo agize iyi ndirimbo yumvikanisha umwana uzirikana ko yatawe n’ababyeyi ariko afite icyizere cyo kuzongera guhura nabo.
Iyi ndirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi yakozwe na Madebeat mu gihe amashusho yayo yo bateganya ko azakorwa na Meddy Saleh.
Uko uyu mwana yisanze mu bitaro nyuma yo gutabwa n’ababyeyi
Uyu mwana witwa Gaudance (izina rye rimwe ni ryo ryabashije kumenyekana) uri mu kigero cy’imyaka ine, yagejejwe mu bitaro bya Kibagabaga mu mpera za 2019 n’imodoka y’irondo yari yamutoraguye aho ababyeyi bamutaye mu ishyamba, kuva icyo gihe kugeza ubu niho yibera.
Kamunazi Ines ushinzwe imibereho myiza y’abarwayi mu bitaro bya Kibagabaga, yagize ati ”Gaudance yinjiye mu bitaro bya Kibagabaga tariki 10 Kanama 2019 azanywe n’imodoka y’irondo yari imutoye mu ishyamba rya Jali, yajyanywe muri serivisi z’abana, mwabonye ko afite ubumuga bwo kutagenda bisaba ko agendera mu kagare.”
“Yari afite ikibazo mu mugongo tumujyana kukibagisha agaruka kurwarira hano mu bitaro bya kibagabaga ariko ubu atangiye kumera neza.”
Uyu uri mu bita kuri uyu mwana umunsi ku wundi, yahamije ko Gaudance amaze kumera neza ku buryo isaha iyo ariyo yose yasezererwa.
Ati “Twamusezereye mu bitaro turacyashaka umuryango wamwakira cyane cyane ababyeyi be, nuko bakiri kwihishahisha wenda kubera ikimwaro cy’ibyo bakoze.”
Uyu mubyeyi wita ku barwayi mu bitaro bya Kibagabaga, yashimiye abantu batandukanye bagerageza gusura no kwita kuri uyu mwana n’imiryango itandukanye y’abagiraneza, basimburana mu bitaro bagiye kumurwaza no kumwitaho.
Subscribe to my RU-vid Channel:
/ @dashdashtv
IG: / dashim250
Facebook: / dushimimana.dashim.9

Опубликовано:

 

21 авг 2020

Поделиться:

Ссылка:

Скачать:

Готовим ссылку...

Добавить в:

Мой плейлист
Посмотреть позже
Комментарии : 1   
Далее
Will Smith (E) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP807
13:11
Просмотров 1,6 тыс.
Good dad 🥰 #demariki
00:17
Просмотров 2,1 млн
Sammo Hung (E) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP805
12:41
Ubusugi ni iki ?
3:40
Просмотров 7 тыс.